RFL
Kigali

Chorale de Kigali yibutse abari abaririmbyi bayo 17 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2024 12:08
0


Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yibutse kandi yunamira abari abaririmbyi bayo 17 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa ku buzima bwabaranze, ndetse n’uburyo baharaniye ko iyi korali itera imbere mu nguni zose z’ubuzima.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe n'abarokotse bo mu miryango abo baririmbyi batandukanye bakomokagamo, abakunzi n'abanyamuryango ba Chorale de Kigali muri iki gihe. Abibukwaga bose bari 17.

Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle ya Notre Dame de Citeaux, bakomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Abari bitabiriye uyu muhango nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguwemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye muri Kigali no mu nkengero zayo, baganirijwe na Padiri Mukuru wa Saint Michel, Innocent Consolateur ku bihe bitandukanye by'amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Innocent Consolateur yasabye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka gukomera ku bumwe bakirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Yabibukije ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakamenya uko inabi yaganje ineza hagafatwa ingamba zo kwimika urukundo, kuko aho rwimitswe ineza ntiganzwa n’inabi. Yasabye abitabiriye kwibuka kubigira intego.

Ati "Hari igihe abantu bibuka amateka atari meza, amateka ya Jenoside arashaririye ariko ni ayacu, tugomba kwibuka, kwibuka si ukuzura urwango, kwibuka si uguhembera amacakubiri cyangwa inzika, kwibuka ni ngombwa, kuko iyo utazi aho uva ntushobora kumenya neza aho ugeze, ntiwanamenya icyerekezo."

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gasabo, yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa bateguye cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ukubasubiza agaciro bambuwe n'abicanyi.  

Yavuze ko Ibuka izakomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byose birebana no kwibuka izajya itegura.

Ati “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA ishimira byimazeyo Leta y'Ubumwe kandi Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ihagarariye twebwe n'abaturokoye, aribo Inkotanyi. Uyu munsi turazirata, Inkotanyi nubwo zabaye Ingabo z'Igihugu zigashyiraho Leta, ariko twe tubona imyaka 30 ishize ari nk'ejo bundi...”

Yavuze ko 'Kwibuka ari igihe cyiza twahawe kugirango twibuke abavandimwe bacu'.



Chorale de Kigali yibutse abari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwavuze ahagarariye imiryango ifite abaririmbyi bibutswe yashimangiye ko kuba Chorale de Kigali ifata umwanya ikibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso gikomeye cy'igihango bafitanye kandi ko aho bari babasabira. Yifuje ko iyi gahunda yazakomeza kuko ari icyerekana ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa agaciro gakwiye.

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yavuze ko kwibuka abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano bihaye kandi batazatezukaho mu rwego rwo kubagaragariza ko umuryango bashinze uzirikana uruhare bagize mu gutuma ufite aho ugeze ubu.

Ati “Turibuka abantu bacu dukunda, abantu bacu bashinze Korali, abantu bacu batumye n'abandi b'abahanga bayivutsemo baboneka, Chorale de Kigali ikaba iriho, ikaba inakomeye. Chorale de Kigali ntizigera izima kugirango icyubahiro cy'abacu tugikomeze."

Hodari yashimye umuhate w'abashinze Chorale de Kigali, avuga ko iyi korali izakomeza kubaha ikuzo kubera uruhare bagize mu ikomera ryayo. Ati "Tuzajya tubashima iteka!"

Mu ijambo rye uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), ari na we wari umushyitsi mukuru, Madame Uwera Alice, yashimiye cyane Chorale de Kigali ku gitekerezo cyiza bagize cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo.

Yibukije ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi. Yashimiye Izahoze ari ingabo za RPA ku ruhare zagize mu guhagarika Jenoside none ubu abantu bakaba babanye mu bumwe bashyize imbere ubudaheranwa.

Ati "Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo zari iza RPA Inkotanyi, ikaba yarasize impfubyi n'abapfakazi bari bafite ibikomere ku mutima no ku mubiri, igihugu cyari cyabaye amatongo [...]”

“Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe haracyari ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, byugarije umuryango Nyarwanda.”

Uyu muhango kandi waranzwe n'igitaramo cy'indirimbo ziganjemo izahimbwe n'abahanzi ba Chorale bibukwa nka Saulve Iyamuremye wahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa mu Kiiliziya Gatorika.

Chorale de Kigali isanzwe yibuka abahoze ari abaririmbyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kuri iyi nshuro yazanyemo umwihariko wo gutegurira gahunda ku rwibutso no kuririmba indirimbo zahimbwe n'abanyamuryango bibukwa.

Chorale de Kigali kandi yanaririmbye imwe mu ndirimbo yahimbwe n'umwe mu bahanzi bayo yumvikanamo amazina y'abahoze baririmbamo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi muri aba baririmbyi bari mu bayishinze, bayisigira umurage mwiza wo kuririmba mu buryo bunoze:

1.Iyamuremye Saulve (1924-1994): Yari yarashakanye na Nyirashaka Adris babyarana abana 10. Ni umwe mu bashinze Chorale de Kigali mu 1996, kandi yabaye Perezida w'iyi korali. Yamenyekanye nk'umuhimbyi w'indirimbo, umuyobozi w'indirimbo, umuririmbyi mu ijwi rya Soprano n'umucuranzi wa Piano.

Yiciwe muri Kiliziya i Nyamasheke hamwe n'umugore we n'abana bane, ari naho bashyinguye. Yasize abana, abakwe, abakazana n'abuzukuru.

2.Karangwa Claver (1935-1994): Yashakanye na Agnes babyarana abana 9, ni umwe mu bashinze Chorale de Kigali mu 1966, yabaye umuyobozi w'indirimbo, kandi yakoraga muri Caritas Rwanda, abamuzi bavuga ko yarangwaga no gukunda kuririmba cyane, kandi yagiraga umwete mu byo yakoraga byose. Yiciwe iwe mu rugo i Nyamirambo, yicanwa n'umugore n'abana batandatu, imibiri y'abo ntiyabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Yasize abana batatu.

3.Nzajyibwami Henri (1930-1994): Yari yubatse, afite abana 14; yayoboye Chorale de Kigali kuva mu 1980-1987, yaririmbaga ijwi rya Basse.

Yabaye Mwalimu,  'Comptable' mu cyahoze ari 'Prefecture' Cyangugu, akora muri OCIL Cafe Gikondo, mu buzima busanzwe yarangagwa no gusabana cyane, agakunda kuririmba cyane. Uyu mugabo yiciwe i Nyamirambo ku Mumena, ubwo abo bari kumwe bamusigaga kubera ko yari arwaye. Umubiri we nturashyingurwa mu cyubahiro. Harokotse umugore we n'abana 9.

4.Rwakabayiza Jean Berchmas (1951-1994): Yari yarashakanye na Caritas babyarana abana 5. Yabaye umunyamabanga wa Chorale de Kigali n'umuyobozi w'indirimbo. Yamenyekanye nk'umuhimbyi w'indirimbo, akanaririmba ahakeneye ubufasha hose.

Yanabaye umucuranzi wa Piano. Mu buzima busanzwe yarangwaga no gukunda kuririmba, akaba n'umuryarwenya cyane. Yishwe tariki 7 Mata 1994, nyuma yo gushinyagurirwa bikomeye, aho abicanyi bamutemaguye, bamukubita ubuhiri kugeza ashizemo umwuka. Mu muryango we hasigaye abana babiri.

5.Mutarambirwa Joseph (1940-1994): Yashakanye na Mariya Uwankana, babyarana abana 6. Yari umuririmbyi mu ijwi rya Soprano,

kandi yakoze muri Immigration ku kibuga cy'indege.

Yari umuntu utuje, ukunda amahoro agakunda kuririmba, akamenya kuvuga imisango asaba abageni, yagiraga gahunda. Yiciwe iwe mu kiyovu cy'abakene muri Rugenge, bamwicanye n'umufasha we, bashyinguye ku rwibutso ku Gisozi

6.Kalisa Bernard (1956-1994): Yashakanye na Marie Pierre, babyarana abana babiri. Yabaye umuririmbyi wa Tenor, umuhimbyi w'indirimbo n'umucuranzi wa Piano.

Yigishije i Shyogwe muri Secondaire i Janja, kandi yakoze kwa Ramji, yigisha no muri St. Cyprien. Yiciwe muri 1Km hafi ya Kiliziya Nyamasheke ubwo yahungaga abicanyi. Umuryango we warazimye.

7.Mukanyarwaya Julienne (1951-1994): Yari yubatse yarabyaye abana bane. Yabaye umuririmbyi mu ijwi rya Alto, yakoraga muri I&M Bank keraga yitwaga BCR, yari umugore ushoboye, uzi kwirwanirira ishyaka kandi uzi ubwenge.

Mu gihe cya Jenoside interahamwe zamusanze mu rugo n'umwana we Gilbert na musaza we barabatema ubundi babazingaziga mu kiringiti bajya kubajugunya mu irimbi rya Nyamirambo. Harokotse abana 3.

8.Kayigamba Jean de Dieu (1957-1994):

Yari yarashakanye na Uwera Francoise babyarana abana 2, yaririmbaga ijwi rya Tenor, umwarimu n'umuhimbyi w'indirimbo, akaba n'umucuranzi wa Piano.

Yabaye umukozi wa BPR, kandi yakundaga gusenga cyane. Abishi babo bamujyanye ari kumwe n'umugore we n'abana, murumana we Bukeye n'abishywa be batatu, aho biciwe ntiharamenyekana.

9.Nsengumuremyi Revocate (1955-1994): Yari yarashakanye na Beatha Uwambajemariya, babyarana abana babiri. Yari umuririmbyi mu ijwi rya Tenor akaba n'umwarimu w'indirimbo.

Yakoze muri CHUK, kandi yakundaga gucuranga Piano na Gitari, kuririmba, gukina umupira w'amaguru n'ibindi. Yiciwe ku Mumena hamwe n'umugore n'umwana w'abo wa Bucura, yashyinguwe ku rwibutso rwa Gisozi. Mu muryango we, harokotse umwana umwe.

10.Bukeye Eugene Placide (1968-1994): Yari akiri ingaragu, yabaye umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Mburabuturo, kandi yaririmbaga ijwi rya Tenor, yabaye n'umuhimbyi n'umwarimu w'indirimbo.

Mu gihe cya Jenoside, abicanyi bamujyanye na Mukuru we Kayigamba n'umugore n'abana be babiri n'abishywa be batatu, babicira ahantu hataramenyekana.

11.Mukadisi Febronie (1940-1994): Yari yubatse, yari umuririmbyi mu ijwi rya Soprano, kandi yabaye umukozi muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambi, yari atuye kandi agakunda kuririmba no kubyina. Yiciwe i Kayumbu muri Bugesera. Mu muryango we, harokotse abana babiri.

12.Karega Callixte (1942-1994): Yashakanye na Mukangira babyarana abana be. Yari umuririmbyi mu ijwi rya Soprano, by'umwihariko akaba yararirimbaga Solo mu ijwi ryiza rihebuje.

Yari umugabo ukunda kuririmba ikilatini, agatuza cyane, akagira n'igitsure. Yari umukozi wa Banki ya Kigali. Muri Jenoside, yajyanwe na Renzaho Tharcisse gufungura Bank mu kwa gatanu, aherekezwa n'umwana we w'umuhungu ntibagaruka, aho biciwe ntiharamenyekana. Mu muryango we, harokotse umufasha n'abana 3.

13.Ntagengerwa Emmanuel (1947-1994): Yashakanye na Mukaruzima Dancilla, babyarana abana babiri. Yaririmbaga mu ijwi rya Alto, kandi yabaye umukozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda.

Yarangwaga no kuririmba agakunda umupira cyane. Tariki 2 Mata 1994, urugo rwe rwagoswe n'abajepe, binjira mu nzu batangira kurasa bahereye kuri we bamurasa mu mutwe, barasa n'umugore we n'umwana we. Harokotse abana batandatu.

14.Muhikira Aloys (1939-1994): Yashakanye na Aurelia Mukagaga, babyarana abana 5. Yaririmbaga mu ijwi rya Basse, kandi yabaye umubitsi wa Rayon Sports igihe kinini.

Yari umugabo w'amahoro, wakundaga gusenga, akabitoza n'abana be. We n'umuryango we biciwe ku Kivugiza, imibiri yabo iruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

15.Kagorora Eustache (1927-1994): Yari yarashakanye na Mukarurinda Anisie, babyarana abana icyenda. Yaririmbaga mu ijwi rya Soprano, yari umuyobozi w'indirimbo, kandi agakunda kuririmba cyane, buri mwana akagira igihozo cye amuririmbira.

Yakoraga muri Minisiteri y'Uburezi, kandi yahawe umudali wa Zahabu nk'umukozi mwiza. Bamwiciye mu kiyovu cy'epfo, ashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Harokotse abana bane.

16.Nsengarurema Anastatse (1948-1994):

Yashakanye na Mukabera Josepha, babyarana abana 6. Yarrimbaga mu ijwi rya Soprano, yakoze muri Magerwa, kandi yakoze kwa Mironko no muri Shilington.

Yagiraga urwenya cyane, kandi agahora aririmba cyane. We n'umugore we bararashwe, imirambo yabo bayisiga ku marembo ku Kacyiru aho bari batuye mu mazu ya BINEP. Harokotse abana bane. Bishoboka ko bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

17.Mbonyumuhungu Damien: Itariki y'amavuko ye ntizwi. Yari yubatse afite umwana umwe. Yaririmbaga mu ijwi rya Tenor, yabaye umukozi wa BACAR, Fina Bank cyangwa GT Bank

 Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yavuze ko abanyamuryango b'iyi korali bazakomeza kuzirikana uruhare rw'abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Alice wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, yagaragaje gahunda zitandukanye Guverinoma yashyizeho mu rwego rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuva mu myaka 30 ishize


Padiri Mukuru wa Saint Michel Innocent Consolateur, yatanze ikiganiro kibanze ku rugendo rw'itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi Wungirije wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin ari kumwe na Christine bayoboye umuhango wo kwibuka abanyamuryango ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri uyu muhango, haririmbwe zimwe mu ndirimbo zahimbwe na bamwe mu baririmbyi 17 bibutswe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

Imiryango y’abaririmbyi ba Chorale de Kigali bishwe muri Jenoside, inshuti, abavandimwe bifatanyije n’iyi korali mu kwibuka ku nshuro ya 30 abaririmbyi bayo

Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda, kandi bagaharanira guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abarutsi

Hibutswe abahanzi b’indirimbo n’abahimbyi baririmbaga muri Chorale de Kigali
Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakaranengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi





























KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO KWIBUKA ABARI ABARIRIMBYI BA CHORALE DE KIGALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND