Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu bihangano binyuranye, yumvikanishije ko inzozi zabaye impamo nyuma y’uko ataramiye ibihumbi by’abantu bitabiriye kureba umukino wa nyuma wahuje Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na Al Ahly Ly yo muri Libya.
Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo
kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 muri BK Arena, warangiye ikipe Petro
de Luanda yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League mu 2024 nyuma yo
gutsindira ku mukino wa nyuma, Al Ahly Ly amanota 107-94. Ni umukino warebwe na
Perezida Kagame na Madamu.
The Ben ni we muhanzi w’umunyarwanda wahawe
kuririmba asoza iyi mikino. Ni ubwa mbere yari aririmbye muri iyi mikino ihuza
ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Yaririmbye yiyongera ku rutonde rw’abandi baririmbye mu mikino yabanje barimo umunya-Nigeria, Adekunle Gold, Kevin Kade, Ish Kevin, Ariel Wayz, Kivumbi, Chriss Eazy, Kenny Sol n’Itorero
Inganzo Ngari.
Imbere y’ibihumbi by’abantu, The Ben yisunze
indirimbo ze zakunzwe zirimo nka ‘Lose Control’, ‘Habibi’, ‘Why’ yakoranye na
Diamond, agaragaza ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda,
The Ben yavuze ko yanejejwe no gutamira abitabiriye imikino ya BAL. Ati
"Ndiyumva neza cyane! Ndumva meze neza, ibyo twateguye guha abantu ni byo
tubahaye, kandi na bo barishimye cyane ni byo tuba tugamije."
Yavuze ko guhitamo indirimbo aririmba
mu bitaramo nk'ibi atari ikintu kimworohera, kuko bimusaba kunyuza amaso mu
ndirimbo ze, kandi akita cyane ku mahitamo y'abakunzi be.
Ati "Gupanga 'Playlist' yanjye
birangora biri mu bintu bingora iyo ngiye kuririmba, kuko indirimbo zose
twagiye duha abakunzi bacu zabagiriye akamaro, rero ntibyari byoroshye, ariko
nibaza ko izo twahisemo zari sawa."
Ku rubyiniro, uyu muhanzi yifashishije itsinda ry'ababyinnyi ryitwa Ishami Talent basanzwe bifashishwa cyane mu mikino ya BAL.
The Ben avuga ko gukorana n'uru rubyiruko byamusabye kwitonda no gutegura neza, kuko yashakaga gukora ikintu cyiza.
Ati "Navuga ko bitari byoroshye
kuko iyo ushaka gukora ikintu cyiza kandi ugikunze hari 'Pressure' (igitutu)
iba ihari, ariko nanone muri rwa rukundo ukora uko ushoboye ukabikora
neza."
The Ben yatangaje ko yanyuzwe no
gutaramira ibihumbi by’abantu ku mukino wa nyuma wa BAL
The Ben yaririmbye indirimbo zirimo ‘"Ngufite
ku Mutima", "Ni forever", "Why" na "Lose
Control" n’izindi
The Ben yatangaje ko guhitamo
indirimbo aririmba bimuba kwitonda no kugisha inama abantu banyuranye
The Ben yavuze ko yari amaze igihe yitegura kuririmba muri iyi mikino ya BAL
Ibyishimo ni byose ku ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushawa rya BAL 2024
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA THE BEN NYUMA YO KURIRIMBA
TANGA IGITECYEREZO