RFL
Kigali

Ibyo nateguye ni byo natanze - The Ben nyuma yo gutaramira abitabiriye umukino wa nyuma wa BAL-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2024 19:55
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu bihangano binyuranye, yumvikanishije ko inzozi zabaye impamo nyuma y’uko ataramiye ibihumbi by’abantu bitabiriye kureba umukino wa nyuma wahuje Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na Al Ahly Ly yo muri Libya.



Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 muri BK Arena, warangiye ikipe Petro de Luanda yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League mu 2024 nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma, Al Ahly Ly amanota 107-94. Ni umukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu.

The Ben ni we muhanzi w’umunyarwanda wahawe kuririmba asoza iyi mikino. Ni ubwa mbere yari aririmbye muri iyi mikino ihuza ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Yaririmbye yiyongera ku rutonde rw’abandi baririmbye mu mikino yabanje barimo umunya-Nigeria, Adekunle Gold, Kevin Kade, Ish Kevin, Ariel Wayz, Kivumbi, Chriss Eazy, Kenny Sol n’Itorero Inganzo Ngari.

Imbere y’ibihumbi by’abantu, The Ben yisunze indirimbo ze zakunzwe zirimo nka ‘Lose Control’, ‘Habibi’, ‘Why’ yakoranye na Diamond, agaragaza ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko yanejejwe no gutamira abitabiriye imikino ya BAL. Ati "Ndiyumva neza cyane! Ndumva meze neza, ibyo twateguye guha abantu ni byo tubahaye, kandi na bo barishimye cyane ni byo tuba tugamije."

Yavuze ko guhitamo indirimbo aririmba mu bitaramo nk'ibi atari ikintu kimworohera, kuko bimusaba kunyuza amaso mu ndirimbo ze, kandi akita cyane ku mahitamo y'abakunzi be.

Ati "Gupanga 'Playlist' yanjye birangora biri mu bintu bingora iyo ngiye kuririmba, kuko indirimbo zose twagiye duha abakunzi bacu zabagiriye akamaro, rero ntibyari byoroshye, ariko nibaza ko izo twahisemo zari sawa."

Ku rubyiniro, uyu muhanzi yifashishije itsinda ry'ababyinnyi ryitwa Ishami Talent basanzwe bifashishwa cyane mu mikino ya BAL. 

The Ben avuga ko gukorana n'uru rubyiruko byamusabye kwitonda no gutegura neza, kuko yashakaga gukora ikintu cyiza.  

Ati "Navuga ko bitari byoroshye kuko iyo ushaka gukora ikintu cyiza kandi ugikunze hari 'Pressure' (igitutu) iba ihari, ariko nanone muri rwa rukundo ukora uko ushoboye ukabikora neza."



The Ben yatangaje ko yanyuzwe no gutaramira ibihumbi by’abantu ku mukino wa nyuma wa BAL

The Ben yatangaje ko yifashishije itsinda ry’ababyinnyi Ishami Talent mu rwego rwo kugaragaza neza ibihangano bye yari yateguye

The Ben yaririmbye indirimbo zirimo ‘"Ngufite ku Mutima", "Ni forever", "Why" na "Lose Control" n’izindi

The Ben yatangaje ko guhitamo indirimbo aririmba bimuba kwitonda no kugisha inama abantu banyuranye


The Ben yavuze ko yari amaze igihe yitegura kuririmba muri iyi mikino ya BAL 


Ibyishimo ni byose ku ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushawa rya BAL 2024









KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA THE BEN NYUMA YO KURIRIMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND