RFL
Kigali

Riderman yasubije abavuga ko kuri Album baririmbye Bruce Melodie ‘ku kwibagisha inda’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2024 17:01
0


Mu ndirimbo ‘Amategeko 10’ iri mu zigize Album ‘Icyumba cy’Amategeko’, Abaraperi Riderman na Bull Dogg baririmba bumvikanisha ko muri iki gihe benshi bimitse inzangano zidashira, bamwe babayeho batishimira ubuzima bwabo, imico y’uburaya, ubutinganyi n’ibindi byimitswe biteye impungenge benshi.



Ni indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 34’ iri mu zigize iyi Album y’indirimbo esheshatu, zitsa ku ngingo zinyuranye nk’imibereho ya muntu itangaje muri iki gihe, uko injyana ya Hip Hop hari abatayicira inzira, ubuzima bwa nyuma y’urupfu n’ibindi.

Aba baraperi bombi bahuje imbaraga mu gukora iyi Album, ku gitekerezo bahawe na Mico The Ben. Mu kuyikora no kuyitunganya bifashishije aba Producer batandukanye, ariko zose zasohokeye muri Studio ya Ibisumizi ndetse iri kuri shene ya Riderman.

Mu ndirimbo ‘Amategeko 10’ aba baraperi bagaruka ku rukundo rw'iki gihe rutakiramba, imiryango itandukana uko bucyeye n'uko bwije. Bakanavuga ko bitumvikana uburyo umuntu yiyanga kugeza ubwo yibagishije bimwe mu bice by’umubiri.

Nka Bull Dogg avuga ko uburaya n'ubutinganyi bwahawe intebe muri iki gihe. Yavuze ko muri iki gihe ubuzima butoroshye, aho usanga umubyeyi afite umwana wamunaniye n'ibindi.

Muri iriya ndirimbo hari aho Riderman aririmba agira bati “[…] Abakunzi ntibagitindana, ingo zihora mu gutongana, kimwe n’abandi mbona ibibera mu Isi nkumirwa, wagira ngo harabura iminsi micye imbehe ikubikwa, tugeze aho twibura pe tukirangisha, turarora abatari twe tukisanisha, tugeze aho twiyanga pe, tukibagisha […]”

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu izina rya ‘Star Gallery’ yanditse agaragaza ko usesenguye iyi ndirimbo, aho aba baraperi baririmba ku kwibagisha, ari ubutumwa bweruye ku muhanzi Bruce Melodie ndetse na Brianne wamamye mu kuvanga imiziki.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamaze iminsi bahererekanya amashusho bagaragaza ko Dj Brianne yibagishije inda cyo kimwe na Bruce Melodie.

Mu gusubiza, Riderman yumvikanishije ko iyi ndirimbo bayikoze muri Gashyantare 2024, kandi atekereza ko kiriya gihe Bruce Melodie na Dj Brianne bari bataragira iyo gahunda yo kwibagisha inda nk’uko bivugwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati “Have se kandi witubeshye (ra), iyi tape (Album) yabaye ‘recorded muri Fevrier’ (yakozwe muri Gashyantare 2024) ubanza batari banabishyira mu mishinga.”

Riderman yanumvikanishije ko we na Bull Dogg barenze umurongo w’indirimbo zicyurira abantu cyangwa za mpangara nguhangare. Ati “Ikindi kandi ntitukiri muri uwo murongo.”

Ku wa 16 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yatangaje ko atigeze yibagisha inda nk'uko byavuzwe cyane ku miyoboro itandukanye ya Youtube mu minsi ishize.

Abavuga ibi bashingira ku kuba amaze iminsi afite imiterere imugaragaza nk'umuntu wayobotswe cyane na siporo nk'uko amaze iminsi abigaragaza mu mashusho anyuranye afatira mu mazu atandukanye akoreramo siporo (muri Gym).

Uyu muhanzi yavuze ko amaze iminsi abona inkuru z'abantu bavuga ko agiye gutanga umuryango we kugira ngo amenyekane, ariko ngo si byo.

Yavuze ko yanatunguwe n'ibintu z'abantu bavuze ko yibagishije inda kugirango agire imiterere myiza. Ati "Inda yanjye ariko! Ngo nibagishije inda ni ukuri kw'Imana, nonese ni inde wantwazaga ako kanure ngo avuge kari kamubangamiye, uzi ko mwebwe mungendaho mukagenda no kunanure nibikiyemo imbere."

Bruce Melodie yavuze ko inda ye ikiriho, kandi ko akomeje Siporo. Yavuze ko nubwo yaba yarabagishije inda 'nta mukene wabikora'. Ati "Gusa niba naranakabagishije, nta mukene buriya ujya ukora ibyo, hari imikino abakene bakora. Narakoze ibyo naba ngeze ku rundi rwego."

Uyu muhanzi yavuze ko yikunda cyane, kandi azi agaciro ku buzima bwe ku buryo adashobora kubukikiniramo. Ati "Ntabwo njya nibagirwa abantu ubuzima bwanjye bufitiye akamaro."

Riderman yatangaje ko mu ndirimbo ‘Amategeko 10’ atari Bruce Melodie baririmbye wagarutsweho mu minsi ishize avugwaho kwibagisha inda
Bruce Melodie yatangaje ko atigeze yibagisha inda nk’uko byavuzwe mu minsi ishize

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMATEGEKO 10' YA BULL DOGG NA RIDERMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND