Muri iki cyumweru gisoza ukwezi kwa Gicurasi, abahanzi nyarwanda bashyize hanze indirimbo nshya zikomeje gufasha abanyarwanda kwinjira neza muri Kamena by'umwihariko mu bihe by’impeshyi.
Abahanzi nyarwanda by’umwihariko
abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakoze indirimbo nshya zikomeje gukora ku mitima y’abazumva.
Mu ndirimbo amagana
zagiye ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize no muri iki cyumweru kiri
kugana ku musozo, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zagufasha kwinjira neza mu
kwezi gushya kwa Kamena, ari na ko uryoherwa na ‘weekend’ yawe.
1.
Nkurikira – Israel Mbonyi ft Adrien
Misigaro
Adrien Misigaro ufitanye
indirimbo na Meddy zirimo ‘Niyo Ndirimbo’ igezweho na Israel Mbonyi umaze
gushinga imizi mu kugira ibihangano bikundwa no hakurya y’inkombe z’u Rwanda
bahuje imbaraga bishingiye ku bucuti bakorana indirimbo bise ‘Nkurikira.’
Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Adrien Misigaro, yakomoje ku kuba ubucuti bwabo ari bwo
bwabaye imbarutso y’iyi ndirimbo.
Ati: ”Nyuma y’imyaka myinshi y’ubucuti bwavuze ubuvandimwe, Israel Mbonyi nanjye twagiye duhurira mu bitaramo n’ibirori byanjye bitandukanye, ariko ntitwigeze tugira amahirwe yo gukorana indirimbo kugeza uyu munsi.”
2.
Ngwino Urebe – Chryso Ndasingwa
Kuri ubu Chryso yatangiye
gusogongeza abakunzi be ku buryohe bw'igitaramo yakoreye muri BK Arena, aho
yashyize hanze amashusho y'imwe mu ndirimbo yaririmbye. Ni indirimbo yise
"Ngwino Urebe" iri mu zaryoheye cyane ibihumbi byitabiriye iki
gitaramo cye yise "Wahozeho Album Launch" na n'ubu kicyirahirwa nyuma
y'iminsi 26 kibaye.
"Ese Imana ukorera
yabashije kugukiza. Ngwino urebe ibyo Imana yakoze. Rangurura maze utangarize
abafite intimba, bwira n'abo bose bashaka kwiyahura. Dufite Imana itabara
abayo, iyo dusenze iratwumva". Ni amwe mu magambo agize indirimbo "Ngwino
Urebe" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Musinga, amajwi yayo akorwa na
Boris.
3.
Yanitosha – Israel Mbonyi
Nyuma yo guhuza imbaraga
na Adrien Misigaro bagashyira ahagaragara indirimbo ikomeje kwigarurira imitima
ya benshi bise ‘Nkurikira,’ umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana
wubashywe hano mu Rwanda, Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye bwite iri mu rurimi rw’Igiswahili yise ‘Yanitosha.’
4. Hip
Hop - Rideman ft Bull Dogg
Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman
yashyize hanze Album “Icyumba cy’amategeko” iriho indirimbo 6 yakoranye
n’umuraperi mugenzi we Bull Dogg, yumvikanisha uburyo Hip Hop ari injyana yoza
Roho, kandi bitsa ku mico yimitswe na bamwe muri iki gihe itari ikwiye.
Imwe muri izi ndirimbo ni iyitwa ‘Hip Hop,’ aho aba
baraperi baririmba bumvikanisha ko injyana yaH ip Hop ariyo ivuga ukuri kurusha
izindi njyana zose abana b'abantu bahimbye.
Bavuga ko izindi njyana 'muzajye muzumvisha
abakivera'. Riderman aramwunganira akavuga ko iyi njyana idasanzwe, kuko irimo
ibidasanzwe, bisaba ko umuraperi ahabwa umwanya akaragaza ibimurimo byose.
5.
Mpa Wowe – Calvin Mbanda
Mu mpera z’icyumweru
gishize, nibwo umuhanzi Calvin Mbanda yatunguranye agashyira ahagaragara
indirimbo ye nshya yatunganijwe na Element Eleeeh. Ni indirimbo y’urukundo yise
‘Mpa Wowe’ yanditswe n’abarimo Junior Rumaga.
6. Follow Me - Shema Tatoo ft Mistaek, Afrique & Bushali
Shema Tatoo umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda yahurije abahanzi bakomeye barimo umuraperi Bushali, Mistaek na Afrique mu ndirimbo yise 'Follow Me.'
7.
Amahitamo Yanjye – Gauchi ft Sean Brizz
& Fireman
Umuhanzi akaba n'umujyanama w'abahanzi, Gauchi nawe yakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Amahitamo Yanjye' yakoranye n'umuraperi Fireman na Sean Brizz, igaruka ku bikorwa byinshi Perezida Kagame yajeje ku Banyarwanda mu gihe cy'imyaka 30 ishize.
Aba bahanzi baohoye iyi ndirimbo mu gihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) ikomeje igikorwa cyo kwakira Kanidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no ku mwanya w'Abadepite.Ni igikorwa kizarangira tariki 6 Kamena 2024.
8.
Guarranty – Racine
Nyuma y'igihe kirenga umwaka nta mashusho y'indirimbo nshya, umuraperi Racine yashyize hanze indirimbo yise 'Guarranty.'
9.
Iriba – Mado Okoka Esther
10.
Ntiwamvamo – Logan Joe ft Kenny K-Shot
11.
Impozamarira – Antoinette Rehema
Umuramyi
Antoinette Rehema utuye muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya muri iki
cyumweru yise "Impozamarira" irimo ubutumwa buhamagarira
abatarakizwa, gusanga Yesu akabahoza amarira. Ni nyuma y'iminsi micye ashyize
hanze iyo yise "Simaragido" yakiriwe neza.
Antoinette Rehema ni umwe
mu bahanzi bakomeye muri Gospel. Mu bikorwa bikomeye yakoze harimo n'igitaramo
yakoreye muri Uganda kuwa 21/10/2023 aho yari yatumiye Gaby Kamanzi na Pastor
Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP
n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.
12.
Wakunzwe Rwinshi - Aimé Lewis
Aimé Lewis ni umusore
utuye ku Kibuye, ubarizwa mu itorero ry'Abadventiste b'Umunsi wa 7, mu Ntara
y'Ivugabutumwa ya Kibuye, itorero rya Galilaya, akora umuziki wa Gospel,
akibanda ku "kubwira abantu iby'agakiza ka Yesu, mbabwira ibyo imbabazi
twagiriwe".
Mu kiganiro na
inyaRwanda, Aimé Lewis yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya
"Wakunzwe Rwinshi" buvuga ko Yesu "yadukunze ntacyo aduciye,
ahubwo yadukunze 'Urukundo Rwinshi' ndetse rwinshi cyane, nkaba narabugenewe
buri muntu wese wese uriho ubwo butumwa buramureba kuko Yesu yadukunze
atarobanuye".
13. Gospel
– AY ft Taz, HUNNi & PoppA
14.
Sheyira – Yee Fanta ft Ruganzu & Stray
15.
La Vérité - Magna
Romeo
Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z’icyashize harimo iyitwa ‘Siwezi Mimi’ ya Alarm Ministries, ‘Gusa Nawe’ y’umuramyi Jado Masengesho, ‘Igihe’ ya Abe Star, ‘Password’ ya Joni Boy, ‘Remind Me’ y’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, See Muzik n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO