Umunyamuziki Itahiwacu Bruce wamenye nka Bruce Melodie, yatangaje ko atazongera gucyocyorana na Mugisha Benjamin [The Ben] mu rwego rwo kurangiza amakimbirane bavuzweho igihe kinini. Mu itangazamakuru, buri umwe yagisubizaga mugenzi we ashingiye ku bitekerezo bye n'ibyo undi yabaga amuvuzeho.
Bruce Melodie amaze iminsi agaragaza
ko yaciye bugufi imbere ya The Ben; ndetse ibiganiro agirana n'abafana be
agaragaza ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa bya mugenzi we. Kandi, amusobanura
nka Mukuru we wagize uruhare mu guteza imbere umuziki, cyo kimwe na Meddy.
Ibibazo yagiranye na The Ben
bishingiye ku ndirimbo ebyiri batigeze bakorana. Hari indirimbo yo mu 2017
bagerageje gukorana ariko biranga, yababaje mu buryo bukomeye Bruce Melodie, ahanini
bitewe n'uko The Ben yahugiye mu gikina umukino wa Play Station, mu gihe Bruce
Melodie yari muri studio na Producer Made Beats.
Mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie
yagaragaje agahinda yagize nyuma y'uko atabashije gukorana na The Ben, agahora
amwibutsa gushyira imbere akazi kurusha imikino.
Ariko kandi hari indirimbo yo mu 2019
bakoranye itarabashije gusohoka. InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko The
Ben atishimiye amagambo y'ibishegu yari muri iyi ndirimbo biri mu mpamvu itakozwe
nk'uko byari biteganyijwe.
Amakimbirane ya The Ben na Bruce
Melodie hari abagiye bayasobanura nko gushaka kwamamaza ibikorwa byabo. Ariko
hari amakuru avuga ko habayemo ibikorwa byatumye buri ruhande rwitonda, kuko
umwe muri bo yasanze ibyo yitaga 'Showbiz' byararenze biba urwango n’amakimbirane
adashira.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yagiranye ikiganiro n'abamukurikira ku rubuga rwe rwa X [Yahoze ari Twitter], aganira n'abarimo ukoresha izina rya Godfather, wagiye amubaza ibibazo binyuranye, birimo nk'igihe azashyirira hanze indirimbo ye nshya, imikoranire ye na Coach Gael, igitaramo yakoreye mu Bwongereza, uko yafashije Element n'ibindi.
Muri iki kiganiro cy'amasaha 2,
iminota 4 n'amasegonda 58, Bruce Melodie yabajijwe niba hari icyizere cy'uko
amakimbirane ye na The Ben yarangiye, ku buryo bashobora no kuba bakorana
indirimbo, asubiza ko mu biganiro nk’ibi kenshi aba atateguye ingingo aza
kwitsaho.
Ati "Iyo ndi kuvuga gutya rero
ngirana ibiganiro n'abantu ntabwo mba mfite ahantu nanditse utuntu ndi bugende nsubiza.
Ibyo ng'ibyo nagombaga kuvuga icyo gihe [Yasubizaga impamvu yagiye yumvikana mu
itangazamakuru avuga ko yiteguye 'Battle' na The Ben, kandi ko yamukubita
agakoni/inkoni ku nda]"
Akomeza ati "Kugirango rero
nirinde ibyo bintu kubera ko murabikabiriza, mukabikururiza mukabikoraho
ibitekerezo (Yakoresheje ijambo 'Comments') abiha uburemere bidafite.”
Yumvikanishije ko kuba Mushiki wa The
Ben yaragiye agaragara mu biganiro bitandukanye asuka amarira yumvikanisha
uburyo aya makimbirane yafashe indi ntera, bitavuze ko Mushiki we [wa Bruce
Melodie] we atababajwe n'iyi ngingo.
Ati "Wenda n'uwanjye yararize n'uko
atifotoje […] Nonese kurira se urumva ari ibintu bya 'danger' (birenze) muri
uwo muryango (wa The Ben)."
Bruce Melodie witegura gushyira hanze
Album ye nshya, yavuze ko yafashe umwanzuro wa nyuma wo kutazongera kuvuga kuri
The Ben. Ati "Ahubwo reka nkwereke ikintu cyiza, ntabwo nzongera kuvuga
kuri uwo muhanzi uri kuvuga [Yirinze kumuvuga mu izina]. Sinzongera kumuvugaho (abisubiramo)."
Abajijwe niba ibi bivuze ko
amakimbirane ye na The Ben yarangiye, yasubije ko 'kwicecekera byatanga amahoro
kurusha gutanga ibitekerezo byanjye niba hari abantu bibangamira."
Bisa n'aho uyu mwanzuro Bruce Melodie
yafashe yawuganiriyeho na The Ben. Impamvu!
Ku wa 9 Gicurasi 2024, ubwo The Ben yagiranaga amasezerano yo kwamamaza telefoni
nshya za Tecno, itangazamakuru ryamubajije icyo avuga ku makimbirane ye na Bruce
Melodie, ntiyagira icyo asubiza [Yarifashe]. Ndetse, inyuma y'ibyuma bifata
amajwi, yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku mubano we na Bruce Meloie.
Ibi bije byiyongera ku makuru avuga
ko Coach Gael yavuganye na The Ben ko ikibazo cy'amafaranga amwishyuza arenga
Miliyoni 158 Frw batazongera kukivugaho mu itangazamakuru.
Amakimbirane ya The Ben na Bruce
Melodie yatumye hari birimo mu bigo n’imiryango yifuje kubakoresha, ariko
bagahitamo umwe bitewe n’uko bagiye bagaragaza ko batumvikana. Ndetse, hari
indirimbo bombi bari guhuriramo, abatanze icyo kiraka, bahitamo ko buri umwe
ajya mu ndirimbo ye.
The Ben yakunze kuvuga ko atumva
impamvu Bruce Melodie ahora amwishyuza indirimbo 2017, kandi hari n’iyo mu 2019
batabashije gusohora
Mu mpera za 2023 n’itangariro za 2024, The Ben na Bruce Melodie bihariye impapuro za mbere z’itangazamakuru kubera amakimbirane
The Ben yavuze kuvuga ko bigoye ko umuziki w'u Rwanda uzatera imbere mu gihe abahanzi Nyarwanda baba badashyize hamwe
TANGA IGITECYEREZO