Umukobwa witwa Rutayisire Saluwa yaje ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri Internet ahaganyemo na bagenzi be b'abanyamideli mu irushanwa 'Rwanda Global Top Model' riri kuba ku nshuro ya Gatatu.
Uyu mukobwa aje ku mwanya wa mbere
kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, mu gihe Isaro Rosine Utezeneza yari
amaze igihe ariwe uri ku mwanya wa mbere, kuva ku wa 27 Gicurasi 2024, aya
matora yatangiye.
Rutayisire Saluwa uri ku mwanya wa
Mbere afite amajwi 952, ni mu gihe akurikiwe na Isaro Rosine Utezeneza ari ku
mwanya wa Kabiri n'amajwi 931. Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Gatatu
n'amajwi 463, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 316 ni mu gihe
Eddy Yakin Mugisha ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 264.
Ni amatora ari kubera kuri Internet
binyuze ku rubuga www.ibitaramo.com ahuje abanyamideli 101 basanzwe babarizwa
mu nzu zitandukanye z'imideli.
Rutayisire uri ku mwanya wa mbere,
kuri instagram ye agaragaza ko ari umunyamideli umaze igihe kinini ubikora,
kandi ari mu babarizwa mu inzu y'imideli ya Kigali Model Academy.
Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe
bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u
Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza
imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.
Aya matora ari kubera ku rubuga rwa
www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n’inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza
icya nyuma ‘Top 30’.
Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa
itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye
InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y’isuzuma ryakozwe
n’Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy’amatora yo
kuri Internet.
Ati “Twahisemo 101 tubona bajyanye
n’ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana
n’amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri
Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga
dukorana nayo.”
Akomeza ati “Dushingira cyane ku
kureba umukobwa/umusore wujuje iby’amarushanwa Mpuzamahanga y’imideli dukorana
nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko
bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe.
Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.”
Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta
"idufasha mu gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha muri
byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro
uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse
bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.
Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa
ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.
Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa
cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko
abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.
30 bazagera mu cyiciro kibanziriza
icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena
2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.
Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba
bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted),
5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n’abatoye (Public Choice).
15 bo bazatorwa n’Akanama
Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n’abakurikiye iri rushanwa
muri rusange.
Mu gihe cy'umunsi umwe amatora yo
kuri internet atangiye, Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa mbere n'amajwi
602;
Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 180, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 166, Ismael Ishimwe ari ku mwanay wa Kane n'amajwi 93 n'aho Naillah Mugeni ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 59.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA
Rutayisire ayabonye abandi mu matora yo mu irushanwa Rwanda Global Top Model
Ni ku nshuro ya mbere uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli ahatanye muri iri rushanwa
Uyu mukobwa asanzwe ari umutoza mu kumurika imideli
Rutayisire ahanganye n'abandi banyamideli 101 muri iri rushanwa
TANGA IGITECYEREZO