FPR
RFL
Kigali

Umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto uterwa inkunga na EU ukomeje gufasha urubyiruko kwinjira muri uyu mwuga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/05/2024 11:06
0


AEE Rwanda yerekanye urubyiruko rw'abagera kuri 22 bagiye gufashwa mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ishyira mu bikorwa ifatanije na Tearfund, ku nkunga y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi. Ubu bufasha buzanyurizwa mu kongerera uru rubyiruko ubumenyi bafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye bose bafite



Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda) ubinyujije mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ushyira mu bikorwa ufatanyije na Tearfund, ku nkunga y’Umuryango w'Ubumwe bw’Ibihugu by’ UBurayi (European Union), watangije gahunda yo guteza imbere urubyiruko ruri mu buhinzi bw’imboga n’imbuto. 

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, nibwo hatangijwe ku nshuro ya kabiri gahunda yo guherekeza imishinga y’urubyiruko rwo mu turere tune usanzwe ukoreramo, ari two Gasabo, Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

Nk’uko Bwana Wilson Kabagamba, umuyobozi w’ibikorwa muri AEE Rwanda wari ahagarariye AEE Rwanda muri iki gikorwa yagitangije abivuga nyuma yo gushima ubufatanye buzira amakemwa AEE ifitanye na Tearfund, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, iyi ni gahunda yo gufasha abafite ibitekerezo byiza kubibyaza umusaruro no kubahuza n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye ngo babafashe kubishyira mu bikorwa. 

Wilson Kabagamba Umuyobozi w'ibikorwa muri AEE Rwanda

Hatoranyijwe ibitekerezo by'imishinga y’urubyiruko 22 rugiye guherekezwa mu cyo bise ituragiro (incubation) mu gihe cy’amezi atatu, aho 10 muri bo ari igitsina gabo naho 12 bakaba ab’igitsina gore. 

Umwe mu rubyiruko rwatoranijwemo witwa Boniface Bazambanza wo mu karere ka Rwamagana w'imyaka 29 wari usanzwe ari umuhinzi w'imboga n'imbuto yatangarije InyaRwanda ko yishimiye iki gikorwa kandi ko yiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yahawe. Ati: ''Kuva na mbere nahoze ndi umuhinzi w'imboga n'imbuto gusa nifuje gukora umushinga w'ifumbire y'imborera cyane ko nabonaga imbogamizi zihari mu buhinzi zirimo kubona ifumbire. Ngiye kubyaza umusaruro amahirwe nahawe kandi mfashe abandi bahinzi bagenzi banjye''. 

Boniface Bazambanza yashimye AEE Rwanda n'abafatanyabikorwa bari kubafasha

Mutuyimana Therese w'imyaka 23 wo mu karere ka Gasabo usanzwe yiga ubuhinzi uri mu batoranyijwe yagaragaje akari ku mutima, ati: ''Ndishimye cyane ko ngiye gukora umushinga wanjye wo gukora ifumbire itangiza ibidukikije. Iyi fumbire tuzayikora twifashishije amasazi. Iboneka mu gihe gito kandi iza ihagije''. 

Therese yijeje ko bagiye gukoresha neza amahirwe bahawe

Uru rubyiruko rugiye guhabwa amahugurwa y'amezi atatu bongererwa ubumenyi mu bijyanye n'ubuhinzi bw'imbuto n'imboga, baneretswe ibigo by'imari birimo BDF, bizabafasha kubona amikoro yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mushinga muri AEE Rwanda, Uwiringiye Simeon, yavuze ko urubyiruko ruzahabwa ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo byarwo, ruhuzwe n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibindi bigo bigamije kubatyaza mu gukora neza imishinga. Yanasobanuye kandi ko uyu mushinga unahuza abahinzi n’amasoko yo mu Rwanda, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, akaba ari nayo mpamvu uru rubyiruko rwagize ibitekerezo bikemura ibibazo biri muri uru ruhererekane nyongeragaciro rwose. 

Simeon Uwiringiye yatangarije InyaRwanda ko kuba bagiye gukora iki gikorwa bwa kabiri ari ibintu byiza kuko hari amasomo bize umwaka ushize ubwo babitangizaga ndetse ashimangira ko bizarushaho kugenda neza. Ati: ''Ubu tuzita ku bitaragenze neza umwaka ushize noneho tubinononsore bibonerwe ibisubizo, aba 22 bazigira kuri bakuru babo 18 babanje kandi bazabafasha kuko nabo bari gutanga umusaruro ufatika natwe tukaba tubyishimira. Ahakiri imbaraga nkeya turi kubakurikirana dufatanije n'abafatanyabikorwa barimo uturere bakoreramo. 

Yagaragaje ko AEE Rwanda yiteguye guherekeza urubyiruko mu rwego rwo gukemura ibibazo bikidindiza ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, no kubafasha mu gushaka amasoko binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB. 

Nicole Stevens wari uhagarariye Umuryango wa Tearfund, yashimye ibyagezweho muri iyi gahunda y’urubyiruko yatangiye umwaka ushize, maze asaba urubyiruko 22 rwatoranijwe gukomeza kwiga. Ati: ''Mukomeze kwiga kandi na bike mufite mubibyaze umusaruro. Tubitezeho gukora neza nk'uko umwaka ushize byagenze neza namwe twizeyeko muzarushaho''.

Urubyiruko rugera kuri 22 rugiye guhabwa amahugurwa y'amezi 3 ku bijyanye n'ubuhinzi bw'imbuto n'imboga

Umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw'imboga n'imbuto uterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ukomeje gufasha urubyiruko  kwinjira muri uyu mwuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND