RFL
Kigali

Mbanda Jean wigeze gushaka kuyobora FERWAFA yatanze Kandidatire Ku mwanya w'Umukuru w'igihugu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/05/2024 18:58
0


Mbanda Jean Daniel wigeze kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA yatanze Kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda nk'umukandida wigenga.



Mu gihe biteganyijwe ko tariki 15 Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida w'igihugu yahujwe n'Abadepite. Kuri abashaka kwiyamamariza kuri iyi myanya barimo baratanga kandidatire zabo.

Ni muri urwo rwego Mbanda Jean ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu yashyikirije Komisiyo y'Igihuhu y'Amatora kandidatire ye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

Uyu mugabo w'imyaka 71 yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga kuyobora  ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA muri 2014 gusa bikarangira abonye ijwi rimwe gusa.

Mbanda Jean Daniel kandi yabayeho n'umukinnyi w'umupira w’amaguru anatoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980 ndetse yanabayeho umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999, 

Ntabwo ari ubwa mbere atanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu kuko no muri 2017 yigeze gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuri uyu mwanya ariko aza kubivamo.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND