RFL
Kigali

Kuva kuri Dogiteri Nsabi kugera kuri Messi: Canal+ yazanye ibiganiro bishya na Promotion y'agahebuzo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/05/2024 18:30
0


Canal+ yashyize igorora abafatabuguzi bayo ndetse inashyiraho promotion ku bantu bashya bazagura iri fatabuguzi byiyongera ku biganiro bishya na Copa Amerika yamaze kwemezwa kuzanyura kuri Canal+.



Kuva mu Ugushyingo 1984,  Canal+ yatanze ibyishimo ku bakiriya bayo ndetse yagura ibikorwa byayo iva mu Bufaransa isakara hirya no hino ku Isi by’umwihariko ishinga imizi n’ibirindiro muri Africa.

Mu bihugu byo muri Africa byaguye ahashashe bigendanye na serivise nziza no guhanga udushya bizwi kuri Canal Plus. U Rwanda narwo ntirwasigaye inyuma dore ko  hashyizweho uburyo bworoheye buri wese gutunga ibyishimo mu rugo.

Kuva mu mwaka wa 2012 Canal Plus igezez mu Rwanda, yagize uruhare mu myidagaduro na siporo mu banyarwanda ndetse uko iminsi yagiye isimburana uburyo bwo kubona Canal Plus bwarorohejwe cyane ndetse umukiriya ashyirwa ku ruhembe.

Mu gukomeza gushyira igorora abafatabuguzi ba Canal Plus ndetse n’abandi bifuza kuba abakiriya, Canal Plus yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 basobanura bimwe mu bikorwa bateganyirije abakiriya babo muri iyi mpeshyi.

Ku isonga, kuva ku wa 21 Kamena kugera ku wa 15 Nyakanga, Canal Plus izerekana Copa Amerika (Igikombe cy’umugabane wa Amerika) kizabera muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. Ntabwo byari bimeneyerewe ko abantu babona iyi mikino mu buryo bworoshye aiko kubwo kuba umukiriya ari umwami muri Canal Plus nicyo cyatumye bazana Copa Amerika.

Ku isonga ku bakunda Fim cyangwa ubuzima bw’ibyamamare, hari ikiganiro cyitwa “Secret Story” kigiye gutangira kunyura kuri Canal Plus kigaruka ku buzima ibyamamare hirya no hino muri Africa babayeho ndetse akaba ari umukino uzatsinda azahembwa arenga 10,000Rwf.

Uyu mukino uzavugisha benshi uteye Ute?

Hatanzwe abakandida benshi mu bihugu byo muri Africa yose bazatoranywamo 15 mu bihugu 14 bya Africa hanyuma bahurire mu gihugu cya South Africa bamareyo igihe cy’ukwezi bafatwa amashusho anyura kuri Canal Plus mu buryo bwa Live.

Aba bose bazaba mu nzu imwe bakina umukino wo guhisha ibanga aho uzatsinda ari uzabasha kubika ibanga rye uyu mukino ukarangira nta mutu ubashije kumenya ibanga rye. Abazakurikirana uyu mukino, bazabona uko umunsi w’ibyamamare bikunzwe uba upanzwe.

Iyi Reality Tv Show izatangira guca kuri Canal Plus tariki ya 21 Kamena kugera ku wa 17 Nyakanga 2024 ubwo uwatsinze azashyikirizwa igihembo cye. Mu Rwanda, hatanzwe abakandida benshi bashobora kuzagaragara u Rwanda muri iki gikorwa.

Si ibyo gusa kandi, Kuva ku wa 17 Kamena 2024 kuri Zacu Tv, haigiye gutangira gucaho “Shuwa Dilu” Season izagaragaramo Dogiteri Nsabi, Papa Sava ndetse na Bamenya. Muri iyi film abantu bazasobanukirwa ubuzima bw’aba bakinnyi ba Fim bakunzwe cyane.

Nyamara n’ubwo byumvikana ko ibyiza bya Canal Plus byabaye byinshi cyane, uko byazamutse ni nako Canal Plus yashyizeho uburyo bwo korohereza abakiriya bayo ndetse n’abatari abakiriya bayo.

Iyo Promotion iteye ite?

Ku muntu wese wifuza kuba umufatabuguzi wa Canal Plus, Ibikoresho byashyizwe ku mafaranga 5,00Rwf avuye ku 10,000Rwf hanyuma na Innstallation bayikubita ishoka bayikura ku mafaranga 10,000Rwf bayishyira ku mafaranga 5,000Rwf. Aha bivuze ko ku mafaranga 10,000Rwf wakwibikaho Canal Plus.

Ku bakiriya bari basanzwe, Kuva kuri uyu wa 30 Gicurasi iyo uguze Abonema  nk’iyo wari usanzwe ufite uhabwa indi y’inyongera. Urugero, Niba waraguze Abonema ya 5,000Rwf yitwa Ikaze, urasabwa kongera kuyigura bakongeze iminsi 30 y’ubuntu cyangwa se niba waraguze Zamuka ya 10,000Rwf nayo ni uko ndetse n’izindi Abonema zose niko bimeze.

Icyo kwitondera no kumenya mbere yo gutegereza iminsi 30 y’ubuntu, birasaba kuba uguze Abonema isa n’iyo utari uguze cyangwa se uyiri hejuru. Urugero: Ntabwo waba ufite Abonema ya Ubuki igura 30,000Rwf ngo ugure Zamuka na Siporo ya 20,000Rwf ngo uhabwe iyi proomotion.

Ubu buryohe bwose bwiyongereyeho kandi imikino ya BAL iri kubera mu Rwanda aho iri guca 100% kuri Canal Plus akaba ari nta handi iyi mikino wayikura.

Ikindi, nk’uko bimeneyerewe kuva mu ntangiriro z’irushanwa rya Champions League kugera ku mukino wa nyuma yose inyura kuri Canal Plus akaba ariyo mpamvu ku munsi w’ejo bundi umukino wa nyuma wa Champions League uzahuza Real Madrid na Dortumund uzanyura kuri Canal Pus.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi ushinzwe amasoko muri Canal Plus yashishikarije abantu gufatirana iyi promotion hakiri kare kandi ko Canal Plus atari iya Siporo gusa.

Yagize ati “Canal Plus si iya Siporo gusa ahubwo ni icyo ushaka cyose. Nashishikariza abantu gufatirana iyi promotion hakiri kare kugira ngo ibi byiza bitabacika haba abakunda Siporo, imyidagaduro, Film, Cartoon ndetse n’ibindi byose umuntu yakwifuza kureba.”

Mu iyiga Canal Plus yakoze, yasanze abareba Television muri Africa ari hagati y'amasaha 3 n'amasaha 4 ku munsi kandi umubare munini bakaba bareba ibiganiro na film bitari siporo cyane. Ibi nibyo bituma buri munsi bazana udushya kugira ngo buri wese n'ikiciro cye yisange kuri Canal Plus.

Canal+ yashyizeho promotion yo kugura Abonoma ugahabwa iminsi 30 y'ubuntu

Abayobozi ba Canal+ basobanuye ibiganiro bishya bigiye kunyuzwa kuri Canal+

Ikiganiro Secret Story kigiye guhuza ibyamamare muri Africa bazamara ukwezi bari mu nzu imwe


Secret Story izamara ukwezi kose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND