RFL
Kigali

Imbamutima z'ababyeyi b'abana bafashwa na Sherrie Silver bataramiye i Burayi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/05/2024 16:28
0


Ababyeyi bafite abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation basanzwe n’ibyishimo ubwo bakiraga abana babo bavuye mu gutaramira i Burayi mu gikorwa batumiwemo n’Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe Ubuzima.



Ku wa 29 Gicurasi 2024 bamwe mu bana bafashwa n’uyu muryango bagarutse mu Rwanda nyuma yo gutaramira abitabiriye ibirori bya “Walk to the Talk” byabereye mu gihugu cy’u Busuwisi. 

Aba bana bafashwa na Sherrie Silver, umunyarwandakazi wamamaye cyane mu kuyobora imbyino z’indirimbo ‘This is America’ ya Childish Gambino yanatumye yegukana igihembo muri MTV Awards.

Imiryango yabo yarigiye kubakira ku kibuga cy’indege i Kanombe  dore ko ari nabwo bwa mbere bari baserukiye hanze y’igihugu. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nyiramana Diane umwe mu babyeyi b’aba bana, yagaragaje ko ari ibyiza kubona umuntu nka Sherrie Silver uri gutoza abana yaba mu mpano zabo no kugira indangagaciro. 

Mu buryo bwe yagize ati”Kuva aba bana bagera muri uyu muryango twabonye impinduka nyinshi, iradufasha mu kuzamura uburere bwabo.”

Agaruka ku munsi asura umwana we muri Sherrie Silver Foundation ati”Barabigisha indangagaciro z’igihugu cyacu, babigisha gukunda igihugu cyabo, umwana akamenya ikizira n’ikitazira.”

Yagarutse ku kuba kandi abana babasha gufashwa kubona uko babaho biga kandi n’imiryango yabo ikabasha kugira icyo ibikuramo. 

Ibi kandi byikijweho na Sherrie Silver avuga ko iyo abana baserutse hari ubumenyi biyungura ariko bakanatangira gukirigita ifaranga atanga urugero rw'umwe mu bana bari bavanye mu Busuwisi wavuze ko ahita agurira Mama we televiziyo. Nyiramana Diana aha yari kumwe n'umwana we wataramiye mu BusuwisiAbabyeyi bose baganiriye na InyaRwanda bashimiye Sherrie Silver ukomeza kuba hafi akanabafashiriza abana 

AMAFOTO: InyaRwanda-Doxvisual  wanatanze umusanzu mu kwandika iyi nkuru

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND