RFL
Kigali

Umunyamakuru Becky Rocsi wa RBA yahawe indi mpamyabumenyi ya Kaminuza - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/05/2024 12:50
0


Umunyamakuru Umugabekazi Rebecca [Becky Rocsi] w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, ukora mu kiganiro RTV Sunday Live, yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.



Kuwa Kane tariki 30 Gicurasi 2024 ni bwo East African University yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 5 ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri iyi Kaminuza. Mu bazishyikirijwe harimo n'umunyamakuru Becky Rocsi ukora Ikiganiro cy'Iyobokamana cyitwa RTV Sunday Live, gitambuka kuri Televiziyo Rwanda buri ku Cyumweru mu gitondo.

Becky Rocsi umaze imyaka irenga 7 mu Itangazamakuru, yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukerarugendo n'Amahoteli "Leisure, Tourism and Hotel Management". Ni impamyabumenyi ya kabiri kuko asangangwe indi yahawe na Aklah Institute for Women mu mwaka wa 2019. Yabwiye inyaRwanda ati "Ndashima Imana cyane".

Becky Rosci ni umukristo wavutse ubwa kabiri, akaba asengera muri Restoration Church Paruwase ya Masoro. Akunze kwiyita "Umukobwa w'Isumbabyose". Abarizwa mu itsinda rya Shining Stars rigizwe n'urubyiruko rwirunduriye mu kubyinira Imana mu mbaraga zabo zose. Mu kiganiro RTV Sunday Live, akorana na Juliet Tumusime na Dj Shawn.

East African University Rwanda yahawe impamyabumenyi abarimo Becky Rosi, ni Kaminuza yatangiye gukora mu mwaka wa 2015 nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Ibi bivuze ko imaze imyaka icyenda. Ifite ishami mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Nyagatare ari naho hatangiwe ku nshuro ya 5 impamyabumenyi z'abasoje amasomo.


Becky Rocsi mu byishimo byo gusoza Kaminuza


Asoje Kaminuza mu bijyanye n'Ubukerarugendo n'Amahoteli


Becky Rocsi ari mu bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane


Mu 2019 ni bwo yahawe impamyabumenyi ya mbere muri Akillah


Becky Rocsi akora mu kiganiro RTV Sunday Live


Becky Rocsi, Juliet Tumusime na Dj Shawn bakorana ikiganiro RTV Sunday Live


Asanzwe ari umubyinnyi w'umuhanga muri Shining Stars yo muri ERC Masoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND