Umuraperikazi Umuraperikazi Uzamberumwana Oda [Oda Paccy] yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ‘ya nyuma’, mbere y’uko afata ikiruhuko kirekire mu rugendo rwe rw’umuziki, amazemo imyaka irenga 15 atanga ibyishimo yisunze injyana ya Hip Hop.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu
tariki 29 Gicurasi 2024, ni bwo Oda Paccy wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Umusirimu’,
‘Rimwe’, ‘Ntabwo mbyicuza’ n’izindi, yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko
ari kubategurira Album nshya.
Yabwiye InyaRwanda ko iyi Album
izaba iriho indirimbo 10 ndetse n’inyongezo 3, bivuze ko muri rusange izaba
iriho indirimbo 13 zigaruka ku ngingo zinyuranye.
Ni Album avuga ko idasanzwe kuri we kuko ari kuyitegura mu gihe ari no kwitegura gufata ikiruhuko kirekire mu
muziki. Ati “Album ndi gukoraho, ni Album nifuza ko izaba iriho indirimbo
zitandukanye n’izo nsanzwe nkora.”
Akomeza ati “Izaba iriho injyana
zose! N’iyo Album ya nyuma nzaba nkoze mbere y’uko mfata ikiruhuko cy’igihe
kirekire mu muziki, nkerekeza mu zindi nshingano.”
Oda Paccy yavuze ko iyi Album izaba
iriho indirimbo zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, kandi avuga ko
yayitondeye mu ikorwa ryayo. Ati “Ni Album turi kwitondera. Hamaze gukorwaho
indirimbo nyinshi, kandi hazaba hariho ‘style’ zitandukanye.”
Yavuze ko iyi Album yakozweho na ba
Producer batandukanye, cyane cyane abo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye,
ndetse n’abagezweho muri iki gihe.
Paccy yashimangiye ko nyuma yo
gushyira hanze iyi Album, azafata ikiruhuko mu muziki, ahanini bitewe n’uko
hari izindi nshingano azajyamo atabakinganya n’umuziki.
Oda Paccy yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Mbese Nzapfa’, ‘Umunsi umwe’, ‘Boom boom’, ‘Miss President’, ‘Amaganya’, ‘Ninde’ n’izindi. Mu 2022, Oda Paccy yasoje amasomo ye muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, n’Ubucuruzi (UTB).
Oda Paccy yatangaje ko agiye gushyira
hanze Album ye ya nyuma yitegura gufata ikiruhuko mu muziki
Oda Paccy yavuze ko hari ibyo agiye
kwerekezamo atabangikanya no gukora umuziki
Oda Paccy yavuze ko kuri iyi Album
azakoranaho na ba Producer batandukanye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGICYO’ YA ODA PACCY
TANGA IGITECYEREZO