Mu Rwanda hagiye gutangira irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikaba rigiye gukinwa ku nshuro ya 10.
Ku
bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS) na Komite Olempike
y’u Rwanda (RNOSC), Isyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA),
ryateguye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994. Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi,
iri Rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 10.
Iri
Rushanwa ryiswe T-20 International Women’s Tournament, rizitabirwa n’Ibihugu 8 birimo;
Uganda, Kenya, Nigeria, Malawi, Zimbabwe, Cameroon, Botswana n’u Rwanda ruzaba
rwakiriye. Iri rushanwa rirabera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Umukino wa Cricket
kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Guhera
tariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 08 Kamena 2024, amakipe araba yesurana,
by’umwihariko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, izaba irwana ku gikombe yegukanye
Umwaka ushize itsinze Ikipe y’Igihugu ya Uganda, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga
ku nshuro ya 09.
Nyuma
y’uko iri rushanwa rishimwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi
(ICC), Ibihugu byinshi byatangiye kwitabira iri Rushanwa ryo Kwibuka, aho kuri
iyi nshuro, Ibihugu bya; Zimbabwe, Cameroon na Malawi, biryitabiriye ku nshuro
ya mbere.
Ku
nshuro 9 rimaze gukinwa, Ikipe y’Igihugu ya Uganda niyo imaze kuryegukana
inshuro nyinshi (4), ikurikirwa na Kenya imaze kuritwara (3), mu gihe u Rwanda
na Tanzaniya byaritwaye Inshuro 1.
Uganda ni yo kipe imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi zigera kuri 4
U Rwanda ni cyo gihugu kibitse iki gikombe
TANGA IGITECYEREZO