Sherrie Silver wageze mu Rwanda avuye mu Busuwisi n’abana afasha, yashimiye Perezida Kagame ukomeza guha amahirwe abakiri bato kandi ko yakomeje kumuba hafi kuva kera.
Ku wa 29 Gicurasi 2024 ni bwo Sherrie Silver yagarutse mu
Rwanda n’abana afasha aho bavuye gutaramira muri ‘Walk the Talk’ igikorwa cyitabiwe
n’ibihumbi by’abantu.
Hakaba hari ku butumire bw’Umuryango w’Ababibumbye ishami
rishinzwe Ubuzima ari naryo ryari ryateguwe iki gikorwa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Sherrie Silver akigera ku
kibuga cy’indege, yagarutse ku ishimwe afite kubwa Perezida Kagame yifuza ko
yazakomeza kuyobora u Rwanda imyaka n’imyaka.
Mu buryo bwe Sherie Silver yagize ati”Nkunda Perezida
Kagame kuko yambereye mwiza kuva mu buto bwanjye, ni umuntu utajya ushidikanya
ku bushobozi bw’abakiri bato.”
Ibi Sherrie Silver yavuze ko bigira abakuru b’ibihugu
mbarwa ati”Abaperezida benshi babona urubyiruko bagatekereza ko nta kintu bazi
nyamara we yaduhaye amahirwe menshi.”
Uyu mukobwa yagarutse ku isengesho ahora avuga ku bwa
Perezida Kagame ati”Kandi nsengera ko yazakomeza kuba Perezida igihe kirekire
gishoboka.”
Sherrie Silver yasoje agira inama urubyiruko muri ibi by’amatora
u Rwanda rurimo ati”Dufite gutora, dufite kugira uruhare mu bikorwa by’amatora
no kumenya guhitamo neza.”
Ibikorwa biganisha ku matora akomatanije ay’Umukuru n'ay'Abadepite birakomeje mu Rwanda aho abifuza kwiyamamaza bakomeje gutanga Kandidatire zabo ari nako abanyarwanda bakangurirwa na Komisiyo y’Amatora gukomeza kwikosoza kuri lisiti y’itora.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba biteganijwe ko bizatangira
ku wa 22 Kamena 2024 bikazakomeza kugera ku wa 13 Nyakanga 2024.
Mu gihe ku wa 14 Nyakanga 2024 aribwo abanyarwanda
baba mu mahanga bazatora naho abari imbere mu gihugu bakazatora ku wa 15
Nyakanga 2024.Sherrie Silver yashimiye ubufasha Perezida Kagame yakomeje kugenda amuha mu bihe bitandukanye aha yari kumwe na we na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'abana uyu mukobwa yemeye kubera umubyeyi
Sherrie Silver yibukije urubyiruko ko ntawundi wo kubaka igihugu uzava ahandi uretse bo
Yashimiye Perezida Kagame ukomeza guha amahirwe no kwizerera mu gushobora kwabakiri bato
Sherrie Silver avanye n'abana bo mu muryango yatangije mu Busuwisi aho bitwaye neza
TANGA IGITECYEREZO