RFL
Kigali

Yagushije abahanzi mu cyobo! B-Threy na Ish Kevin bifatiye ku gahanga Moses washinze Moshions

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2024 6:21
0


Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy na mugenzi we Ishimwe Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin, ‘biyamye’ Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli yamamaye nka Moshions, bateguza ko ibikorwa bye bazabishyira ahagaragara mu gihe kiri kiri imbere.



Iyi nkundura yatangijwe na Moses Turahirwa wasubije ikibazo cy’ukoresha amazina ya Museco ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] wabajije ikibazo kigira kiti “Ni inde muntu wifuza kuzamarana nawe ubuzima bwawe bwose, n’ubwo yaba yubatse cyangwa se mukundana. Mbese, mumbwire umukunzi wanyu wa nyawe.”

Mu gusubiza, Moses wamamaye mu guhanga imyambaro yambarwa n’abayobozi bakomeye mu Rwanda n'ahandi, yasubije ko Ish Kevin ariwe yifuza kuzamarana nawe, ubuzima bwe bwose.

Yifashishije konti ye ya X, Ish Kevin yabwiye Moses ko adateze kuba inshuti n’umuntu ‘utiyuba ndetse utubaha n’igihugu cye’.  

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zubakiye ku mudiho w’injyana ya Kinyatrap, yahishuye ko mu bihe bitandukanye, yakiriye ubutumire bwa Moses Turahirwa, ariko ko atigeze abwitabira bitewe n’uko ‘atiyubaha’, arenzaho ko badateze kuba inshuti.

Ati “Ntabwo ndi inshuti yawe, uri umufana kandi nanze ubutumire bwawe bwose bwo kwinjira mu kirango cyawe n’ibikorwa byawe gusa kuko utiyubaha ndetse utubaha n’Igihugu cyawe. Reka kuvuga izina ryanjye mu bitari umuziki. Kanguka muvandimwe."

Mu gisa n’ubutumwa bwisukiranya, B-They yanditse ubutumwa bushinja Moses Turahirwa gushuka cyangwa se kujyana habi urubyiruko. Avuga ko yiteguye kumutamaza, abantu bose bakazamenya ibikorwa bye.

Mu butumwa bwe, B-Threy yateguje ko mu gihe kitarambiranye, azashyira hanze uburyo Moses Turahira yaguhije abahanzi benshi mu cyobo, akorosheje amagambo aryohereye.  

Ati “Ish Kevin uri mukuri, umuntu wese yumvireho. Rekeraho (Moses Turahirwa) gukururira abahanzi mu cyobo wagushijemo ubabeshyabeshya. Ngiye kugaragaza ukuri mu gihe kitarambiranye. Nturi mwiza ufite ibibazo n’ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.”

B-Threy yakoresheje Hashtag yumvikanisha ko nta ntwari y’ibikorwa bidahuye n’amagambo. Aba bahanzi bombi batangaje ibi, mu gihe B-They yagiye agaragaza mu bikorwa bitandukanye ari kumwe na Moses Turahirwa.

Ku wa 9 Nzeri 2023, hasohotse amashusho ya B-Threy ari kumwe na Mistaek ndetse na Turahirwa Moses mu bikorwa byari bigamije kumufasha kugaragaza ibikorwa bye.

 


Umuraperi B-Threy yatangaje ko agiye kugaragaza uburyo Moses yagushije abahazi mu cyobo


Ish Kevin 'yiyamye' Moses Turahirwa amubwira ko nta bushuti bafitanye, kandi ntiyigeze yitabira n’ubutumire bwe


Moses Turahirwa yagaragaje Ish Kevin nk’umuntu yifuza kuzabana nawe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe


Muri Werurwe 2024, B-Threy yagaragaye ari mu mikoranire na Moshions yashinzwe na Turahirwa Moses

KANDA HANO UREBE UBWO B-THREY NAMISTAEK BARI KUMWE NA MOSES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND