Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy na mugenzi we Ishimwe Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin, ‘biyamye’ Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli yamamaye nka Moshions, bateguza ko ibikorwa bye bazabishyira ahagaragara mu gihe kiri kiri imbere.
Iyi nkundura yatangijwe na Moses
Turahirwa wasubije ikibazo cy’ukoresha amazina ya Museco ku rubuga rwa X [Yahoze
ari Twitter] wabajije ikibazo kigira kiti “Ni inde muntu wifuza kuzamarana nawe
ubuzima bwawe bwose, n’ubwo yaba yubatse cyangwa se mukundana. Mbese, mumbwire
umukunzi wanyu wa nyawe.”
Mu gusubiza, Moses wamamaye mu
guhanga imyambaro yambarwa n’abayobozi bakomeye mu Rwanda n'ahandi, yasubije ko Ish Kevin
ariwe yifuza kuzamarana nawe, ubuzima bwe bwose.
Yifashishije konti ye ya X, Ish Kevin
yabwiye Moses ko adateze kuba inshuti n’umuntu ‘utiyuba ndetse utubaha n’igihugu
cye’.
Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo
zinyuranye zubakiye ku mudiho w’injyana ya Kinyatrap, yahishuye ko mu bihe
bitandukanye, yakiriye ubutumire bwa Moses Turahirwa, ariko ko atigeze
abwitabira bitewe n’uko ‘atiyubaha’, arenzaho ko badateze kuba inshuti.
Ati “Ntabwo ndi inshuti yawe, uri
umufana kandi nanze ubutumire bwawe bwose bwo kwinjira mu kirango cyawe n’ibikorwa
byawe gusa kuko utiyubaha ndetse utubaha n’Igihugu cyawe. Reka kuvuga izina
ryanjye mu bitari umuziki. Kanguka muvandimwe."
Mu gisa n’ubutumwa bwisukiranya, B-They
yanditse ubutumwa bushinja Moses Turahirwa gushuka
cyangwa se kujyana habi urubyiruko. Avuga ko yiteguye kumutamaza, abantu bose
bakazamenya ibikorwa bye.
Mu butumwa bwe, B-Threy yateguje ko mu gihe kitarambiranye, azashyira hanze uburyo Moses Turahira yaguhije abahanzi benshi mu cyobo, akorosheje amagambo aryohereye.
Ati “Ish Kevin uri mukuri, umuntu
wese yumvireho. Rekeraho (Moses Turahirwa) gukururira abahanzi mu cyobo
wagushijemo ubabeshyabeshya. Ngiye kugaragaza ukuri mu gihe kitarambiranye. Nturi
mwiza ufite ibibazo n’ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.”
B-Threy yakoresheje Hashtag
yumvikanisha ko nta ntwari y’ibikorwa bidahuye n’amagambo. Aba bahanzi bombi
batangaje ibi, mu gihe B-They yagiye agaragaza mu bikorwa bitandukanye ari kumwe
na Moses Turahirwa.
Ku wa 9 Nzeri 2023, hasohotse
amashusho ya B-Threy ari kumwe na Mistaek ndetse na Turahirwa Moses mu bikorwa
byari bigamije kumufasha kugaragaza ibikorwa bye.
Mention someone you would like to spend the rest of your life with.
— ♡ MUSECO ♡ (@Museco_Bae) May 28, 2024
Even if they are Married or Dating. Let them know you're the real soulmate
🤗😂💀
Record straight, I'm not your friend, you are a fan and I've rejected all your invitations to join your brand and your events only because you don't respect yourself and your country . Stop mentioning my name mu bitari music. #kangukabro https://t.co/bufwW8Ur8A
— ISH KEVIN (@Ishkevin_) May 29, 2024
Ish you right and any other artist yumvireho. Rekeraho gukururira abahanzi mucyobo wagushijemo ubabeshyabeshyaaa I’m dropping the whole truth Soon , #nturimwiza ufite ibibazo nishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza . #nofakepatriots https://t.co/JdGIMfrItu
— B Threy 🎵 (@B_Threy) May 29, 2024
Umuraperi B-Threy yatangaje ko agiye
kugaragaza uburyo Moses yagushije abahazi mu cyobo
Ish Kevin 'yiyamye' Moses Turahirwa
amubwira ko nta bushuti bafitanye, kandi ntiyigeze yitabira n’ubutumire bwe
Moses Turahirwa yagaragaje Ish Kevin
nk’umuntu yifuza kuzabana nawe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe
Muri Werurwe 2024, B-Threy yagaragaye
ari mu mikoranire na Moshions yashinzwe na Turahirwa Moses
TANGA IGITECYEREZO