Ni intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose. Icyizere mfite ni ukuba nshobora gutanga Kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu Bakandida uyu munsi- Niyo magambo ya mbere umuraperi Habimana Thomas [Thomson] yatangaje nyuma y’uko atanze Kandidatire ye ku Mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Uyu muhanzi usanzwe ari umuraperi uzwi mu ndirimbo nka ‘Malaika’ na ‘Yaratwimanye’, yatanze Kandidatire nk’Umukandida
wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa
Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ayishyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
(NEC).
Yabaye umurezi mu gihe cy'imyaka 10.
Ndetse, muri iki gihe ni Umuyobozi w’Ishuri, Hope Technical Secondary School mu
Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Yatanze ibyangombwa byose yasabwaga
birimo Ibaruwa itanga Kandidatire, umwirondoro we, amafoto abiri magufi y'amabara,
'Photocopy' y'ikarita Ndangamuntu, icyemezo cy'amavuko, inyandiko y'umukandida
yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa icyemeza ko nta bundi bwenegihugu
yari afite;
Icyemezo cyerekana ko atakatiwe
n'inkiko kitarengeje amezi atandatu, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku
rupapuro rw'itora, Liste y'abantu 600 bashyigikiye Kandidatire ye, icyemezo
cy'uko yagaragaje inyandiko y'ukuri, icyemezo cyerekana ko umukandida yaretse
ubundi bwenegihugu n'ibindi.
Ni umugabo w'imyaka 35 y'amavuko,
kandi ugaragara nk'utuje. Muri Politiki ye, yumvikanisha ko ashaka gushyigikira
ibimaze kugerwaho, biri mu mpamvu zatumye yifuza gutanga Kandidatire ye ku
mwanya w'Umukuru w'Igihugu.
Akomoka mu Murenge wa Gisenyi mu
Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Yabwiye itangazamakuru, ko
agiriwe icyizere n'abaturage yakomeza guteza imbere uburezi, kandi ashimira
uruhare rw'Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, zigasubiza Abanyarwanda
ijambo.
Ni umugabo wubatse, ufite abana
n'umugore. Yavuze ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida kubera uwo ari we.
Ati "Icyabiteye ni uwo ndiwe! Ni ukuvuga ndi umwe mu babyirutse nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi, ndeba ukuntu igihugu kiyubaka, ndeba ukuntu inzego
zitandukanye zitera imbere, ntekereza ko mu myaka 30 ishize ntabwo twagiraga
ibitangazamakuru bingana gutya, ariko ubu reba uko bimeze."
Yavuze ko yakuze yiyumvamo kwinjira
muri Politiki, ku buryo yatekerezaga ko igihe nikigera akuzuza imyaka 35
y'amavuko, azayimamariza kuba Perezida w'u Rwanda 'kugirango ntange umusanzu
wanjye mu kubaka igihugu cyanjye, ntange umusanzu mu kubaka ibyagezweho mu
iterambere ry'igihugu cyanjye'.
Thomson yavuze ko ubuzima bwe bwa
buri munsi ari 'umunyapolitiki' kuko utayobora ikigo cy'ishuri utari
umunyapolitiki, wifuza ko igihugu cye gitera imbere.
Uyu mugabo abajijwe icyizere afite mu
matora y'Umukuru w'Igihugu, yavuze ko gishingiye ku kuba yatanze Kandidatire mu
gihe uwamuhinduriye ubuzima [Perezida Kagame] nawe yatanze Kandidatire mu
bakandida.
Ati "Icyizere mfite ni ukuba nshobora
kuba natanga Kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu Bakandida uyu munsi.
Ni iby'agaciro rero kugirango nanjye nterekana ko imbaraga, ubushake,
Guverinoma y'ubumwe bw'Abanyarwanda yashyizemo kugirango igihugu cyacu gitere
imbere, uyu ni umwe mu musaruro."
Thomson yashimangiye ko yiyamamaje ku
mwanya w'Umukuru w'Igihugu kubera ko ari "intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo
ari bwo bwose iyo ugiriwe icyizere n'umuturage'.
Yavuze ko n'ubwo atatsinda kuri iyi
nshuro, ariko iyi ntambwe yateye ni inzira nziza izamuganisha ku nzozi ze. Yavuze
ko imyaka 13 ari umurezi, yumva neza guteza imbere Igihugu uhereye hasi. Thomson,
yavuze ko yasinyiwe n'abaturage barenga 671 (imikono).
Thomson yavuze ko igihe cyose
azabonera umwanya azakomeza gukora umuziki, kandi ko kwinjira muri Politiki
bitatuma atayoboka inganzo ye.
Ati “Umuhanzi apfa ari uko inganzo
yapfuye, buri gihe igihe mbonye icyatuma ntanga umusanzu ku muryango nyarwanda
muri rusange nzakomeza nkore. N’ubundi nkora umuziki ujyanye no gutanga
ubutumwa no kwerekana ibitagenda neza kugira ngo inzego zitandukanye zigire
icyo zibikoraho.
Yavuze ko kwiyamamaza ntaho bihuriye
n'ubuhanzi kuko 'ibi ni ibijyanye n'ubuzima bwite bw'Igihugu muri rusange'. Yavuze
ko ubuhanzi bwe bwubakiye ku kugaragaza ibitagenda neza 'kugirango inzego
zitandukanye zigire icyo zibikoraho’.
Album ye ya mbere yise ‘Intumwa za
Rubanda’ iriho indirimbo 12. Zibanda
cyane ku guhamagarira intumwa za rubanda (Abapite) kuva mu Biro ahubwo
bagasanga abaturage aho bari.
Muri Nyakanga 2023, uyu mugabo
yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y’uko ashyize umukono ku masezerano
y’imyaka ibiri n’inzu ifasha abahanzi ya “P Promoters.”
Iyi ‘Label’isanzwe ifasha bagenzi be
barimo M1 ndetse n’umuraperi Papa Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n’umunyamakuru
Ndahiro Valens usanzwe ukorera Televiziyo.
Ndahiro Valens yabwiye InyaRwanda, ko
‘Thomson akibarizwa muri Label yanjye, kuko twagiranye amasezerano
y’imikoranire mu 2023’. Akomeza ati “Ni umuraperi mwiza, kandi ufite ibihangano
yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu bamushyigikire.”
Ndahiro yavuze ko muri iki gihe bari
gukora kuri Album ya Gatatu ya Thomson n’ayo ishobora kuzaba iriho indirimbo
12. Avuga ko bateganya kuzayita ‘Ibyiza u Rwanda rwagezeho’.
Ndahiro Valens Papy avuga ko bahisemo
gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no ‘kuba ari
umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali’.
Shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze
imyaka itatu ari mu rugendo rw'ubuhanzi; ariko yagiye anyuzaho ibindi biganiro
birimo nk'iby'abantu bazwi mu ngeri zinyuranye z'umuziki, siyansi, abihayimana,
ibiganiro bisesengura ku ngingo zinyuranye n'ibindi. Afite indirimbo zirimo nka
'Iherezo', 'Malaika', 'Menya ibyawe', 'Ishyano' n'izindi.
Habimana Thomas yatangiye kwandika
zimwe mu ndirimbo ze ahagana mu mu 2008 ubwo yigaga mu ishuri rya GS Marie
Reine APEDI Rwaza, riherereye mu karere ka Musanze.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yabonye Buruse ajya kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu gihugu cy’u Buhinde. Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ubwo yari mu Buhinde, nibwo yatangiye kugaragaza impano ye mbere y’uko agaruka mu Rwanda mu 2013.
Mu 2014, nibwo yashyize hanze Album
ye ya Kabiri yise ‘Wikwiheba Ugihumeka’ yariho indimbo 12 zo mu njyana ya Hi
Hop.
Habimana Thomas yabaye umuntu wa
gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida/ ifoto: TNT
Thomson yinjiranye intego yise 'Give peace a chance [Tugerageza duhe amahoro amahirwe]/ Ifoto: TNT
Mu mezi atanu ashize, Thomson
yamuritse Album ye ya mbere yise ‘Intumwa za Rubanda’ iriho indirimbo
yunamiyeho umuraperi Jay Polly
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTUMWA ZA RUBANDA' YA THOMSON
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘YARATWIMANYE’ YA THOMSON
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘MALAIKA’ YA THOMSON
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘RIP KABAKA’ YA THOMSON
TANGA IGITECYEREZO