RFL
Kigali

Umunyabigwi Dave Chapelle agiye gukora igitaramo cy'urwenya i Kigali

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/05/2024 16:08
0


Dave Chapelle, umunyarwenya w'umunyabigwi uri mu bakomeye muri Amerika, agiye gukora igitaramo cy'urwenya i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.



Umunyarwenya w'umunyabigwi David Khari Webber Chappelle usanzwe ari n'umukinnyi wa filime, wanditse amateka i Hollywood, bwa mbere agiye gukandagiza ibirenge bye mu Rwanda anataramire abakunzi b'urwenya.

Amakuru yatangajwe bwa mbere na The New Times avuga ko n'ubwo nta bintu byinshi biramenyekana ku gitaramo cye, gusa hamenyekanye ko kuwa Kane w'iki cyumweru ari bwo azakora igitaramo cy'urwenya mu kabari kagezweho i Kigali kitwa Kōzo.

Dave Chappelle azataramira abanya-Kigali ku wa Kane w'iki cyumweru

Uyu munyarwenya w'imyaka 50 utunze Miliyoni 80 z'Amadolari y'Amerika, asanzwe yaramamaye mu nzenya ze ziri kuri Netflix nka 'The Age of Spin' (20217), 'Equaniminity' (2017), 'Stick and Stones' (2017), 'The Closer' (2021', 'What's In A  Name', (2022) n'izindi.

Ni umwe mu banyarwenya bahenze muri Amerika ndetse ubusanzwe ntakunze gukora ibitaramo 

Dave Chapelle ufatwa nk'umwe mubirabura b'abanyarwenya b'ibihe byose, yanakinnye muri filime zakunzwe nka 'Half Baked (1998), 'The Nutty Professor (1996)', 'Blue Streak (1999)', 'A Star Is Born' hamwe n'izindi zagiye zigaragaza ubuhanga bwe mu gusetsa abantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND