RFL
Kigali

Umuraperi Thomson yatanze Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2024 12:33
0


Umuraperi Habimana Thomas wamamaye mu muziki ku mazina Thomson, yabaye umuntu wa Gatandatu watanze Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) Kandidatire ye, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024.

Nyuma yo gutanga Kandidatire ye, yavuze ko mbere y'uko aba umuyobozi w'ishuri, yabaye umurezi mu gihe cy'imyaka 10. Yungamo ati "Uyu munsi rero nkaba naje mu gikorwa cyo gutanga kimwe nk'undi mwene gihugu wese wujuje ibisabwa, gutanga ibyangombwa bijyanye no gutanga Kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri, Hope Technical Secondary School mu Murenge wa Gisenyi, azwi cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Malaika’, ‘Yaratwimanye’ n’izindi. Thomson arashaka kuba Umukandida Wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Muri Nyakanga 2023, uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y’uko ashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri n’inzu ifasha abahanzi ya “P Promoters.”

Iyi ‘Label’ yari isanzwe ifasha bagenzi be barimo M1 ndetse n’umuraperi Papa Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n’umunyamakuru Ndahiro Valens usanzwe ukorera Televiziyo.

Ndahiro Valens yabwiye InyaRwanda, ko ‘Thomson akibarizwa muri Label yanjye, kuko twagiranye amasezerano y’imikoranire mu 2023’. Akomeza ati “Ni umuraperi mwiza, kandi ufite ibihangano yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu bamushyigikire.”

Ndahiro Valens Papy avuga ko bahisemo gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no ‘kuba ari umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali’.

Ubwo yashyiraga umukono ku masezerano, Thomson yavuze ko hejuru yo kuba ari umurezi mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rubavu, urukundo rw’umuziki rwaganje muri we, bituma yiyemeza kuyoboka inganzo yinjirira mu njyana ya Hip Hop.

Yavuze ko afite Album yashyize hanze, ariko ntiyabashije kumenyekana kubera ko atari afite abamushyigikira mu muziki (Management).  Thomson yavugaga ko nyuma yo gutangira imikoranire na Ndahiro Valens Papy, agiye gushyira hanze Album ye ya kabiri.

Amatora yo mu Rwanda afatwa nk'ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga angana na Miliyari 8 Frw.

Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n'abatanze Kandidatire ku mwanya w'Ubudepite.

Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d'Arc n’abandi.

Ibyangombwa bisabwa utanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

(1) Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ashyikiriza Komisiyo ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye.

(2) Iyo kandidatire iherekezwa n’inyandiko zikurikira:

(a) inyandiko zitangwa ari ebyiri z’umwimerere:

(i) umwirondoro ugaragaza:

(A) amazina ye ahwanye n’ari ku ikarita ndangamuntu ye;

(B) itariki y’amavuko;

(C) aho yavukiye;

(D) aho aba;

(E) umurimo akora;

(F) imirimo yakoze;

(ii) icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha;

(iii) amafoto abiri magufi y’amabara afite imbuganyuma y’ibara ry’umweru;

(iv) icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko kitarengeje amezi atandatu, gitangwa n’Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru;

(v) ikimenyetso cy’umutwe wa politiki cyangwa icy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki gishyirwa ku rupapuro rw’itora, iyo ari umukandida watanzwe n’Umutwe wa Politiki cyangwa n’Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki;

(vi) ikimenyetso cy’uwifuza kuba umukandida wigenga gishyirwa ku rupapuro rw’itora;

(vii) inyandiko y’uwifuza kuba umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa igaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu yari afite;

(viii) inyandiko uwifuza kuba umukandida yashyizeho umukono cyangwa

igikumwe yemeza ko inyandiko yatanze ari ukuri.

(b) inyandiko zitangwa ari imwe y’umwimerere na kopi imwe:

(i) icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko gitangwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abashoka mu Gihugu;

(ii) icyemezo cyerekana ko uwifuza kuba umukandida yaretse ubundi bwenegihugu gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha, iyo yari afite ubundi bwenegihugu;

(iii) icyemezo kigaragaza ko uwifuza kuba umukandida yatanzwe n’Umutwe wa Politiki cyangwa n’Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki, iyo ari umukandida watanzwe n’Umutwe wa Politiki cyangwa n’Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki;

(iv) icyemezo gitangwa n’urwego rw’Umuvunyi kigaragaza ko uwifuza kuba umukandida yakoze imenyekanisha ry’umutungo, iyo ari mu bategetswe gukora imenyekanisha ry’umutungo;

(v) icyemezo cya muganga gitangwa n’umuganga wemewe ukorera ku Bitaro by’Intara, ku Bitaro bikuru; cyangwa mu Kigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku

 rwego rwa Kaminuza;
(vi) urutonde rw’abantu nibura 600 ruriho abantu nibura 12 muri buri Karere,
 bashyigikiye kandidatire y’uwifuza kuba umukandida wigenga;

(c) ikarita ndangamuntu itangwa ari kopi ebyiri.


Umuraperi Thomson yashyikirije Kandidatire ye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), kuri uyu wa Gatatu  


Thomson asanzwe afite Album y'indirimbo, ndetse avuga ko muri uyu mwaka azashyira hanze Album ya Kabiri/ Ifoto: TNT


Thomson avuga ko nyuma yo kuzuza ibisabwa, yiyemeje gutanga Kandidatire ku Mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024/ Ifoto: TNT

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YARATWIMANYE' YA THOMSON

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MALAIKA' YA THOMSON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND