RFL
Kigali

Minisitiri Utumatwishima yararikiye abantu Igitaramo cya Cyusa Ibrahim

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2024 11:01
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yararikiye abantu kutazacikwa n’igitaramo “Migabo Live Concert’ cya Cyusa Ibrahim agiye gukora mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame ku myaka 30 ishize asubije Abanyarwanda n’u Rwanda ijambo.



Iki gitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere uyu muhazi agiye gukora igitaramo nyuma y’imyaka itandatu ishize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yamenye ko iki gitaramo kigamije gushimira Perezida Kagame, asaba buri wese kutazacikwa. Ati “Numvise ko ari igitaramo cyo Gushimira Migabo [Umukuru w’Igihugu]. Ni muri Camp Kigali-Virunga.”

Muri iki gitaramo cy’umuziki gakondo, Cyusa Ibrahim azifatanya n’abahanzi barimo Mariya Yohana, Itorero Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat usanzwe ari Producer. Minisitiri Utumatwishima ati “Tuzajyane, gutarama dushima.”

Fiacre Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, uri gufasha Cyusa Ibrahim mu gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y’uko ukwezi kwa Gatanu kurangira kuri buri tike bakuyeho 20%. Ati “Uguze itike mbere y’ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) rya 20%.”

Akomeza ati “Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. Kuri ‘Table’ y’abantu 8 igura ibihumbi 250 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.”

Mbere y'uko ukwezi kwa Gatandatu kugera itike y'ahasanzwe iragura 8,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura 10,000 Frw.

Muri VIP ni ukwishyura 150,000 Frw, ku munsi w'igitaramo ni 20,000 Frw. Ku meza y'abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura 250,000 Frw.

Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se ugahamagara kuri Nimero: 0787837802

Cyusa Ibrahim avuga ko intego y’iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi ‘dushima kandi dutarama uwo nise ‘Migabo’ (Umukuru w’Igihugu).”

Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

Ati “Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw’abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w’ubuhanzi mu byagezweho imbere y’abato n’abakuru mu budasa bw’umuco wacu. Dore ko hari n’abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.”

Igitekerezo cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse.

Nk’umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo ntore izirusha intambwe’.

Akomez ati “Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com

 

Minisitiri Utumatwishima yasabye abantu kuzitabira igitaramo ‘Migabo Live Concert’ cya Cyusa Ibrahim kizaba tariki 8 Kamena 2024


Cyusa Ibrahim yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu


Muri iki gitaramo, Cyusa Ibrahim azifatanya n’abahanzi barimo Mariya Yohana, Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari ndetse na Chrisy Neat

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MIGABO’ YITIRIWE IKI GITARAMO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND