Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yararikiye abantu kutazacikwa n’igitaramo “Migabo Live Concert’ cya Cyusa Ibrahim agiye gukora mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame ku myaka 30 ishize asubije Abanyarwanda n’u Rwanda ijambo.
Iki gitaramo
kizaba tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere uyu muhazi agiye gukora igitaramo nyuma
y’imyaka itandatu ishize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Mu butumwa
bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yamenye ko
iki gitaramo kigamije gushimira Perezida Kagame, asaba buri wese kutazacikwa. Ati
“Numvise ko ari igitaramo cyo Gushimira Migabo [Umukuru w’Igihugu]. Ni muri
Camp Kigali-Virunga.”
Muri iki
gitaramo cy’umuziki gakondo, Cyusa Ibrahim azifatanya n’abahanzi barimo Mariya
Yohana, Itorero Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat usanzwe ari
Producer. Minisitiri Utumatwishima ati “Tuzajyane, gutarama dushima.”
Fiacre
Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, uri gufasha Cyusa Ibrahim mu
gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y’uko ukwezi kwa Gatanu
kurangira kuri buri tike bakuyeho 20%. Ati “Uguze itike mbere y’ukwezi kwa
Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) rya 20%.”
Akomeza ati
“Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. Kuri ‘Table’ y’abantu
8 igura ibihumbi 250 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.”
Mbere y'uko
ukwezi kwa Gatandatu kugera itike y'ahasanzwe iragura 8,000 Frw, ni mu gihe ku
munsi w'igitaramo ari ukwishyura 10,000 Frw.
Muri VIP ni ukwishyura
150,000 Frw, ku munsi w'igitaramo ni 20,000 Frw. Ku meza y'abantu umunani ni
ukwishyura 220,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ari ukwishyura 250,000
Frw.
Ushobora
kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se ugahamagara
kuri Nimero: 0787837802
Cyusa
Ibrahim avuga ko intego y’iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho
mu myaka 30 ishize ariko kandi ‘dushima kandi dutarama uwo nise ‘Migabo’
(Umukuru w’Igihugu).”
Yasobanuye
kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye
ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.
Ati
“Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni
ubumwe bw’abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w’ubuhanzi mu byagezweho
imbere y’abato n’abakuru mu budasa bw’umuco wacu. Dore ko hari n’abandi
bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.”
Igitekerezo
cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe
n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira imiyoborere
myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994;
Gucyura no
gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba
ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse.
Nk’umuhanzi,
avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u
Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali
n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo
ntore izirusha intambwe’.
Akomez ati
“Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo
ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.”
Kwinjira
muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri
VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani; ni mu
gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com
Minisitiri
Utumatwishima yasabye abantu kuzitabira igitaramo ‘Migabo Live Concert’ cya
Cyusa Ibrahim kizaba tariki 8 Kamena 2024
Cyusa
Ibrahim yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu
Muri iki
gitaramo, Cyusa Ibrahim azifatanya n’abahanzi barimo Mariya Yohana, Ruti Joel,
Itorero Inganzo Ngari ndetse na Chrisy Neat
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MIGABO’ YITIRIWE IKI GITARAMO
TANGA IGITECYEREZO