Ubukangurambaga ku mabwiriza y'ubuziranenge ajyanye no kwimakaza uburinganire mu bikorwa by'inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz'abikorera ndetse n'iz’imiryango itari iya Leta, bwahereye mu Ntara y’Amajyepfo, ahari abanyenganda bakomeje gusobanurirwa ibijyanye n’aya mabwiriza ndetse n’akamaro kayo mu iterambere.
Gushyigikira uruhare rw’abagore
mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu ni imwe mu nkingi za
mwamba u Rwanda rwakomeje gushyigikira mu myaka 30 ishize. Ni muri urwo rwego
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) rifatanije na
Minisiteri ishinzwe iterambere ry'umuryango no kwimakaza uburinganire
(MIGEPROFE), Ikigo Gishinzwe gukurikirana ihame ry'Uburinganire mu Rwanda
(Gender Monitoring Office) n'lkigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB)
bafatanyije n'abandi bafatanyabikorwa bashyizeho amabwiriza y'ubuziranenge ku
guteza imbere uburinganire.
Aya mabwiriza
y'ubuziranenge ajyanye no kwimakaza uburinganire mu bikorwa by'inzego
zitandukanye zaba iza Leta, iz'Abikorera ndetse n'iz’imiryango itari iya Leta, hagamijwe ko abagabo n’abagore
bahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere ndetse n’ibigamije
iterambere rusange.
Ku ikubitiro rero, icyiciro
cya kabiri cy’ubu bukangurambaga cyahereye mu Ntara y’Amajyepfo mu turere
turimo Huye, Nyamagabe, Nyanza na Muhanga, ahasuwe inganda nto n’iziciriritse
ndetse n’ibindi bikorwa by’abikorera.
Mu Karere ka Nyamagabe,
hasuwe uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi Tea Company Ltd, aho abakora muri
uru ruganda bangana na 56% ari abagore, naho abangana na 44 bakaba
abagabo. Abikorera baho bavuga ko kuba barahawe Irerero ngo babone aho gusiga
abana bibafasha kubona uburyo bwo kongera umusaruro.
Niyibikora Domina ukora
imirimo yo gusoroma icyayi, ni inkumi y’imyaka 19 y’amavuko ihamya ko yiteje
imbere kuva yatangira gukora muri uru ruganda, byumwiharika akaba abikesha
kuba yitabwaho ntahagarike akazi mu gihe cy’imihango cyangwa se imiterere y’umubiri
we.
Yagize ati: “Iyo ugiye mu
mihango ujya kwaka cotex, haba hari ahantu hateguwe ho gukarabira ukajya
gukaraba, wamara gukaraba ukagaruka mu kazi na none umeze neza. Ibyo ngibyo
bidufasha kugira ubuzima bwiza, tugakora akazi keza nta guhungabana cyangwa ngo
tugire ipfunwe mu bandi. Bidufasha kandi kudasiba akazi, tugakora dutuje,
kubera ko ibikoresho dusabwa tuba twabibonye ubundi tugatanga umusaruro.
Abagore bakora muri uru
ruganda bakora mu nzego zitandukanye zirimo gusarura icyayi, gusya, gupakira
ndetse no mu buyobozi bw’uruganda.
Umuyobozi ushinzwe abakozi
muri Kitabi Tea Factory, Rita Masengesho yatangaje ko gahunda yo guteza imbere
uburinganire n’ubwuzuzanye batangiye kuyubahiriza mu 2019.
Ati “Mbere byari bimenyerewe ko abagabo ari bo
bajya mu mirimo yose, ariko imibare y’abagore yagiye yiyongera binyuze mu
kubabwira ko bashoboye kandi byatanze umusaruro ufatika.”
Ni
mu gihe Ikigo gitanga serivisi zo kugeza amaraso, inkingo, intanga z’ingurube
n’ibindi nkenerwa ku babikeneye batuye ahitaruye, Zipline Muhanga, gikomeje
kwishimira intambwe ikomeye yo kuba abagore bagikoramo bagera kuri 48%.
Kuri
ubu iki kigo gikoresha abakozi basaga 170 ariko mu mwaka wa 2016 ubwo cyatangiraga bari 12%. Mu gihe abagore bose bagakora bangana na 48%, abari
mu nzego zifata ibyemezo bangana na 60%.
Uruvugundi
Prosper ukora muri iki kigo, avuga ko intego yabo ari ugukomeza guha abagore
n’abakobwa amahirwe angana n’aya basaza babo kugira ngo buri wese agirire iyi
kompanyi ndetse n’igihugu akamaro.
Ati:
“Duha buri wese amahirwe ye, ntihagire uburizwamo n’uko ari umukobwa, umugore
cyangwa umugabo.”
Ikigo
Zipline gifite icyicaro mu Karere ka Muhanga, kikaba gifite ikoranabuhanga
rikoresha indege za ‘Drones’ zifasha mu kugeza amaraso cyangwa ibindi nkenerwa
ahantu runaka ibyo bazihaye, zikagira umuhanda wo mu kirere zigendamo.
Ku rundi ruhande, abakozi b'uruganda rwa Zirakamwa Meza Diary ruherereye mu Karere ka Nyanza, nabo bishimira ko gutunganya amata n'ibiyakomokaho bigirwamo uruhare n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi kandi ntihagire urutishwa uwundi mu kazi.
Ufitinema ukora muri uru ruganda yavuze ko n'abakobwa bashoboye bityo usanga bafatanya na basaza babo mu bikorwa byose bashoboye kandi bikihutisha akazi.
Yishimira ko muri aka kazi bakora ari ibitsina byombi, bityo ko biborohera kungurana ubumenyi. Yashimangiye ko muri uru ruganda ab'igitsina gore bahabwa uburenganzira bwabo, aho nk'umubyeyi wonsa ahabwa igihe cyo kwita ku mwana we, umukobwa uri mu gihe cy'imihango nawe agahabwa gukora imirimo ijyanye n'imbaraga ze.
Izerimana Jean Baptiste nawe akora muri uru ruganda. Mu ijambo rye yavuze ko mu kazi kabo buzuzanya, haba abakobwa n'abahungu, abagore n'abagabo, bigatuma akazi kabo kagenda neza.
Ati: "Ni ubwuzuzanye ibyo umukobwa yakora n'umuhungu yabikora, kuko imbaraga n'ibitekerezo ndetse n'ubwenge twese turabifite. Impamvu ihame ry'uburinganire rikenewe, ni uko nta muntu ugomba guhezwa kugira ngo tubashe kugera ku iterambere ry'igihugu."
Umuyobozi wa Zirakamwa Meza Diary, Kayitesi Immaculee yagarutse ku rugendo rukomeye yanyuzemo rwiganjemo kwitinyuka, ashimangira ko ajya gutangira uru ruganda yari yityemeje atitaye ku kuba hari imirimo yari imenyerewe gukorwa n'abagabo n'iyari yihariye ku bagore.
Agaruka ku nama agira abakiri bato bakora mu ruganda rwe, Immaculee yagize ati: "Icyo mbagiraho inama ni ukutitinya bakumva ko bose bashoboye kandi nyamwigendaho ntacyo ageraho. Ubufutanye, bakuzuzanya mu bumenyi no mu mbaraga z'umubiri, byose bibageza ku ntego ishimishije."
Yashimangiye ko muri uru ruganda, abato bumva ihame ry'uburinganire kuruta abakuru, kuko usanga hari ibyo yibwiraga ko bikwiye gukorwa n'abasore gusa ariko akabona n'abakobwa barabikora nta kibazo.
Umuyobozi w’Ishami
ritanga ibirango by’Ubuziranenge muri RSB, Bajeneza Jean Pierre avuga ko gutegura ibwiriza
ry’uburinganire byakozwe mu guha abikorera ku giti cyabo kubona aho bahera
bashyira mu bikorwa iri hame. Yongeyeho ko umukoresha agomba gufasha umukozi
gukora atuje kuko iyo umwana ari mu irerero umukozi atanga umusaruro mwinshi
kandi wujuje ubuziranenge.
Umuhuzabikorwa wa gahunda
y’imiyoborere idaheza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere
(UNDP), Kirenga Clement yavuze ko nta mirimo yagenewe ab’igitsina runaka kuko
buri wese ashobora kwiga imirimo yose akayikora kandi akayishobora.
Yagize ati: “Mu
buringanire cyangwa kuba uri igitsina gabo cyangwa igitsina gore, rimwe na
rimwe ntaho biba bihuriye n’inshingano ushobora kwiga ukazimenya kubera ko
wazize cyangwa se uzishyira mu bikorwa. Gusasa rero, ntabwo byagenewe umugore
ni umuco, ni imigenzereze ikubwira ko umugore ariwe usasa, ariko n’umugabo
ashashe ntabwo byamukuraho kuba umugabo kuko ubugabo bivuze ikindi.”
Ishyirwaho ry'aya
mabwiriza y'ubuziranenge ya mbere ashyizweho muri Afurika muri uru rwego ryitezweho
kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburinganire no gufasha abayashyira mu
bikorwa guhabwa ikirango cy'ubuziranenge kibafasha kongerera agaciro ibyo
bakora no kurushaho kugirirwa icyizere nk'umukoresha ushyigikira ihame ry'uburinganire.
Hamwe n'ibyo rero, RSB, GMO na UNDP bateguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza y'ubuziranenge ku bikorera nk'inganda, ibigo bikora imirimo n'ibitanga serivisi zitandukanye ndetse n'inzego za Leta aho basobanurirwa akamaro kayo n'ibisabwa kugira ngo bahabwe ikirango cy'ubuziranenge ku guteza imbere uburinganire.
Muri
ubu bukangurambaga kandi, hari kugaragazwa ibyagezweho n'ibigo bitandukanye mu
kwimakaza uburinganire ndetse n'uruhare byagize mu iterambere ry'abaturage
n'ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru w'uruganda Kitabi Tea Company Ltd, Thushara Pinidiya
Ababyeyi bo mu ruganda Kitabi Tea Company Ltd basoroma icyayi batekanye
Uruvugundi Prosper asobanura imikorere y'ikigo cya Zipline Muhanga
Umuyobozi wa Zirakamwa Meza Diary, Kayitesi Immaculee
Ufitinema ukora mu ruganda rwa Zirakamwa yavuze ko uburenganzira bwabo nk'abakobwa ndetse n'abagore bwubahirizwa
Jean Baptiste nawe ukora muri Zirakamwa yavuze ko abakobwa nabo bashoboye kandi bishimira kuzuzanya nabo nka basaza babo
Bajeneza Jean Pierre ni Umuyobozi ushinzwe ishami ritanga ibirango by'ubuziranenge muri RSB
Umuhuzabikorwa wa gahunda y'imiyoborere idaheza mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ryita ku Iterambere (UNDP), Kirenga Clement
TANGA IGITECYEREZO