Ku wa 24 Gicurasi 2024 ni bwo habaye imikino ya mbere
yasusurukijwe n’Inganzo Ngari n’abahanzi Juno Kizigenza na Adekunle Gold.
Ku wa 25 Gicurasi 2024 imikino yarakomeje ndetse abahanzi
Bwiza na Kenny Sol bafatanya gususurutsa abitabiriye ku munsi wa Kabiri.
Iminsi ya mbere yabanje Perezida Kagame na bamwe mu
bagize umuryango we barayitabiriye.
Umunsi wa Gatatu Alyn Sano na Chriss Eazy bafatanije gususurutsa
abitabiriye hari ku wa 26 Gicurasi 2024.
Mu gihe umunsi wa Kane wasusurukijwe na Kivumbi King
ufite Album nshya hanze yise ‘Ganza’ hari ku wa 27 Gicurasi 2024.
Iyi minsi uko ari ine ikaba yarasize hasigaye amakipe ane
yerekeje muri ½ ariyo Cape Town Tigers,Petro de Luanda,Al Ahly Ly na Rivers
Hoopers.
Umunsi wa 28 Gicurasi 2024 ukaba wabaye uwo kuruhuka na
tombola y'uko amakipe azacakirana mu mikino ya kimwe cya Kabiri.
Tukaba twifuje kubagezaho bamwe mu byamamare byagiye
byitabira iyi mikino yabanje n’ibikorwa byagiye bikomeza kuyiherekeza.
Perezida Kagame amaze kwitabira inshuro ebyiri imikino ya nyuma ya BAL
Ababyeyi bazana abana babo kwihera ijisho imbonankubone imikino ya BAL
Chriss Eazy uri mu bamaze gutaramira muri BAL aha yari yicaranye na Junior Giti bareba uko amakipe akina
Umugabo ugira udukoryo twinshi mu bijyanye no gusukura ikibuga ari mu baba bahari iminsi yose
Juno Kizigenza aha yaganiraga na Shemi bafatanije gususurutsa abitabiriye umunsi wa mbere w'iyi mikino
.Kathia Kamali ari mu bakomeje kugenda bitabira ibikorwa n'imikino ya BAL .
The Ben na Alliah Cool bitabiriye umusangiro wahuje abitabiriye BAL
.Miss Naomie mukuru we Brenda na Miss Muheto bari mu bakomeza kugenda bitabira BAL 
Michael Tesfay n'umukunzi we bitegura kurushinga bitabiriye iy'imikino ikomeje kubera muri BK Arena
Coach Gael na Bien Aime wo muri Sauti Sol bari mu bitabiriye iy'imikino
Kenny K Shot uri mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza na Zuba Mutesi uri mu bari kuyobora ibi birori nabo bakomeje kuryoherwa na BAL





Guhuza ibikorwa by'umuziki n'imikino bikomeje kuzamura ibyishimo bidasanzwe muri BK Arena mu mikino ya BAL
Akanyamuneza kaba ari kose kubitabira iy'imikino barimo n'abakobwa bamamaye muri Miss Rwanda
Chayenne Muvunnyi [Cheymuv] uri mu bakobwa bagezweho kubera ibyo agenda asangiza abamukurikira birimo no kwerekana ubwiza bw'u Rwanda yitabiriye BAL
Sandrine Isheja n'umugabo we baje kwihera ijisho iy'imikino n'ibikorwa by'imyidagaduro b'iyiherekeza
Bamwe mu bakobwa bazwi mu marushanwa y'ubwiza no ku mbuga nkoranyambaga ba bari mu bitabiriye
Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina ari mu bitabira banafasha mu bikorwa bya BAL
Ku wa 01 Kamena 2024 ni bwo hazamenyekana ikipe yegukanye BAL ku nshuro yayo ya Kane
