RFL
Kigali

Ibihembo byongerewe! Amatora yatangiye mu banyamideli 101 bahatanye muri Rwanda Global Top Model

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2024 10:04
0


Abasore n’inkumi b’abanyamideli 101 batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet binyuze mu irushanwa “Rwanda Global Top Model” rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, mu rwego rwo gutera inkunga uruganda rw’imideli mu Rwanda no kugaragaza impano z’abarurimo.



Ni amatora yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, aho biteganyijwe ko azarangira tariki 22 Kamena 2024.

Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n’inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ‘Top 30’.

Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y’isuzuma ryakozwe n’Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy’amatora yo kuri Internet.

Ati “Twahisemo 101 tubona bajyanye n’ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n’amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.”

Akomeza ati “Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby’amarushanwa Mpuzamahanga y’imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.”

Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.

Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n’abatoye (Public Choice).

15 bo bazatorwa n’Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n’abakurikiye iri rushanwa muri rusange.

Mu gihe cy'umunsi umwe amatora yo kuri internet atangiye, Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa mbere n'amajwi 602;

Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 180, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 166, Ismael Ishimwe ari ku mwanay wa Kane n'amajwi 93 n'aho Naillah Mugeni ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 59. 

KANDA HANO UTORA UMUKOBWA/UMUSORE USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA


Isaro Rosine Utezeneza, niwe uri ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri Internet 


Kamikazi Prechia ari ku mwanya wa Kabiri mu matora ari kubera ku rubuga rwa Noneho 


Dusenge Clarisse ari ku mwanya wa Gatatu muri aya matora azarangira tariki 22 Kamena 2024


Ingengabihe y'irushanwa "Rwanda Top Model" rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu 


Abazegukanya imyanya itatu ya mbere bazahabwa ibihembo birimo amafaranga, ndetse bafashwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ashamikiye ku murika imideli



Urutonde rw'abasore n'inkumi bahatanira kwisanga muri 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma


Amatora y'abanyamideli 101 yatangiye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024, azarangira tariki 22 Kamena 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND