RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku ndirimbo Adekunle Gold yakoranye n’abana bafashwa na Sherrie Silver

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2024 18:17
0


Umunyamuziki w’umunya-Nigeria, Adekunle Gold, yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’impano z’abana bafashwa n’umuryango washinzwe n’umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver kugeza ubwo bafatanyije gusubiramo indirimbo ye yise ‘Rodo’.



Uyu mugabo wa Simi, yifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, yumvikanishije guhura n’aba bana byamuhaye kwibuka ko ubuto bwe kugeza akuze bwaranzwe no guhanga ibintu bishya.

Avuga ko ‘byari byiza guhura’ n’aba bana babarizwa muri Sherrie Silver. Yanditse ibi, nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, yasuye aba bana.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu rwego rwo kwitegura Adekunle Gold, aba bana bagiye muri studio ya Country Records basubiramo indirimbo ye yise ‘Rodo’ aherutse gushyira hanze.

Ubwo yabasuraga aho babarizwa i Nyamirambo, aba bana batunguye Adekunle Gold maze bafata amashusho y’iyi ndirimbo ‘Rodo’ bayiririmba bayisubiramo.

Adekunle Gold akimara kubona ubuhanga bw’aba bana, yafatanyije nabo kuyisubiramo ari na ko bafatwa amashusho. Ndetse, uyu muhanzi yasohoye agace k’amashusho amugaragaza ari kumwe n’aba bana, baririmba iyi ndirimbo yise ‘Rodo’.

Iyi ndirimbo Adekunle Gold yayishyize ku muyoboro we wa Youtube, ku wa 26 Mata 2024, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 607. Yayishyize hanze ikurikira izi ndirimbo yaherukaga gushyira hanze zirimo nka “The Life I Chose” n’izindi.

‘Rodo’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Chillz. Ubwo yayikoraga, yavuze ko yahuje umudiho wa Afrobeats ndetse na Amapiano, ariko kandi yibutse injyana gakondo zo muri Nigeria zirimo nka Fuji na Apala

Iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma yo gusoza uruhererekane rw'ibitaramo yakoreraga mu gihugu cy'u Bwongereza ahitwa Ovo Wembley Arena.

   

Mu 2022, uyu mugabo yaciye agahigo agurisha amatike yose mu gitaramo yakoreye muri 02 Academy Brixton mu mpera za 2022. Icyo gihe yabihuje no gutangaza Album ye ya kane yise 'Catch me if you can'.

Adekunle asanzwe afitanye imikoranire na Sherrie Silver Foundation. Ndetse, ubwo yataramiraga ibihumbi by’abantu muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, yifashishije bamwe mu babyinnyi babarizwa muri Sherrie Silver Foundation.

Biteganyijwe ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Rodo’ basubiyemo izajya hanze mu minsi iri imbere. Aba bana bamaze igihe batangiye gusubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye, kenshi bafata igihe cyo kwiga indirimbo, maze umuhanzi yabasura bakayisubiramo.

Mu minsi ishize basuwe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro basubiramo indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Meddy, basubiyemo indirimbo ‘Ni Forever’ bafatanyije na The Ben n’izindi.

 

Adekunle Gold yagaragaje ko yasubiyemo indirimbo ‘Rodo’ afatanyije n’abana bo muri Sherrie Silver Foundation

 

Ubwo yaririmbaga mu mukino ya BAL, Adekunle Gold yasubiyemo indirimbo ye ‘Rodo’


Adekunle Gold yashimye ibikorwa by’umuryango Sherrie Silver Foundation wita ku bana batishoboye, ukabafasha kugaragaza impano z’abo 


Adekunle yabwiye aba bana guharanira kugera ku nzozi zabo 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RODO’ YA ADEKUNLE GOLD

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND