Umunyamuziki w’umunya-Nigeria, Adekunle Gold, yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’impano z’abana bafashwa n’umuryango washinzwe n’umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver kugeza ubwo bafatanyije gusubiramo indirimbo ye yise ‘Rodo’.
Uyu mugabo
wa Simi, yifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 27
Gicurasi 2024, yumvikanishije guhura n’aba bana byamuhaye kwibuka ko ubuto bwe
kugeza akuze bwaranzwe no guhanga ibintu bishya.
Avuga ko ‘byari
byiza guhura’ n’aba bana babarizwa muri Sherrie Silver. Yanditse ibi, nyuma y’uko
ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, yasuye aba bana.
InyaRwanda
ifite amakuru yizewe avuga ko mu rwego rwo kwitegura Adekunle Gold, aba bana
bagiye muri studio ya Country Records basubiramo indirimbo ye yise ‘Rodo’
aherutse gushyira hanze.
Ubwo
yabasuraga aho babarizwa i Nyamirambo, aba bana batunguye Adekunle Gold maze
bafata amashusho y’iyi ndirimbo ‘Rodo’ bayiririmba bayisubiramo.
Adekunle
Gold akimara kubona ubuhanga bw’aba bana, yafatanyije nabo kuyisubiramo ari na ko
bafatwa amashusho. Ndetse, uyu muhanzi yasohoye agace k’amashusho amugaragaza
ari kumwe n’aba bana, baririmba iyi ndirimbo yise ‘Rodo’.
Iyi
ndirimbo Adekunle Gold yayishyize ku muyoboro we wa Youtube, ku wa 26 Mata
2024, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 607. Yayishyize hanze
ikurikira izi ndirimbo yaherukaga gushyira hanze zirimo nka “The Life I Chose”
n’izindi.
‘Rodo’
yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Chillz. Ubwo yayikoraga, yavuze ko yahuje umudiho wa
Afrobeats ndetse na Amapiano, ariko kandi yibutse injyana gakondo zo muri Nigeria
zirimo nka Fuji na Apala
Iyi
ndirimbo yayishyize hanze nyuma yo gusoza uruhererekane rw'ibitaramo yakoreraga mu
gihugu cy'u Bwongereza ahitwa Ovo Wembley Arena.
Mu 2022,
uyu mugabo yaciye agahigo agurisha amatike yose mu gitaramo yakoreye muri 02
Academy Brixton mu mpera za 2022. Icyo gihe yabihuje no gutangaza Album ye ya
kane yise 'Catch me if you can'.
Adekunle
asanzwe afitanye imikoranire na Sherrie Silver Foundation. Ndetse, ubwo
yataramiraga ibihumbi by’abantu muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi
2024, yifashishije bamwe mu babyinnyi babarizwa muri Sherrie Silver Foundation.
Biteganyijwe
ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Rodo’ basubiyemo izajya hanze mu minsi iri imbere.
Aba bana bamaze igihe batangiye gusubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye,
kenshi bafata igihe cyo kwiga indirimbo, maze umuhanzi yabasura bakayisubiramo.
Mu minsi
ishize basuwe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien
Misigaro basubiramo indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Meddy, basubiyemo
indirimbo ‘Ni Forever’ bafatanyije na The Ben n’izindi.
Adekunle
Gold yagaragaje ko yasubiyemo indirimbo ‘Rodo’ afatanyije n’abana bo muri
Sherrie Silver Foundation
Ubwo
yaririmbaga mu mukino ya BAL, Adekunle Gold yasubiyemo indirimbo ye ‘Rodo’
Adekunle Gold yashimye ibikorwa by’umuryango Sherrie Silver Foundation wita ku bana batishoboye, ukabafasha kugaragaza impano z’abo
Adekunle yabwiye aba bana guharanira kugera ku nzozi zabo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RODO’ YA ADEKUNLE GOLD
TANGA IGITECYEREZO