Abahanzi mu ngeri zinyuranye bamaze igihe bashyira hanze ibihangano byibanda ku matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, kandi bamwe muri bo bumvikanisha umukandida bashyigikiye, bagasaba abakurikirana ibikorwa byabo kuzabashyigikira.
Amatora yo
mu Rwanda afatwa nk'ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva
atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse
gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 8.
Ni mu gihe
bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n'abatanze
Kandidatire ku mwanya w'Abadepite.
Perezida
Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa
Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire
ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Mu
bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu
wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete
ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne
d'Arc n’abandi.
Amatora
aherekezwa n'indirimo z'abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa
runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.
Umuhanzikazi
Bwiza ubwo yaririmbaga mu mikino ya BAL iri kubera muri BK Arena, yaririmbye
indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise 'Ongera' batuye Perezida Paul Kagame.
InyaRwanda
ifite amakuru avuga ko hari indi ndirimbo, Bruce Melodie yakoranye n'abandi bahanzi
nayo igaruka kuri Perezida Kaame, hari indirimbo kandi yaririmbyemo The Ben
igaruka ku muryango FPR Inkotanyi.
Ndetse mu
minsi ishize, hasohotse indirimbo yamamaye 'Ndandambara Yandera Ubwoba' ya
Nsabimana Leonard yasubiyemo ayikoranye n'abandi bahanzi barimo umuraperi Ish
Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz, Alyn Sano, Mani Martin, Muyango Jean Marie.
Ubwo yari
mu kiganiro na Isibo Tv, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain
Mukuralinda yavuze ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora ya Perezida
wa Repubulika n'ay'Abapedite ateganyijwe.
Ati
"Mpaze kwakira nk'indirimbo 80, hari izifashishwa mu matora, ari ku matora
y'Umukuru w'Igihugu, amatora y'Abadepite, Komisiyo y'Amatora ikeneye indirimbo,
barazizana rwose."
Mukuralinda
yavuze ko izi ndirimbo bazishyize ahantu hamwe, hanyuma bazohereza aho zigomba
gutangwa. Yavuze ko bakira indirimbo zose, hatitawe ku ishyaka baririmbye.
Yavuze ko
kuba hari abahanzi baririmbye ku matora, nyamara basanzwe bafite ibihangano bitavugwaho rumwe hanze aha, ntacyo bitwaye kuko buri wese afite amahitamo ye ahanini
bitewe n'ubutumwa bukubiyemo.
Mukuralinda
avuga ko mu guhitamo indirimbo zizafashishwa mu matora hashingirwa ‘ku buryo
zikoze neza’, ‘amagambo’, injyana’ ‘n’uburyo zicuranze’.
Bamwe mu
bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye ibikorwa byo kwifata amashusho
agaruka ku matora, ndetse hari na filime zakozwe zizanyuzwamo ibikorwa bigaruka
ku matora.
Ibyangombwa bisabwa utanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa
Repubulika
(1) Umuntu
wifuza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ashyikiriza Komisiyo
ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe
bye.
(2) Iyo
kandidatire iherekezwa n’inyandiko zikurikira:
(a)
inyandiko zitangwa ari ebyiri z’umwimerere:
(i)
umwirondoro ugaragaza:
(A) amazina
ye ahwanye n’ari ku ikarita ndangamuntu ye;
(B) itariki
y’amavuko;
(C) aho
yavukiye;
(D) aho
aba;
(E) umurimo
akora;
(F) imirimo yakoze;
(ii)
icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha;
(iii)
amafoto abiri magufi y’amabara afite imbuganyuma y’ibara ry’umweru;
(iv) icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko kitarengeje amezi atandatu, gitangwa n’Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru;
(v) ikimenyetso cy’umutwe wa politiki cyangwa icy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki gishyirwa ku rupapuro rw’itora, iyo ari umukandida watanzwe n’Umutwe wa Politiki cyangwa n’Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki;
(vi) ikimenyetso cy’uwifuza kuba umukandida wigenga gishyirwa ku rupapuro rw’itora;
(vii) inyandiko y’uwifuza kuba umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa igaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu yari afite;
(viii)
inyandiko uwifuza kuba umukandida yashyizeho umukono cyangwa
igikumwe
yemeza ko inyandiko yatanze ari ukuri.
(b)
inyandiko zitangwa ari imwe y’umwimerere na kopi imwe:
(i) icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko gitangwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abashoka mu Gihugu;
(ii) icyemezo cyerekana ko uwifuza kuba umukandida yaretse ubundi bwenegihugu gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha, iyo yari afite ubundi bwenegihugu;
(iii) icyemezo kigaragaza ko uwifuza kuba umukandida yatanzwe n’Umutwe wa Politiki cyangwa n’Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki, iyo ari umukandida watanzwe n’Umutwe wa Politiki cyangwa n’Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki;
(iv)
icyemezo gitangwa n’urwego rw’Umuvunyi kigaragaza ko uwifuza kuba
umukandida
yakoze imenyekanisha ry’umutungo, iyo ari mu bategetswe gukora
imenyekanisha
ry’umutungo;
(v)
icyemezo cya muganga gitangwa n’umuganga wemewe ukorera ku Bitaro
by’Intara,
ku Bitaro bikuru; cyangwa mu Kigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku
rwego rwa
Kaminuza;
(vi) urutonde rw’abantu nibura 600 ruriho abantu
nibura 12 muri buri Karere,
bashyigikiye
kandidatire y’uwifuza kuba umukandida wigenga;
(c) ikarita
ndangamuntu itangwa ari kopi ebyiri.
Umuvugizi
wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yatangaje ko bamaze
kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite
Ku wa 9
Werurwe 2024, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi barimo: Ariel Wayz,
Mani Martin, Alyn Sano, Ish kevin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie na Nsabimana
Leonard ubwo bari bitabiriye inama. Ku wa 10 Gicurasi 2024, aba bahanzi basubiyemo
indirimbo ‘Ndandambara Yandera Ubwoba’ yamamaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu
mu 2017
TANGA IGITECYEREZO