Umunyamuziki wo mu gihugu cya Nigeria, Damini Ebunoluwa Ogulu MFR wamamaye nka Burna Boy, yasabye Miliyari 1.5 Frw kugirango akorera igitaramo i Kigali, ni mu gihe amashakiro anyuranye kuri Internet agaragaza ko umutungo we uri hagati ya Miliyoni 17$ na 22$.
Abakunzi b’ibihangano
bye i Kigali baheruka kumuca iryera mu gitaramo “The Burna Boy Experience” yakoreye
mu Intare Conference Arena, ku wa 23 Werurwe 2019. Ni kimwe mu bitaramo byasize
amateka akomeye, ahanini biturutse mu kuba amatike yarashize, abantu
bakinjirira ku matike yanditswe mu ikayi.
Burna Boy
yaririmbiye i Kigali avuye no gukorera amafaranga muri Uganda mu gitaramo
yakoreye mu busitani bwa Sheraton mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe
2019.
Yari yageze
i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ahita ajya
gukora imyitozo n’itsinda rye ryamufashije gususurutsa abanyakigali.
Burna Boy niwe
wari umuhanzi w’Imena wari watumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na
Entertainment Factory [igizwe n’abasore bane] yakoze mu ruhererekane rw’ibindi
bitaramo yari yatangiye gukora mu 2018, agamije kuzengurka umugabane wa Afurika
n’ahandi anyura akishimirwa bikomeye.
Igitaramo
yakoreye mu Rwanda cyari cyatewe inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa
cyayo Heineken, Uruganda rw’imodoka Volkswagen, RDB ibinyujije muri Visit
Rwanda, Rwandair n’abandi benshi bafashije abanyarwanda n’abandi gutaramirwa
n’uyu mugabo wishimiwe n’urubuga rwa Youtube agahabwa ishimwe.
Iki gitaramo
cyari cyabereye ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, gusa ntibyabujije
abanyabirori kwitabira. Umurongo w’imodoka zerekezaga muri Intare Conference
Arena i Rusororo wari muremure, aho guparika hari habaye ikibazo. Hari
hanashyizweho kandi imodoka zivana abantu kuri sitade Amahoro zikabageza aho
igitaramo cyabereye.
Imyaka itanu irashize asusurukije abanyabirori! Kuva icyo gihe bamwe mu bategura ibitaramo bakomeje urugendo rwo kumutumira i Kigali, ariko uko urwego rwe rwagiye ruzamuka yagiye azamura igiciro cyo kumutumira.
Mu Gushyingo 2023, hari ikigo cyagerageje gutumira Burna Boy gutaramira i Kigali
mu Nama Mpuzamahanga bateguraga, ntibabasha guhuza bitewe n’ibyo yabasabaga. Binyuze
ku mujyanama we Bose Ogulu usanzwe ari umubyeyi we, basabye arenga Miliyari 1 Frw
kugirango ataramire i Kigali.
Hari n’abajya
kureba bakavuga ko mu byo Burna Boy asaba harimo n’icyumba cyo kunyweramo ‘urumogi’.
Ubwo yari
mu kiganiro na Isibo Tv, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi
2024, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, yavuze ko mu minsi
ishize bagerageje gutumira Burna Boy ariko abasaba umurengera w’abafana angana
na Miliyoni 1.2 $.
Ati “Ejo
bundi twarimo tuvugana na Burna Boy kugirango azaze aduca Miliyoni 1.2 by'amadorali
[Ni hafi Miliyari 1.5 Frw] urumva rero hari ibintu byinshi dufite bikitugonga […]”
Muyoboke
yabwiye InyaRwanda ko uretse ariya mafaranga Burna Boy yabasabye, harimo no
kumushakira indege yihariye ‘Private Jet’ kuko atakigenda n’indege zitwara
abagenzi mu buryo bwa rusange.
Mu bindi,
Burna Boy yasabye harimo no kwita ku bantu 20 bagendana na we, Hoteli y’inyenyeri
eshanu araramo n’abo bazanye-bikagenda uko no ku mubyeyi we usanzwe ari
umujyanama we.
Muyoboke
avuga ko bari batumiye Burna Boy kugirango ‘akorere igitaramo mu Rwanda muri
uyu mwaka nubwo bitakunze’.
Urwibutso kuri Burna Boy mu myaka itanu ishize!
Igitaramo ‘The
Burna Boy Experience’ cyaranzwe n'urunyuranyurane rw'urubyiruko rwacengewe
n'umuziki we kuva yiyeguriye indangururamajwi nk’isuka izamutunga mu buzima bwe
bwose.
Imyambarire
muri iki gitaramo yari yashyizweho akadomo: Imyenda icitse ku mavi,
ibonererana, iyerekana ikimero n'amabere yahawe rugari. Urubyiruko rutumura
itabi ku mugaragaro bamanuza inzoga, abandi bavuga ntiruve mu kanwa bari
babukereye.
Burna Boy
uri mu banyamuziki bagezweho yakandagiye ku rubyiniro saa tanu zuzuye, asoza
saa sita n’iminota 47’. Yari yambaye ipantalo itaratse y’ibara ry’umweru [ku
kuguru kw’iburyo] n’ibara ry’umubara [ku kuguru kw’ibumoso].
Yari afite
umusaraba mu gatuza, umusaraba ku gutwi, ibyuma bigorora amenyo n'indi mirimbo
myinshi y'inyongerabwiza. Uyu muhanzi igitaramo cye yanyujijemo ajya guhindura
ipantalo yambara iy’ibara rimwe agaruka abwira abakobwa ati “Numvaga imfasha
cyane. Ndabizi ko mukunda aha mbereke [akora ku myanya ndangagitsina].”
Ari ku
rubyiniro ibintu byahindutse, abitabiriye bahuriza hamwe bavuza akaruru
k’ibyishimo ku buryo bitoroheraga kuganira na mugenzi wawe bitewe n’urusaku
rwari muri iyi nyubako.
Asoje
kuririmba indirimbo ebyeri yavuze ko yishimiye kuba ari i Kigali, aranzika mu
bihangano bye byanyuze benshi. Yaririmbye asaba abitabiriye igitaramo cye
gusubiramo izina rye ‘Burna Boy’. Buri ndirimbo yose yaririmbaga yayisoga
akomerwa amashyi y’urufaya, abandi basaba kuyisubiramo.
Yaririmbye
afatwa amafoto n’amashusho y’urwibutso rw’iki gitaramo, abandi bagashyira ku
mbuga nkoranyambaga ari nako boherereza abo basize mu rugo.
Ni umuhanga
mu kubyina, afite imbyino yihariye zinogeye ijisho ku buryo udakuraho. Ku mukora
mu ntoki byarwaniwe na benshi mu nkumi bari begereye urubyiniro.
Indirimbo
ebyeri zari zihagije ngo akuremo imyenda yerekane ibituza bishoka ibyuya bitewe
n’ingufu yakoresheje ku rubyiniro.
Nta kabuza
ko ibyo yakoreye i Kigali byafashwe n’itsinda ry’abafata amashusho n’amafoto
ubwe yizaniye i Kigali, bari bamuzengurutse ku rubyiniro ku buryo ibyo yakoze
byose byafashwe.
Yaririmbye
mu buryo bwa Live afashwa n'abaririmbyi be. Burna Boy yakuyemo umupira aririmba
isokoreki igaragara. Ati "Ndabashimira cyane bavandimwe. Nizere ko muri
kumwe nanjye".
Indirimbo
z'uyu musore zirangira cyane mu matwi. Yanyuzagamo akagera mu bafana
akabakoraho na bo bikaba uko. Umubare munini w'abari muri iki gitaramo ni abakobwa
barwaniraga no kumukoraho.
Ikinyobwa
cya Heineken cyanyuze benshi kuva iki gitaramo gitangiye kugeza ku musozo,
ndetse hari n’abavugaga ko inzoga zashize. Buri wese yabyinaga ibyo ashoboye,
umuziki wirangira mu nguni y'inyubako itagira uko isa.
Yishimiwe
bikomeye mu ndirimbo ‘On the low’, ‘Gbona’, ‘Ye’ ‘I miss you bad’, n’izindi
nyinshi yagiye akubira kuri album zitandukanye. Yavuye ku rubyiniro benshi
batabishaka ndetse amaze kugenda bavugiye hamwe bati ‘Burna Boy, Burna Boy’,
ariko ntiyagaruka buri wese yanzura gutaha.
Burna Boy
ni umwanditsi w’indirimbo wavutse ku ya 02 Nyakanga 1991, ubu yinjiye mu mubare
w’abahanzi bafite igikundiro kidasanzwe. Ni imfura mu muryango w’abana batatu,
akaba ari nawe muhungu umuryango we ufite.
Burna Boy
amaze iminsi akora ibitaramo byaciye agahigo ku rwego Mpuzamahanga
Burna Boy
yasabye ko ahabwa Miliyari 1.5 Frw kugira ngo ataramire i Kigali nyuma y’imyaka
itanu ishize
Burna Boy aheruka i Kigali mu 2019 mu Intare Conference Arena, icyo gihe yari avuye gutamira muri Uganda
Mu 2023, Trace Awards yagerageje kuzana Burna Boy i Kigali, asubiza ko atahakandagira aje kwakira igikombe gusa
Burna Boy
aherutse kuririmba mu mikino ya UEFA Champions League aho yahawe Miliyari 2 Frw
Mu byo
Burna Boy asaba harimo na ‘Private Jet’, Hotel yihariye ndetse n’abantu 20
bagendana- Bikaba uko no ku mubyeyi we
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COMMON PERSON' YA BURNA BOY
TANGA IGITECYEREZO