Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje amarangamutima ye ku mpano z’abana babarizwa mu muryango washinzwe n’umubyinnyi Mpuzamamahanga Sherrie Silver uri mu bakomeye kuva mu myaka irenga 10 ishize.
Aba bana
bahagurutse i Kigali ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, berekeza mu Mujyi wa
Geneva mu gihugu cya Switzerland, aho bataramiye ibihumbi by’abantu mu birori
bikomeye bizwi nka ‘Walk The Talk’, bisanzwe byitabirwa n’abantu bo mu bihugu
bitandukanye ku Isi.
Ni ubwa
mbere aba bana bataramiye hanze y’u Rwanda mu bitaramo binini nk’ibi, nyuma y’umwaka
ushize Sherrie Silver ibahurije muri Sherrie Silver Foundation.
Bakigera
muri Switzerland, bakiriwe n’abayobozi banyuranye barangajwe imbere Dr Tedros
Adhanom Ghebreyesus. Mu mashusho yashyizwe hanze, agaragaza Dr Tedros aganira n’aba
bana yifashishije amagambo amwe namwe yo mu Kinyarwanda.
Mu butumwa
bwo kuri X [Yahoze ari Twitter] yagaragaje ko yanyuzwe n’impano z’aba bana,
abikubira mu ijambo rimwe yandika agira ati “Ndagukunda Rwanda.”
Aba bana
bagiye muri kiriya gihugu, mu gihe hari abandi basigaye mu Rwanda bafashije
umunyamuziki Adekunle Gold ubwo yaririmbaga mu gufungura imikino ya BAL
yabereye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024.
Muri iki
gitaramo, Adekunle Gold yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Okay’ ndetse na ‘High’
yakoranye na Davido, umunyamuziki ukomeye muri Nigeria umaze kwegukana ibikombe
bikomeye mu muziki.
Mbere y'uko aba bana berekeza mu Mujyi wa Geneva bakoze indirimbo igaruka ku Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Ndetse, igitaramo cy'abo cya mbere bagikoze ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2024.
Aba bana
bamaze igihe batangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo basubiyemo z’abandi
bahanzi mu rwego rwo kwagura impano y’abo.
Iri tsinda
ry’aba bana, Sherrie Silver yaritangije nyuma y’itsinda yashinze mu 2017 yise
‘Silver Beat World’ ry’ababyinnyi babigize umwuga.
Iri tsinda
ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma
y’uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.
Dr Tedros
yagaragaje avuga amwe mu magambo y’Ikinyarwanda ari kumwe n’abana bo muri Sherrie
Silver Foundation
Sherrie Silver Foundation yataramiye ku nshuro y’abo ya mbere mu Mujyi wa Geneva
Abana bo muri Sherrie Silver Foundation bagiranye ibiganiro n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Switzerland, Ngango James
Sherrie Silver Foundation bari kumwe n'umukinnyi Pau Gasol wamamaye ku rwego rw'Isi
Aba bana bagiye bafata amafoto bari kumwe n'abantu banyuranye
Aba bana bahimbye indirimbo igaruka kuri OMS yifashishije muri ibi birori byiswe ‘Walk The Talk' event
Aba bana batanze ibyishimo mu Nama Mpuzamahanga y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima
TANGA IGITECYEREZO