Nyuma y’imyaka 8 Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wabonye Mufti mushya witwa Sheikh Musa Sindayigaya akaba ari inzobere mu birebana n’imiyoborere n’inyigisho za Isilamu.
Mufti w’u Rwanda mushya,
Sheikh Musa Sindayigaya ubwo yari amaze gutorwa, yagarutse ku mishinga migari
agiye gufasha Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Ku cyumweru tariki ya 26
Gicurasi 2024 ni bwo Sheikh Sindayigaya yatorewe kuyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda,
asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari waratowe muri 2016.
Amatora ya Mufti w’u
Rwanda abaye nyuma y’imyaka 8 aho yagombaga kuba muri 2020 ariko ntibibashe
gukunda kubera icyorezo cya COVID19.
Sheikh Sindayigaya avuka mu Karere
ka Kamonyi, afite imyaka 43 arubatse afite n’abana 3. Kuri Komite isoje ikivi, yari ayoboye ibirebana n’Imari n’Igenamigambi.
Yize ibijyanye n’ivugabutumwa
rya Kisilamu muri Saudi Arabia, yinjira mu muryango w’abasilamu mu Rwanda mu 2003. Afite impamyambumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu nyigisho za
isilamu.
Yize kandi ibirebana n’imiyoborere n'inyigisho za Kisilamu aho abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Ari kwigira impamyabushobozi y’Ikirenga mu birebana n’imiyoborere. Mu byo ashyize imbere birimo kubona umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ugira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu kurushaho.
Arangamiye ko Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda uzagira uruhare mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite ateganijwe ku wa 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga 2024 mu baba mu gihugu.
Mufti w’u Rwanda usoje
ikivi, Sheikh Salim Hitimana wayoboye kuva muri 2016, yagaragaje bimwe mu bikorwa
byakozwe mu gihe cy’imyaka igera ku 8 yari amaze ayobora.
Yavuze ko asize hubatswe
imisigiti irenga 120, wubatswe kandi amasoko agezweho, amazu y’ubucuruzi muri
Rubavu na Rusizi nk’uburyo bwo gukomeza kubaka uyu muryango.
Hubatswe kandi amashuri mu
turere turimo Rwamagana, Kicukiro, Musanze n’ahandi ndetse hari na gahunda
yamaze kugerwaho n’igihugu cya Saudi Arabia aho iki gihugu kizafasha mu kubaka
umusigiti ugezweho muri Kigali.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh
Musa Sindayigaya yatangiye gukorera Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda guhera mu
mwaka wa 1994, ibi yizera ko bizamufasha kurushaho gusohoza inshingano ahawe.
TANGA IGITECYEREZO