RFL
Kigali

Papa Photosynthesis arashishikariza abanyarwanda kuzitabira amatora ya Perezida n'ay'Abadepite-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/05/2024 18:34
0


Izina rye ryonyine riratangaje. Uwo ni Papa Photosynthesis uri mu bahanzi bashya bari kuzamuka mu muziki nyarwanda ndetse watangiye gushyira hanze ibihangano bitandukanye birimo indirimbo ishishikariza abanyarwanda kuzitabira amatora ya Perezida n'ay'Abadepite.



Umugabo mushya mu muziki w'u Rwanda, Theobard Uwamahoro, ubusanzwe afite umwana witwa Papa Photosynthesis ari nawe yiyitiriye. Arubatse ndetse afite umwana umwe.

Yabwiye InyaRwanda ko yatangiye umuziki mu 2018, akagorwa no kubona ubushobozi. Yabanje gucuranga mu bisope ariko kubera izindi nshingano yagiye agira gushora mu muziki ntibimukundire biza gukunda mu 2024 ubwo yakoraga indirimbo yise “Twitabire Amatora’’.

Yavuze ko ari indirimbo yahimbye mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n’ay’Abadepite yegereje dore ko azaba tariki 14 na 15 Nyakanga 2024, kugira ngo ashishikarize abantu kuzayitabira.

Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto, ariko akabanza kugenda yitinya. Ati: “Natangiye kumenya ubwenge nkunda umuziki ariko nkitinya numva atari impano yanjye, gusa nza kwitinyuka ntangira kuririmba no gucuranga gake gake, abantu bumvise ijwi ryanjye bambwira ko nshoboye ntangira ntyo.”

Intego ye avuga ko ari ukugeza umuziki we kure ukarenga imbibi z’u Rwanda, ati “Mu by’ukuri ndashaka ko umuziki wanjye ugera kure cyane ukarenga imipaka yose y’Isi.”

Yavuze ko mu muryango we nta wundi wigeze akora umuziki. Mu kuririmba kwe yibanda ku rukundo ngo kubera ko ari bwo buzima bwa buri munsi abantu babamo kuko akenshi hari ibiba bitagenda neza mu rukundo bishobora gukosorwa kubera indirimbo.

Papa Photosynthesis avuga yahisemo gutangirana indirimbo ivuga ku matora cyane ko ari byo yumvaga bimurimo kandi ari ubutumwa bwihutirwa kurusha ubundi.

Uyu muhanzi w'impano idasanzwe aterura agira ati: "Twitabire amatora, dutore neza muri demokarasi, twishyirireho abayobozi batuyobora neza mu bumwe na demokarasi. Tora neza niba ushaka iterambere, tora neza niba ushaka kujya mbere".

Arakomeza ati "Dufatanye twese hamwe twiyubakire igihugu mu bumwe na demokarasi, Mama Rwanda turagushyigikiye". Yabwiye inyaRwanda ko aho aririmba ngo "Mama Rwanda turagushyigikiye, "nashakaga kuvuga u Rwanda rwatubyaye".

Papa Photosynthesis ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza

REBA INDIRIMBO YA MBERE YA Papa Photosynthesis







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND