RFL
Kigali

Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports ahezwa hanze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/05/2024 17:05
0


Mvukiyehe Juvenal uyobora ikipe ya Addax SC yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports banga ko yinjira, ibintu avuga ko bya mubabaje nk'umunyamuryango.



Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze inkeko rusange, yagombaga guhindura amategeko ndetse no kuzuza inzego z'iyi kipe. Ubwo iyi nteko rusange yabereye kuri Hotel ya Chez Lando yendaga gutangira, bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports babonye uwahoze ari umuyobozi w'ikipe ahageze nawe yitabiriye inteko rusange.

Uyu muyobozi akigera ku muryango yahasaze abagabo bari barindishijwe bamubwira ko atemerewe kwinjira.Mvukiyehe Juvenal yabaye nk'usubira inyuma yicara ku ruhande hashize nk'iminota 50 inteko rusange ihita itangira.

Mvukiyehe Juvenal amaze guhezwa hanze yahise ajya kwiyicarira muri Resitora ya Hotel Chez Lando 

Juvenal aganira n'itangazamakuru yavuze ko ababajwe cyane no kuba yangiwe kwitabira inteko rusange kandi ari umunyamuryango. 

Yagize Ati" Njye ndababaye cyane nje hano nk'umunyamuryango ariko birangiye bambujije kwinjira. Mbajije impamvu bari kumpagarika, bambwira ko ngo bategereje urutonde ariko byari ukubeshya kuko urwo rutonde batanaruzanye."

Juvenal yakomeje avuga ko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo atongera kuvugwa nabi nk'uko mbere ngo byabaye ataje. Yagize Ati" Yego mfite ikipe ariko ni iyubucuruzi ntabwo ari iy'umuryango bivuze ko itambuza kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports. Ikindi nifuzaga kuza mu nteko rusange kuko hari ibintu byinshi biba bivugirwamo, akenshi usanga bingarukamo ku buryo uhari wagira icyo wisonanuraho.

Inteko rusange y'ubushize ntabwo nari mpari, ariko yavuzwemo ibintu byinshi bimvugwaho kandi atari ukuri, mbese naje aha kugirango hatagira uwongera kuntemeraho itaka, akavuga ibitajyanye n'ukuri''.

Mvukiyehe Juvenal yabaye umuyobozi wa Kiyovu Sports igihe kigera ku myaka 3 kuva muri Nzeri 2020 kugera muri 2023 ndetse akaba yarafashije iyi kipe kuba iya kabiri muri shampiyona inshuro 2 zikurikiranya.

Juvenal nyuma yo gutanga ikiganiro yafashe umwanzuro aritahira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND