Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yatambutse gitore muri Oxford atanga ikiganiro cyibanze ku kuba Afurika ikwiye kuba umwe aribyo bizayiganisha ku iterambere rirambye, ni mu gihe yari yasabwe kugaruka ku birebana n’imideli.
Mu butumwa bw’amashusho yasangije abamukurikira yongeyeho
ishimwe yatewe no kuba yaratumiwe muri Oxford ati”Nk’umuntu ukiri muto wifuza
gukomeza kwiyungura ubumenyi, byari iby’icyubahiro kugira icyo mvuga.”
Uyu mukobwa yari yatumiwe mu Nama y’Abanyafurika biga n'abize muri Oxford ya 2024, agaragaza ko byari iby’umugisha.
Ati”Nagize amahirwe yo gusangiza abagize uyu muryango
amasomo menshi y’inkuru y’abanyarwanda y’imyaka 30 ishize.”
Yakomeje agaruka ku buryo yibajije uko akwiye kubyaza
umusaruro amahirwe y’imbonekarimwe yari abonye.
Mu buryo bwe ati”Ubwo nakiraga ubutumire byaranejeje
kubasha kubona ahantu nkaha ho kuvugira ariko na none nagizemo n’ikibazo nibaza
ni iki cyo kubagezaho n'uko mfite kubikora.”
Mutesi Jolly yagarutse ku nkuru itangaje y’uburyo yasabwe
kugaruka ku birebana n’imideli ariko we agasaba ko byibuze yagaruka ku ngingo
abona ikwiye kuba igarukwaho y’ejo hazaza ha Afurika.
Uyu mukobwa mu kiganiro yatanze yagarutse ku mateka ya
Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Asobanura impamvu yo kugaruka kuri iy’ingingo ko yabihereye
ku kuba mu 2050 bitewe n’uburyo Abanyafurika bakomeje kwiyongera bazaba bagize
kimwe cya Kane cy’abatuye Isi yose bityo ko bakwiye kuba bazi amateka nkaya.
Avuga ko kumenya amateka ari mu rwego rwo kugira ngo
bazabe bunze ubumwe icyo bashyize imbere ari icyabateza imbere kurusha icyabatandukanye.
Yumvikanishije ko imiyoborere iboneye ya Perezida Kagame
n’ubuhanga aribyo byatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka byihuse.
Kandi ko nubwo Afurika atari igihugu ariko ari byiza ko
abatuye uyu Mugabane baba bafite icyerekezo kimwe kiganisha ku
iterambere rirambye kurusha kwicamo ibice.
Muri Mata 2024 ni bwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukobwa
azajya gutanga ikiganiro muri Oxford.
Inama yatanzemo ikiganiro ikaba yaramaze iminsi ibiri
guhera ku wa 24 kugera ku wa 25 Gicurasi 2024.
Ku munsi wa mbere uyu mukobwa yagaragaye yasazwe n’ibyishimo ari kumwe na Raila Odinga, umunyabigwi muri politike ukomoka muri Kenya.
KANDA HANO UREBE UNUMVE IKIGANIRO CYOSE
TANGA IGITECYEREZO