RFL
Kigali

BAL 2024: Imbere y'abarimo Perezida Kagame n'Abuzukuru, AS Douanes yatsinze Rivers Hoopers biyoroheye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/05/2024 20:23
0


Imbere y'abarimo Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame n'Abuzukuru be, ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria biyoroheye amanota 63 kuri 57 mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2024.



Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n'imwe n'iminota 30 muri BK Arena. Ikipe ya Rivers Hoopers niyo yabonye mu nkangara mbere ku manota 2 ya Kelvin Amayo gusa nyuma yaho ikipe ya AS Doanes ibifashijwemo na Harouna Amadou Abdoulaye wakoraga amanota yiganjemo 3 aba ariyo iyobora umukino.

Agace ka mbere AS Douanes ifite amanota 22 ku manota 9 ya Rivers Hoopers. Mu gace ka Kabiri ikipe ya Rivers Hoopers yakomeje kurushwa nyuma y'uko abakinnyi bakomeye isanzwe igenderaho barimo Will Perry wabonaga byanze bagerageza gukora amanota gusa ntibaboneze mu nkangara.

Ku rundi ruhande rwa AS Douanes ho abakinnyi bayo yagenderagaho barimo Jean Jacques Boissy, Kelvin Amayo na Madut Akec bo bakomeje gukora amanota maze igice cya mbere kirangira bayoboye n'amanota 37 kuri 23.

Mu gace ka Gatatu, AS Douanes yaje ikomerezaho aho yasoreje mu gace ka Kabiri ikomeza gutsinda Rivers Hoopers wabonaga abakinnyi bacitse intege.

Abakinnyi barimo Harouna Amadou Abdoulaye, Madut Akec na Jean Jacques Boissy n'ubundi ni bo bakomezaga gutsinda maze ubundi agace ka Gatatu karangira bafite amanota 50 kuri 28 ya Rivers Hoopers.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma byasaga nk'aho AS Douanes yasoje umukino ariko Rivers Hoopers yaje kuva inyuma iratsinda ibifashijwemo n'abakinnyi barimo Abel Chidiebere Offia nubwo n'ubundi byarangiye AS Douanes ariyo itsinze n'amanota 63 kuri 57.

Uyu mukino kandi wakurikiwe na Perezida Kagame waje muri BK Arena ari kumwe n'Abuzukuru  be, Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma.


Perezida Kagame n'abuzukuru be bareba umukino 



AS Douanes yatsinze Rivers Hoopers biyoroheye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND