RFL
Kigali

Kenny Sol na Bwiza bataramye banacyeza Perezida Kagame witabiriye umunsi wa Kabiri wa BAL

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/05/2024 21:00
0


Abahanzi Bwiza na Kenny Sol ni bo bataramiye abitabiriye umunsi wa Kabiri w’imikino ya nyuma ya BAL iri kubera muri BK Arena yongeye kwitabirwa na Perezida Paul Kagame wari kumwe n'abuzukuru be.Nk'uko byagenze ku munsi wa mbere w’imikino ya BAL yatangiye kuwa 24 Gicurasi 2024 ikazasozwa kuwa 01 Kamena 2024, ku munsi wa kabiri Perezida Kagame nabwo yitabiriye.

Umukino wa mbere wahuje US Monastir na Petro de Luand ubwo ugeze hagati, Bwiza wari mu bari bategerejwe cyane ku munsi wa Kabiri w’imikino ya nyuma ya BAL yasusurukije bikomeye abari bateraniye muri BK Arena.

Yanaboneyeho gusogongeza abakunzi b’imikino n’imyidagaduro indirimbo yakoranye na Bruce Melodie yitwa "Ogera" igaruka ku budasa bwa Perezida Kagame n’uburyo akomeje guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda.

Rwagati mu mukino wa Kabiri wahuje Rivers Hoopers na AS F Douanes, Kenny Sol yacanye umucyo imbere y'abantu ibihumbi barimo Adekunle wari waje gushyigikira ikipe yo mu gihugu cye cya Nigeria.

Coach Gael nyiri 1:55AM ireberera inyungu za Kenny Sol na we yari ahari ndetse yicaranye na Adekunle bakomeje kuganira ubona ko bahuje. Kenny Sol yakoresheje imbarga nyinshi aho yinjiriye muri "Jolie" yaririmbanaga n’abakunzi be bamwakiranye urugwiro rwo hejuru.

Yakomereje kuri "Mama Loda" yahuriyemo na Calvin Mbanda, akurikizaho "Molomita" ya Gad yabahurijemo na Nel Ngabo. Kenny Sol yashimiye cyane Perezida Kagame anasaba abantu kuzamutora.

Amatora ya Perezida w'u Rwanda ndetse n'ay'Abadepite, ateganijwe ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga no kuwa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Perezida Kagame yitabiriye umunsi wa Kabiri w'irushanwa rya BAL ari kumwe n'abuzukuru be Bwiza yataramiye abitabiriye imikino ya BAL abasogongeza kuri 'Ogera' yakoranye Bruce Melodie ivuga ku budasa bwa Perezida Kagame


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND