RFL
Kigali

Chrisy Neat wo mu Ibisumizi yongewe mu bazataramana na Cyusa Ibrahim mu gitaramo cye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2024 18:18
0


Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri Studio ‘Ibisumizi’ yongewe mu bahanzi bazataramana n’umuhazi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim mu gitaramo yise "Migabo Live Concert" kizaba tariki 8 Kamena 2024, agiye gukora ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu ku by’ibikorwa by’imyaka 30 ishize.



Chrisy Neat umaze iminsi yihebeye gusubiramo no gukora indirimbo zubakiye ku mudiho gakondo, yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, yiyongera ku bandi bahanzi barimo Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari na Mariya Yohana batangajwe mu minsi ishize.

Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko yongeye Chrisy Neat ku rutonde rw’abahanzi bazataramana muri iki gitaramo, kubera ko ashaka kumufasha gukomeza kugaragaza impano ye.

Ati “Kumwongeramo ni uko ari umuririmbyi mwiza kandi akaba ari umwe mu rubyiruko rwihebeye gakondo. Ikindi ni uko atamaze igihe kinini aririmba, ariko afite impano ikwiriye kwerekwa Abanyarwanda.

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, yatangiye gukorera muri Studio ‘Ibisumizi’ y’umuraperi Gatsinzi Emery ‘Riderman’ mu Ukwakira 2021.

Ni nyuma y’iminsi micye yari ishize asoje amasomo ye ku ishuri rya Muzika rya Nyundo. Yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi (Music Production) mu gihe uyu mwuga wari umaze igihe kinini wihariwe n’abagabo.

Mu 2016 ni bwo yagiye kwiga amasomo y’umuziki ku Nyundo. Yigeze kuvuga ko ubwo yahataniraga kwiga muri ririya shuri yagize ubwoba, ahanini biturutse ku banyempano yabonaga bari bahatanye ariko kandi ‘nishimira ko nahawe umwanya nkagaragaza impano yanjye’.

Ati “Icyo gihe nahisemo gucuranga Piano nkanaririmba, banyuze abari bagize Akanama Nkemurampaka, ni uko natangiye urugendo rwanjye.   

Uyu mugore yabanje gukorera muri studio ya Capital Records mbere y’uko yerekeza mu Ibisumizi. Avuga ko kwinjira mu batunganya indirimbo, ahanini byaturutse ku kuba yarakuze yiyumvamo gukora ibintu bitandukanye n’ibyo abandi bakora.

Ati “Nakunze gusura studio zitandukanye, aba Producer bagashima ibikorwa byanjye, ibyo rero byampaye imbaraga zo kumva nakora umuziki.”

Muri muzika, uyu mugore aherutse gushyira hanze indirimbo 'Yarakuze' yakoranye na Riderman, 'You got Me', 'Imaragahinda' yasubiyemo, 'Urungano', 'Urukundo', 'Ndakwiye', 'Ikibondo' n'izindi.

Igitekerezo cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse.

Nk’umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo ntore izirusha intambwe’.

Akomez ati “Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com  cyangwa se uguhamagara Nimero: 0787837802.

Uguze itike mbere y’ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) riri hafi ya 20% ku itike aguze. Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. ‘Table’ y’abantu umunani igura 250,000 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.

Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri studio ‘Ibisumuzi’ yongewe mu bahanzi bazataramana na Cyusa Ibrahim

Cyusa Ibrahim yavuze ko yatumiye Chrisy Neat kubera ubuhanga agaragaza muri njyana gakondo


 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA CHRISY NEAT

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA CYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND