RFL
Kigali

BAL 2024: US Monastir yifashishije isegonda rya nyuma ikubita Petro de Luanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/05/2024 17:09
0


Ikipe ya US Monastir yifashishije isegonda rya nyuma itsinda Petro de Luanda mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2024.



Ni mu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu saa munani n'iminota 30. Umukino watangiye ubona amakipe yombi akina yegeranye mu bijyanye no gutsinda nta kipe nimwe ishaka gusiga indi. 

Ikipe ya Petro de Luanda yatsindirwaga n'abakinnyi barimo Markeith Cummings na Lukeny Gonçalves mu gihe US Monastir yo yabifashwagamo n'abarimo Firas Lahyani.

Agace ka mbere kaje kurangira US Monastir ariyo iyoboye n'amanota 16-13. Agace ka kabiri katangiye Petro de Luanda yo muri Angola iri hejuru ndetse iminota 2 gusa yarihagije ngo ibe yamaze gukuramo ikinyuranyo binyuze kuri Childe Dundao wakoraga amanota 2.

Abakinnyi ba AS Douanes barimo Marcus Christopher Crawford bakomeje gukina bagerageza gukora amanota 3 ariko ntibibahire bituma Petro de Luanda itangira kubajya imbere.

Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe yo muri Angola iyoboye n'amanota 38 kuri 33. Mu gace ka Gatatu AS Douanes ikina neza ubona ifite gahunda yo gukuramo ikinyuranyo yongeye kubifashwamo na Firas Lahyani wabonaga yahiriwe no gutsinda amanota 3.

Abakinnyi ba Petro de Luanda barimo Lukeny Gonçalves bagiye barakanira maze agace ka Gatatu nako karangira bagikomeje kuyobora n'amanota 54 kuri 52.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma AS Monastir yaje ikina neza gusa Petro de Luanda igakomeza kuyigenda imbere. 

Byaje kugera aho amakipe yombi anganya maze habura isegonda rimwe ngo umukino urangire uwitwa Firas Lahyani ahawe umupira na Marcus Christopher Crawford aterekamo amanota 3 ubundi AS Monistir ihita isoza umukino ariyo iyoboye n'amanota 70 kuri 67.




US Monastir yatsinze Petro de Luanda ku isegonda rya nyuma 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND