Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yatangaje ko gukorana na Ndayishimiye Bertrand [Bull Dogg] kuri Album "Icyumba cy'Amategeko" bishingiye ku mateka yihariye bafitanye mu rugendo rw'umuziki, kandi bakoze ibihangano byubakiye kuri Hip Hop inyura imitima ya benshi.
Mu ijoro
ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, Riderman yifashishije konti ye
ya Instagram yagaragaje indirimbo esheshatu zigize Album ye nshya yakoranyeho
na Bull Dogg.
Ni Album
iriho indirimbo yise 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Inthecity
afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe na
Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo' yakozwe
na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat ndetse na
'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.
Ni Album
iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'ikimenyetso cy'umusaraba, amataratara
(Lunette) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko. Abafana
b'umuziki bategereje ko izajya hanze mu mpera za Gicurasi, ubundi bagatangira
kuyumva ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko atari we wahisemo izina bise iyi
Album "Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we
Bull Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko 10' iri kuri
iyi Album.
Ati
"Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye warihisemo mu by'ukuri. Ni
izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa 'Amategeko 10, izina ariko
ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu
magambo macye."
Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z'igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe.
Yumvikanishije
ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo
bagiye bakorana bombi ndetse n'izo bagiye bahuriramo n'abandi.
Ati
"Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi
twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe,
yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye
duhiriyemo nk'abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo."
Riderman
yavuze ko Bull Dogg ari 'umuraperi mwiza' kandi akundira ibihangano. Azirikana ko
Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri
Saint-Andre mu Rwezantwari.
Bombi
baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati "Twaje mu myaka imwe, twinjira
mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango ntiyigeze
ahagaragara gukora ibihangano, nk'uko ntajya ntigeze mpagarara gukora
ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri
njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane."
Riderman
avuga ko iyi Album iriho indirimbo za Hip Hop gusa, kuko nta zindi ndirimbo z'izindi
njyana zizumvikanaho. Ati "Ushaka indirimbo za Afrobeat ntabwo
azazibonaho. Ni Album ya Hip Hop gusa. Abantu bakunda Hip Hop ntekereza ko
bazabona ibihangano bya Hip Hop."
Yavuze ko
bashyizeho indirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop ya cyera, kandi ntibigeze bayivangira
n'injyana z'iki gihe nka Drill cyangwa Rap.
Riderman
yasabye buri wese kuzafata igihe cyo kugura iyi Album no kuyumva kuko ari bwo
'bazamenya ubutumwa bukubiyemo'. Ati "Ntabwo ari ubutumwa bumwe, hariho
ubutumwa butandukanye, abantu nibayumva nibwo bazasobanukorwa ijana ku ijana
ubutumwa bukubiye kuri iyi Album."
Riderman yahishuye ko Bull Dogg ariwe watanze igitekerezo cy’uko Album bayita ‘Icyumba cy’amategeko’
Riderman yasabye abantu kuzagura iyi Album kugirango bumve ubutumwa banyujijemo
Riderman
yavuze ko gukorana na Bull Dogg byubakiye ku bushuti bafitanye no kuba bombi
barambye mu bihangano byubakiye kuri Hip Hop
Bull Dogg yahuje imbaraga na Riderman kuri Album idasanzwe mu rugendo rw’abo- Yumvikanishije ko yishimiye gukorana na ‘Mukuru we’
Album ya Riderman na Bull Dogg iriho indirimbo esheshatu zubakiye ku mudiho wa Hip Hop
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'ITUMBA' YA RIDERMAN
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HAFI’ YA BULL DOGG
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INJYANGWE' RIDERMAN YAKORANYE NA MR KAGAME NA B- FACE
TANGA IGITECYEREZO