RFL
Kigali

Bull Dogg niwe watanze izina, bombi bafitanye amateka! Ibidasanzwe kuri Album ya Riderman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2024 12:48
2


Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yatangaje ko gukorana na Ndayishimiye Bertrand [Bull Dogg] kuri Album "Icyumba cy'Amategeko" bishingiye ku mateka yihariye bafitanye mu rugendo rw'umuziki, kandi bakoze ibihangano byubakiye kuri Hip Hop inyura imitima ya benshi.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, Riderman yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje indirimbo esheshatu zigize Album ye nshya yakoranyeho na Bull Dogg.

Ni Album iriho indirimbo yise 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo' yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat ndetse na 'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

Ni Album iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'ikimenyetso cy'umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko. Abafana b'umuziki bategereje ko izajya hanze mu mpera za Gicurasi, ubundi bagatangira kuyumva ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko atari we wahisemo izina bise iyi Album "Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko 10' iri kuri iyi Album.

Ati "Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye warihisemo mu by'ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa 'Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye."

Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z'igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe.  

Yumvikanishije ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo bagiye bakorana bombi ndetse n'izo bagiye bahuriramo n'abandi.

Ati "Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe, yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye duhiriyemo nk'abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo."

Riderman yavuze ko Bull Dogg ari 'umuraperi mwiza' kandi akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.

Bombi baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati "Twaje mu myaka imwe, twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk'uko ntajya ntigeze mpagarara gukora ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane."

Riderman avuga ko iyi Album iriho indirimbo za Hip Hop gusa, kuko nta zindi ndirimbo z'izindi njyana zizumvikanaho. Ati "Ushaka indirimbo za Afrobeat ntabwo azazibonaho. Ni Album ya Hip Hop gusa. Abantu bakunda Hip Hop ntekereza ko bazabona ibihangano bya Hip Hop."

Yavuze ko bashyizeho indirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop ya cyera, kandi ntibigeze bayivangira n'injyana z'iki gihe nka Drill cyangwa Rap.

Riderman yasabye buri wese kuzafata igihe cyo kugura iyi Album no kuyumva kuko ari bwo 'bazamenya ubutumwa bukubiyemo'. Ati "Ntabwo ari ubutumwa bumwe, hariho ubutumwa butandukanye, abantu nibayumva nibwo bazasobanukorwa ijana ku ijana ubutumwa bukubiye kuri iyi Album."

Riderman yahishuye ko Bull Dogg ariwe watanze igitekerezo cy’uko Album bayita ‘Icyumba cy’amategeko’ 


Riderman yasabye abantu kuzagura iyi Album kugirango bumve ubutumwa banyujijemo


Riderman yavuze ko gukorana na Bull Dogg byubakiye ku bushuti bafitanye no kuba bombi barambye mu bihangano byubakiye kuri Hip Hop


Bull Dogg yahuje imbaraga na Riderman kuri Album idasanzwe mu rugendo rw’abo- Yumvikanishije ko yishimiye gukorana na ‘Mukuru we’ 


Album ya Riderman na Bull Dogg iriho indirimbo esheshatu zubakiye ku mudiho wa Hip Hop 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'ITUMBA' YA RIDERMAN

 ">

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HAFI’ YA BULL DOGG

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INJYANGWE' RIDERMAN YAKORANYE NA MR KAGAME NA B- FACE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayumba issa 3 months ago
    Ahubwo ni mutubwire igihe izasohokera kuko dukumbuye hip hop itavangiye kabisa
  • Singayirimana peter 2 months ago
    Good new songs mukomerezeho dukunda hip hop yanyu





Inyarwanda BACKGROUND