RFL
Kigali

Alkaly Ndour ari buhabwe igihembo cya 'BAL Ubuntu Trophy'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/05/2024 15:17
0


Umukinnyi ukomoka muri Senegal ukinira ikipe ya AS Douanes, Alkaly Ndour ari buhabwe igihembo cya 'BAL Ubuntu Trophy' gihabwa umukinnyi wagaragaje ubwitange ndetse akanakora ibikorwa bigira ingaruka nziza muri sosiyete.



Ni igihembo kiri butangwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'iminota 50 muri BK Arena mbere y'uko haba umukino uri buhuze AS Douanes na Rivers Hoopers mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2024.

Alkaly Ndour ari buhabwe iki gihembo nyuma y'uko akoresheje umukino wa Basketball mu kugira ingaruka nziza mu gace k'iwabo muri Senegal. 

Yashyizeho irushanwa rya Basketball rihuza abakinnyi 250 basanzwe batari ababigize umwuga ndetse anategura ihuriro ry'abakinnyi bakiri bato anagirira neza abadafite akazi.

Usibye guteza imbere umukino wa Basketball, iki gikorwa kandi cyari kigamije gukangurira abitabiriye iri huriro ku byerekeye uruhare rw'abaturage mu kubaka umuco w'amahoro.

Mu bandi baheruka kwegukana iki gihembo barimo Hichem Benayad-Cherif wacyegukanye muri 2021, Jean-Jacques Nshobozwabyosenumukiza muri 2022 na Tonny Drileba mu mwaka ushize wa 2023.


Alkaly Ndour wa AS Douanes ari buhabwe igihembo cya 'BAL Ubuntu Trophy'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND