RFL
Kigali

Adekunle Gold yahuye na Perezida Kagame - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2024 9:34
0


Umunyamuziki Adekunle Kosoko wamenye nka Adekunle, yahuye na Perezida Kagame na Madamu, ni nyuma y’amasaha macye ataramiye ibihumbi by’abantu bitabiriye kureba imikino ya nyuma ya BAL, aho amakipe yo muri Maroc na Libya yatangiranye intsinzi.



Ni imikino yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena. Yarebwe na Perezida Kagame na Madamu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’abahanzi, Sandrine Umutoni, 'Umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo n’abandi.

Iyi mikino yafunguwe ku mugaragaro mu mukino wa kabiri wakinwe saa mbili z’ijoro, wahuje ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc yaje gutsindamo Al Ahly SC yo mu Misiri amanota 89 kuri 78.

Umukino wa mbere wari wakinwe kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, ikipe ya Al Ahly Ly SC yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.

Mu karuhuko k’umukino wa kabiri, ni bwo umunya-Nigeria, Adekunle Gold yahawe umwanya ataramira abakunzi be n’abitabiriye uyu mukino. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Okay’, yifashishije ku rubyiniro ababyinnyi babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation.

Mu gihe cy’iminota itatu, yagaragaje ko yari akumbuye gutaramira i Kigali, ndetse ku rutonde rw’indirimbo yateguye, yongeyeho indirimbo ‘High’ yakoranye na Davido.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, uyu mugabo yabajije abanya-Kigali niba bameze neza, ubundi abasezera agaragaza ko yishimiye kubataramira.

Adekunle Gold yaherukaga i Kigali, ku wa 5 Ugushyingo 2021 mu gitaramo cyiswe “Movember Fest” cyateguwe na kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo, cyari cyatewe inkunga na Mutzig.

Adekunle Gold yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu rugo rw’abanyamafaranga. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi akaba n’umuhanga mu bizwi nka ‘graphic design.

Izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Sade’ asubiramo indirimbo ‘Story of My Life’ y’itsinda One Direction. 

Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise ‘Orente’.

Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere cy’umwaka.

Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise ‘Gold’ iriho indirimbo 16 zakozweho n’abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n’abandi.

Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka ‘Joromi’. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.

Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise ‘Gold’, mu 2018 asohora Album yise ‘About 30’ naho mu 2020 yasohoye Album yise ‘Afro Pop Vol’.

Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo ‘Sade’, amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri ‘High’ aherutse gukorana na Davido. 

Amakipe umunani yabonye ticket y’iyi mikino ya BAL - ihuza amakipe yabaye aya mbere muri Basketball muri Africa - iterwa inkunga na NBA:

1.Al Ahly (Libya)

2.Al Ahly (Misiri)

3.AS Douanes (Senegal)

4.Cape Town Tigers (Africa y’Epfo)

5.Fus de Rabbat (Maroc)

6.Petro de Luanda (Angola) 

7.Rivers Hoopers (Nigeria)

8.US Monastir (Tunisia)

Perezida Kagame na Madamu bakiriye Adekunle Gold n'abandi banyacyubahiro bitabiriye imikino ya BAL

Perezida Kagame aganira na Adekunle Gold, umunyamuziki wongeye gutaramira i Kigali





Madamu Jeannette Kagame yari muri BK Arena akurikirana imikino ya BAL yatangiye kubera i Kigali

Bamwe mu bana bitabiriye imikino ya BAL bagize umugisha wo kuganira n'Umukuru w'Igihugu

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi [Uri iburyo] yitabiriye imikino ya BAL



Ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri BK Arena bihera ijisho imikino ya BAL








Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umunsi wa mbere w'imikino ya BAL


KANDA HANO UKO ADEKUNLE GOLD YATARAMIYE ABANYA-KIGALI MURI BK ARENA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND