Kigali

Danny Vumbi & Bwiza, Yampano na Shanel mu bagufasha kuryoherwa na 'Weekend' ya nyuma ya Gicurasi–VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/05/2024 8:27
0


Abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo muri iki cyumweru bagenera abakunzi b’ibihangano byabo indirimbo nshya kandi zinogeye amatwi zagufasha kwinjira neza mu mpera z’icyumweru ari na ko usezeraho neza Gicurasi.



Mu rwego rwo guherekeza neza Gicurasi no kwinjira neza muri ‘weekend’ ya nyuma y’uku kwezi, abahanzi nyarwanda baba abo mu muziki wo kuramya no gihimbaza Imana n’abakora umuziki usanzwe bakoze mu nganzo biyemeza kumara irungu abakunzi b’umuziki nyarwanda

Mu ndirimbo nyinshi zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z’icyumweru gishize, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru ndetse n’iz’ukwezi muri rusange.

1.     Ni Danger Remix – Bwiza ft Danny Vumbi

">

Muri iki cyumweru, nibwo Umuhanzikazi Bwiza yisunze Danny Vumbi basubiranamo indirimbo ‘Ni Danger’ yaciye ibintu mu myaka ya za 2015 kugeza mu 2018 biturutse ku magambo ayigize yari agezweho muri icyo gihe.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho ye iyo uyivuze’. Ati “Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando rwa muzika.”

Yavuze ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza, kubera ko ari ‘umuhanzi uri kubyitwaramo neza’. Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo ‘twita ‘slingue’ akoreshwa n’urubyiruko’. Ati “Kandi Bwiza ni urubyiruko aracyari muto."

2.     Siba – Papa Cyangwe

">

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yashyize hanze indirimbo yise ‘Siba’ ikubiyemo ubutumwa bwo kwikuraho inshuti mbi n’izidafite umumaro mu buzima bw’umuntu agasigarana nke z’umumaro.

3.  Ishene - Bill Ruzima ft Bushali

">

Umuhanzi Bill Ruzima yiyambaje umuraperi Bill Ruzima bashyira hanze indirimbo bise 'Ishene' ikubiyemo ubutumwa bw'uko mu buzima nta kidashoboka, uyu munsi bishobora kuba bimeze nabi ejo bikagenda neza.

4.     Uzaze – Nirere Shanel

">

Nyuma y’amezi arenga ane ashyize hanze indirimbo zigize Extended Play (EP) ye yise ‘Uzaze,’ umuhanzikazi Nirere Shanel yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitiriye iyi EP.

5.     Yampano – Hawayu

">

Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu muziki nyarwanda, yashyize hanze indirimbo icurangitse neza yise ‘Hawayu’ nyuma yo kuzamura igikundiro cye mu zirimo ‘Bucura,’ ‘Ndi Kwikubita,’ ‘Zikana,’ n’izindi.

6.     Happy – Oda Paccy

">

Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Pacy nawe yakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ashyira hanze indirimbo yise ‘Happy’ ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo.

7.     Last Time – Memo ft Bwiza

">

Umuhanzi Memo yiyambaje umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho mu Rwanda, maze bakora indirimbo yengetse bise ‘Last Time.’

8.     Tumutore – Mitsutsu

">

Kazungu Emmanuel [Mitsutsu] usanzwe umenyerewe nk’umunyarwenya, yatunguye benshi muri iki cyumweru ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo y’amatora yise ‘Tumutore,’ ishishikariza abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku bw’ibigwi bye bihambaye, mu matora y’Umukuru bw’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

9.     Anzi mu Izina

">

Hashize amasaha macye Tonzi ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yakoranye na Liliane Kabaganza bise ‘Anzi mu Izina.’ Tonzi yavuze ko yahisemo Kabaganza kugira ngo abe ari we bakorana indirimbo kuko ari bwo igihe cy’Imana cyari kigeze, kandi iyo cyageze abantu bakaba babyiyumvamo byose biroroha.

Iyi ndirimbo imara iminota 4 n’amasengonda 38, ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bugenewe buri wese buvuga ko Imana izi abantu bayo mu mazina nk’uko izina ryayo ribivuga, kandi ikaba izi buri wese nk’umwihariko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri Yeremiya: 1:5 ko Imana yamenye buri muntu ataranavuka".

10. Nkomeza – Thacien Titus

">

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Thacien Titus wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Aho ugejeje ukora,’ yashyize hanze indirimbo nshya muri iki cyumweru yise ‘Nkomeza’ ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba Imana gukomeza abayo mu rugendo rwuzuye ibigeragezo.

Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru harimo ‘Nzajya Ngusingiza’ yahuje Tonzi na Maranatha Family, ‘People Talk’ ya Yee Fanta na Teco, ‘Tona’ ya Khire, Ndagaswi ya Juni Quickly, Blueboy, Cocept na Hollix n'izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND