RFL
Kigali

Inganzo Ngari baserutse nk'abanya-Afurika y'Epfo, Juno Kizigenza azana Shemi naho Adekunle atigisa Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/05/2024 22:37
1


Umunsi wa mbere w’imikino ya nyuma ya Basketball mu irushanwa rya Basketball African League (BAL) riri kubera muri BK Arena, mu cyiciro cy’imyidagaduro byari byiza ndetse abahanzi bari bategerejwe bakoze iyo bwabaga bazana n’udushya basusurutsa abitabiriye.



Uyu munsi wa mbere wa BAL wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, ukaba witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Ange Ingabire Ndengeyingoma Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari banazanye n’abana babo, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n'abandi banyacyubahiro.

Juno Kizigenza

Habaye imikino ibiri. Umukino wa AL Ahly LY yo muri Libya na Cape Town Tigers yo muri Afrika y'Epfo ni wo wabimburiye indi, ukaba warangiye AL Ahly LY itsinze Cape Town Tigers amanota 87 kuri 76.

Ubwo uyu mukino wari ugeze hagati abakinnyi bari mu karuhuko, Juno Kizigenza yakiranywe urugwiro ku rubyiniro, afatanya na Shemi bafitanye indirimbo kuzamura ibyishimo by'abitabiriye iyi mikino.

Shemi uri mu bahanzi bakiri bato bagezweho, yinjiye mu murishyo wa Peace Of Mind yatumye yamamara, mu gihe Juno Kizigenza yaririmbye indirimbo zirimo iyo yakoranye na Bushali, Yaraje n’izindi.

Inganzo Ngali

Mbere gato y’umukino wa Kabiri, itorero Inganzo Ngari riri mu akomeye, ryabanje guseruka mu mudiho udanzwe n’imyambarire bari bisanishije n’ibihugu byinshi bya Afurika.

Wabonaga ko bari bamaze iminsi bategura yaba abakobwa n’abahungu bagiye babyina bakavanga n’indirimbo zo mu idini ya Isilamu, ubundi mu mbyino zimenyerewe mu bihugu byo mu Burengerazuba no mu Majyepfo ya Afurika, byari agatangaza

Adekunle GoldUbwo igice cya mbere cya Al Ahly na Fus De Rabat zacakiranye mu mukino wa rurangiza cyari kirangiye, Zuba Mutesi yasabye abantu kwereka urukundo Adekunle anamwakira ku rubyiniro.

Uyu mugabo wageze mu Rwanda kuwa 22 Gicurasi 2024 yinjiriye mu ndirimbo "Okay" yatigishije BK Arena, akurikizaho "Party No Dey Stop" yahuriyemo na Zinoleesky, asoza na "High" iri mu zigezweho ku isi yakoranye na Davido. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa bitabiriye imikino ya BAL 

KANDA HANO UREBE UKO INGANZO NGARI BITWAYE MU GUFUNGURA IMIKINO YA BAL

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO UBWO ADEKUNLE GOLD YARI KU RUBYINIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muba3 months ago
    Ni indirimbo za abarabu ntago ari indirimbo zo mu idini ya islam Idini ya islam ntigira indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND