Umuhanzikazi Tonzi yiyambaje mukuru we muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Liliane Kabaganza, bakorana indirimbo ihumuriza imitima y'abantu kandi ikabibutsa ko Imana ibazi mu mazina, ndetse ko buri wese imuzi nk'umwihariko kuva yaremwa.
Hashize amasaha macye Tonzi ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yakoranye na Liliane
Kabaganza bise ‘Anzi mu Izina.’ Tonzi yavuze ko yahisemo Kabaganza kugira ngo abe ari we bakorana indirimbo kuko ari bwo igihe cy’Imana cyari kigeze, kandi iyo
cyageze abantu bakaba babyiyumvamo byose biroroha.
Mu kiganiro cyihariye
yagiranye na InyaRwanda, umuhanzikazi Tonzi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri
iyi ndirimbo bwabanje kuba ubwabo.
Yagize ati: “Liliane
twagize umwanya wo kuganira iri jambo riraganza cyane muri twe ko Imana ituzi
buri wese ari umwihariko nuko indirimbo ndayandika birihuta cyane no kuyikora
ntibyatugoye.
Iyi ndirimbo imara
iminota 4 n’amasengonda 38, ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bugenewe buri wese
buvuga ko Imana izi abantu bayo mu mazina nk’uko izina ryayo ribivuga, kandi
ikaba izi buri wese nk’umwihariko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri
Yeremiya: 1:5 ko Imana yamenye buri muntu ataranavuka".
Ati: “Ni indirimbo yongera kukwibutsa ko Imana ikuzi mu izina kandi izina ikwita riruta andi mazina yose, rero mu buzima hari ibigeragezo tunyuramo bitandukanye bitwita amazina atariyo, ugasanga umwanzi we ashaka ko witwa uwashobewe, uwatsinzwe, uwanzwe, nandi menshi.
Rero ntukwiye kwemerera umwanzi ko akwita izina Imana
itakwise, kuko izina ni impano ikomeye kuko n'izina rya Yesu niryo
tunesherezamo. Rero iyi ndirimbo ni ukongera ugashimangira ko Imana ikuzi mu
izina kandi nk' umwana wayo wihariye.”
Yashimangiye ko ubutumwa
buri muri iyi ndirimbo bugenewe buri wese kuko uriho wese yaremwe n’Imana,
ikaba ari indirimbo y’insinzi mu buzima bwa buri muntu.
Akomoza ku mpamvu
bahisemo kuyita ‘Anzi mu Izina’ yagize ati: “Kuyita iri zina ni uko kwatura
ibyiza ku buzima bwacu bitugiraho ingaruka nziza. Byonyine kuvuga uyu mutwe
wayo gusa uba ushimangiye ko Imana ikuzi mu izina, uko ubivuga kenshi ubyumva
kenshi niko bikomeza kukubera ubuzima.”
Tonzi yashimangiye ko Liliane
Kabaganza ari umuntu udasanzwe mu buzima bwe, kuko bamaze imyaka myinshi
baziranye nyuma yo guhurira mu ivugabutumwa rishingiye ku kuririmbira Imana.
Mu magambo ye yagize ati:
“Yambereye mukuru wanjye mu murimo, ni umubyeyi Imana yakoresheje cyane n’ubu
igikoresha mu kwamamamaza inkuru nziza binyuze mu kuririmba. Imana yamuhaye
impano idasanze, ndamukunda kandi ndamwubaha ni impano nziza kuri njye,
umuryango wanjye ndetse n' isi yose.”
Mu butumwa bwihariye,
Tonzi yibukije buri wese ko ari umwihariko ku Mana, avuga ko mu isi abantu bose
usanga bihugiyeho bashaka imibereho ariko bidakwiye ko bibagirwa ko bihariye ku
Mana kandi imigisha ari bo yayigeneye.
Ati: “Ibyo urimo byose n’ibyo
ukora, ujye ubibamo uziko uri uw’agaciro mu maso y'Imana, kandi ntukemerere
umwanzi ariwe Satani kukwita amazina Imana itakwise.”
Tonzi yashimiye byimazeyo
Liliane bakoranye iyi ndirimbo igamije gukomeza kwamamaza inkuru nziza,
amushimira ko yemeye ko bayikorana. Yashimiye kandi by’umwihariko abagize
uruhare mu gutunganya iyi ndirimbo ikajya hanze mu gihe gito, barimo Alpha Entertainment,
Producer Camarade, itsinda rigari ry’Umucyo Production, Producer Mok Vybz, Joshua
Manishimwe na Eliel Sando wakoze Video yayo ‘Imana imuhe imigisha myinshi ni
umwizerwa mu kazi nkabimukundira cyane.’
Tonzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zifasha benshi kwegerana n'Imana yashimiye Kabaganza wemeye gukorana nawe indirimbo
Umuhanzikazi Liliane Kabaganza arubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko awumazemo igihe kandi ni umuhanga cyane
Kanda hano urebe indirimbo nshya yahuje Tonzi na Liliane Kabaganza bise 'Anzi mu Izina'
TANGA IGITECYEREZO