Abanyamuziki Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ndetse na Producer Element berekeje mu Mujyi wa London mu Bwongereza aho bafite igitaramo gikomeye, bateguza no gutaramira mu gihugu cya Canada.
Bombi bazaririmba
mu gitaramo cy’iserukiramuco cyizwi nka ‘Shady Mixtape Beach Party Festival’
kizabera ku mucanga wa Berwick.
Ni ku nshuro ya Gatandatu iri serukiramuco ngaruka mwaka rigiye kuba. Abagitegura batangaje ko rizaba mu gihe cy’iminsi ibiri, tariki 25-26 Gicurasi 2024.
Rigamije guhuriza hamwe cyane cyane abahanzi bo muri Afurika mu rwego kubafasha
kugaragaza impano z’abo, guhuza abafana n’abakunzi b’umuziki, kugaragaza
umwihariko w’imico wa buri gihugu byose hagamijwe kwidagadura.
Iri
serukiramuco ribera mu Mujyi wa London, kandi uretse guhuza abahanzi bakomeye,
rinacurangamo aba Dj bakomeye ku Isi, yaba abo mu Burasirazuba, mu
Burengerazuba no mu mutima wa Afurika.
Bruce
Melodie na Element bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i
Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, berekeza mu
Bwongereza ku nshuro y'abo ya mbere.
Bruce
Melodie wamamaye mu ndirimbo zirimo 'When She's Around' ku kibuga cy'indege
yaherekejwe n'abo mu muryango.
Ni ubwa
mbere aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo 'Fou de Toi' bagiye gutaramira mu
Bwongereza. Ni bamwe mu basanzwe babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika ya 1: 55.
Bruce
Melodie yavuze ko iki gitaramo bitabiriye kizaba ku wa Gatandatu tariki 25
Gicurasi 2024, avuga ko ashaka kuzaba yagarutse mu Rwanda 'bitarenze tariki 28
Gicurasi 2024 kuko nabwo hari ibindi tuzaba turimo'.
Uyu
munyamuziki yavuze ko yasengeye akazi k'umuziki akora, kandi Imana yagahaye
umugisha ari nabyo atabyinubira n'ubwo akenshi aba afite umunaniro. Ati
"Simbyinubira, mbikora nishimye, kandi ndabikunda nyine iyo biri gucamo."
Bruce
Melodie yavuze ko iki gitaramo azagihuriramo n'abandi benshi barimo nka Awilo Longomba
wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'abandi.
Yavuze iki
gitaramo ari kigari, ariko kandi baritegura no gutaramira mu Bihugu by'u Burayi
nka Canada. Ati "Ariko abantu bo mu Burayi n'ubundi turacyari kumwe
n'ubundi tuzaba n'ibindi bitaramo cyane cyane ku giti cyanjye, hanyuma Canada
namwe mube mutwiteguye, turaje turebere ukuntu intama zambwarwa."
Aba bombi
bagiye mu Bwongereza, mu gihe baherutse guteguza indirimbo nshya. Bruce Melodie
aherutse kuvuga ko agiye gushyira hanze indirimbo yise 'Soweto', ni mu gihe
Element avuga ko azashyira hanze indirimbo yise 'Milele'.
Bruce
Melodie yavuze ko bakoze izi ndirimbo bashingiye ku kuba muri iki gihe
ibihangano biri kujya hanze 'bitameze neza' ari nayo mpamvu izo bazashyira hanze
bazitezeho kuzakura abantu mu bukonje.
Mu bahanzi
bashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iri serukiramuco harimo Bruce Melodie
wakoranye na Shaggy indirimbo bise ‘When she’s around’, Element usanzwe ari
Producer wa 1:55 AM;
Hari kandi
Awilo Longomba uherutse gukorana indirimbo ‘Sekemba’ na VjOj, John Blaq, Zex
Bilangilangi, official Samantha, Sizza man. Aba bose bazaririmba tariki 25 Gicurasi
2024.
Ni mu gihe
abahanzi bazaririmba tariki 26 Gicurasi 2024 ari: Alien Skin, Azawi wo muri
Uganda uherutse gukorana indirimbo na Konshens, Spice Diana, Vjoj, Mudra, Don
MC, Loca1, Dvn, Guvnor Arace n'abandi. Abategura ibi bitaramo batangaje ko hari
abandi bahanzi bazatangaza mu minsi iri imbere ndetse n’aba Dj.
Ibi
bitaramo by’iri serukiramuco bitangajwe, mu gihe Bruce Melodie ari no kwitegura
kwikorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w’u Burayi.
Ari mu
bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ rizabera muri ’Suède’ kuva
tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024, rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu
mujyi wa Göteborg.
Iri
serukiramuco rizaririmbamo Ruger wo muri Nigeria, Innoss'B wo muri Congo,
Skales, Jzyno, Miss Jobizz, Allone, C-Joe, Davy Scott n'abandi.
Ubwo Bruce
Melodie na Element bari ku kibuga cy’indege bitegura kujya mu Bwongereza
Element
aherutse guteguza gushyira hanze indirimbo yise ‘Milele’ yafatiye amashusho muri
Kenya
Bruce
Melodie avuga ko indirimbo ye yise ‘Soweto’ iri mu zigize Album ye nshya
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ABA BOMBI BATANZE MBERE Y’UKO BAJYA MU BWONGEREZA
TANGA IGITECYEREZO