Gusekwa ni kimwe mu bitera ikimwaro bigatuma umuntu ashobora kwiheza mu bandi bitewe no kumva badahute, gusa gutinya ko abantu baguseka ni uburwayi benshi bagendana nabwo batabizi buri munsi
Uburwayi bwo gutinya gusekwa bushobora
guterwa n'ibintu byinshi gusa bugatera umuntu gutinya kwegera imbaga
nyamwinshi, kwegera abigeze kuguseka, rimwe na rimwe bigatuma uyirwaye yanga
kugerageza ibintu bishya kubera ubu bwoba.
Indwara yo gutinya gusekwa Gelotophobia izonga intekerezo
z’umuntu agahorana ubwoba ko abantu batapfa gukunda uko ari, ibyo akora,
ibyifuzo n'intekerezo bye agahorana impagarara no gutinda mu nshingano.
Mu by'ukuri umuntu ahura n’impinduka z’ibihe zitandukanye
zirimo ibihe byo kunezerwa, ibihe by’agahinda, ibihe byo kwishimana n’abandi,
ibihe byo kwiheza no kwitekerezaho ndetse n’ibindi byinshi. Ibyo bihe byose
bigaragazwa n’ibyishimo cyangwa agahinda.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko
mu isuzumwa ryakozwe ku miryango ifite abana bafite iki kibazo cyo
gutinya gusekwa, ingo 100 basanze abana babo batinya gusekwa bitewe nuko bakuze
barebwa igitsure igihe bakoze ibintu runaka.
Nk'uko Oxford CBT ibitangaza, ubu bwoba bwo gutinya
gusekwa bushobora guterwa n’ibitu byinshi birimo kutigirira icyizere, kuba
baravuzwe nabi bagasekwa igihe kirekire, kudashimwa igihe bakoze neza bakabonwa
k'imburamumaro, bikabatera kumva ko ibyo bakora byose bitakundwa.
Iyi ndwara ishobora gufata abantu bavukanye inenge runaka bakayiseka cyane n'ibindi birimo kuba yarigeze gusekwa mu ruhame akagira ibimwaro by'igihe kirekire.
Gelotophobia kandi ishobora guterwa no kuba
warakoze amakosa menshi abantu bakagutakariza icyizere n'igihe wahindutse
ntibabibone bagakomeza kukubona muri ya sura mbi, ugatinya gusekwa.
Abantu barwaye ubu burwayi bagira ikibazo cyo kudatekereza
ku bushobozi bafite bwo gukora ikintu ahubwo bagatekereza uko abandi bazabafata
nibagikora, bagahita babireka kuko bumva basekwa.
Ubu burwayi budindiza iterambere ry'umuntu agahora hamwe,
cyangwa agatinya kugaragaza ibitekerezo bye kuko yumva baramuseka nibumva
ibimuva mu kanwa bishingiye ku ntekerezo ze.
Iyi ndwara irakira ariko nanone igasaba kwikunda, kwitekerezaho, no kudaha urwaho abantu bakuzengurutse kugira ngo bagufatire imyanzuro, ahubwo ukamenya ko nawe watanga ibitekerezo bikomeye bitari ibyo gusekwa ahubwo byubaka.
Bitewe n'izindi mpamvu z'ubuzima cyangwa ibyakubayeho ushobora guhura n'iki kibazo cyo gutinya gusekwa ndetse ugahora uhangayikishijwe nuko bizakundekera igihe usekwa, gusa nibyiza kwegera abahanga mu kumva no kuganiriza abafite indwara zibasira intekerezo, bakaguha ubujyanama.
Abahanga batanga inama bavuga ko bidakwiye gukora ugendeye ku byifuzo by'abandi kuko nabyo biri mu bitera ubu burwayi, bitewe n'ibyo bagutangariza babonye imikorere yawe.
TANGA IGITECYEREZO