Bamwe mu bakinnyi ba Muhazi United bavuga ko babuze ubuyobozi bwabo ngo bubahe amafaranga abajyana mu karuhuko, mu gihe ibi byose ubuyobozi bubitera utwatsi.
Aba
bakinnyi ba Muhazi United bavuga ko ubwo bajyaga gukina umukino wa nyuma wa
shampiyona bari babwiwe n'ubuyobozi ko bajya mu kibuga bahawe amafaranga
y'ibirarane by'amezi abiri bari bababereyemo.
Nk'uko
abakinnyi babivuga, ntabwo ibi byabaye, binjiye mu mukino ndetse na nyuma
yaho bashatse ubuyobozi barabubura. Bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga bavuga ko
babuze amafaranga abasubiza iwabo ndetse bakaba barananiwe no kuva mu nzu
bakodesha kuko batarazishyura.
Mu
gushaka kumenya ukuri kw'iki kibazo, InyaRwanda yavuganye na Perezida wa Muhazi
United, Nkaka Mfizi, avuga ko atigeze atererana abakinnyi, ahubwo ko ari
amafaranga ataraboneka.
Yagize ati: "Ntabwo abakinnyi nabatereranye. Nabatererana gute se kandi duhorana?
Amafaranga hari igihe aboneka, hari n'igihe ataboneka. Twagiye gukina bazi ko
ndibuhite mbahemba gusa sibyakunze. Umushahara wabo babura turi kuvugana
n'abaterankunga ndetse mu gihe kidatinze barabona amafaranga yabo."
Nkaka uyobora Muhazi United avuga ko ibyo abakinnyi bavuga ko yabatereranye banamubuze atari byo, kuko n'ubuzima babayemo muri iyi minsi hari icyo abafasha
Ikipe
ya Muhazi United yakoze amateka yo gukina icyiciro cya mbere imyaka ibiri
yikurikiranya, aho uyu mwaka yasoje ku mwanya wa 12 n'amanota 33.
Abakinnyi ba Muhazi United bavuga ko nihatagira igikorwa kuzava i Rwamagana bizagorana
TANGA IGITECYEREZO