Kigali

Dream Team Football Academy yakoresheje igerageza mpuzamahanga ryo gushaka abakinnyi bazajya gukina i Burayi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/05/2024 18:50
0


Dream Team football Academy kubufatanye na pro impact football management ihagarariwe na Douglas Alain Ngabo ikorera muri suwede, bari gukoresha igerageza abakinnyi bakiri bato bafite impano y'umupira w'amaguru, abazatsinda bakazajyanwa i Burayi.



Ku kibuga cya RP-IPRC Kigali hari kubera imyitozo mpuzamahanga yo kugerageza ubushobozi bw'abakinnyi bakiri bato bari hagati y'imyaka 18 na 23, bafite impano ya ruhago kugira ngo babone amahirwe yo kuzajya kwitoreza i Burayi binyuze mu bufatanye bwa Dream Team Football Academy na Ngabo Douglas, Umunya-Suwede ufite amamuko i Burundi akaba afite Academy ikomeye muri Sweden yitwa Pro impact football Management.

Ngabo Alain Douglas (Pro Football Impact Management Company) asanzwe afite ishuri ry’umupira w’amaguru muri Suède ndetse akaba anasanzwe afite ibyangombwa bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) bimwemerera gushakisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ndetse no guhagararira abakinnyi.

Nk’uko byasobanuwe na James Dusabe ushinzwe itumanaho muri Dream Team Football Academy, yavuze ko ari igikorwa bateguye ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company yashinzwe n’Umurundi Douglas Alain Ngabo usanzwe uba mu gihugu cya Suède gihuza abakinnyi baturutse imihanda yose abatsinda bakajya mu bihugu by’i Burayi bitandukanye.

Ati “Ni igeragezwa ry’abakinnyi babigize umwuga bari hagati y’imyaka 18-23 bakina hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, aho abazatsinda irushanwa bazajyanwa mu bihugu nka Espagne, u Bufaransa, Luxembourg, Norvège na Suède."

Ku munsi wa mbere w'iri gerageza hitabiriye abakinnyi bava mu Rwanda, DR Congo, Uganda, Burundi, Nigeria, Gabon na Tanzania.

Mu igeragezwa ryakozwe uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Ngabo Alain Douglas yabwiye abaryitabiriye ko amasomo ya mbere baheraho ari ukureba iby'ibanze (Basics): Ball Touch, Movement with and without the ball, resistance, positioning with and without the ball.

Ngabo Douglas kandi yabwiye aba bakinnyi ko gutsinda iri geragezwa bitanga amahirwe akomeye yo kuba yakujyana mu makipe atandukanye i Burayi nabwo ugakora irindi gerageza bityo babona ushoboye ugasinya amasezerano y'umwuga.

Douglas avuga ko gushaka impano z'abakinnyi ari ibintu amazemo igihe, ndetse yakoranye n'amakipe menshi arimo ayo mu Bwongereza


Abakinnyi mbere yo gutangira igerageza babanje guhabwa amabwiriza




Iri gerageza ry'iminsi ibiri, rizasozwa kuri uyu wa 5 ari nabwo abakinnyi batoranyijwe bazamenyekanya




Abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye barimo n'abo muri DR Congo bari bitabiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND