RFL
Kigali

Mugisha Emmanuel wa RMC yagaragaje ibyemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw'itangazamakuru

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/05/2024 20:02
0


Kugeza ubu hari abavuga ko nubwo hariho umunsi ngarukamwaka wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru, mu Rwanda nta buhari bashingiye ku ngingo zitandukanye, ariko Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rushyira iki kibazo ku bumenyi bucye bw'abanyamakuru bahitamo kwifata ababibona bakabyitiranya no kuniganwa ijambo.



Buri mwaka tariki 3 Gicurasi, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu rwego rwo amahame y’ibanze y’ubwisanzure bw’itangazamakuru no kurinda itangazamakuru ibitero byibasiye ubwigenge no guha icyubahiro abanyamakuru bahasize ubuzima.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Itangazamakuru ry’umubumbe: Itangazamakuru mu gihe cy’ibibazo by’ibidukikije.” Mu biganiro byabereye mu mujyi wa Kigali hizihizwa uyu munsi, abanyamakuru bibukijwe ko ari inshingano zabo gutangaza no gutara inkuru z’ibidukikije nk’uko basanzwe bakora izindi nkuru zijyanye n’uburezi, ubuzima n’imyidagaduro. Basabwe kandi kuba ijisho rya rubanda ku bibazo bijyanye n’ibidukikije n’ihinduka ry’ikirere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Emmanuel Mugisha, yavuze ko ubwisanzure buhera ku mategeko ahari. Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kubona amakuru no gutanga ibitekerezo bwemewe kandi ari inshingano ya Leta kuba yabushimangira.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mugisha Emmanuel yakomeje avuga ko amategeko ya Leta y’u Rwanda ashimangira ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw’itangazamakuru, kandi ko bihagije kuba Itegeko Nshinga ribigarukaho.

Mu mboni ze, yavuze ko nubwo Itegeko Nshinga rihari kandi rikaba rishimangira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo, hari n'amakuru asubizwa inyuma ntatangazwe bitewe n'uko hakiri imbogamizi y'ubumenyi bucye mu bijyanye n'uburyo bwo gutanga ibitekerezo, cyangwa ugasanga abantu barizirika batinya ko ibyo bavuga bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Uyu muyobozi yavuze ko usibye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hari ubwisanzure buhagije, aho abantu binigura ntibatinye kuvuga ibibazo byabo no guhamagaza abayobozi babishinzwe kuri izo mbuga nkoranyambaga badasize n'Umukuru w'igihugu kugira ngo bamenye ibibazo bihari babishakire ibisubizo.

Ati: "Ku banyamakuru muri rusange nabo usanga ubwisanzure babufite, ariko kubera ko bamwe na bamwe badafite ubumenyi bwimbitse ku bitekerezo batanga mu byiciro bitandukanye, usanga kwifata kwabo bishobora kuba byakwitwa ko igihugu kibacecekesha ariko mu by'ukuri, njye mbona yuko ari ikibazo cy'ubumenyi."

Yashimangiye ko kuba abanyamakuru batavuga ku ngingo zimwe na zimwe ari ukubera ko baba batazifiteho ubumenyi buhagije, nubwo abanyamahanga n'abandi batabisobanukiwe bashobora kubifata nk'aho abanyamakuru bo mu Rwanda nta bwisanzure bafite kandi nyamara ari uko bashobora kuba bifata kubera ko hari ibintu bimwe na bimwe baba badasobanukiwe.

Kuri we, abona ko abantu baramutse batanze ibitekerezo byiza kandi bidasenya, nta ngaruka bishobora kubagiraho ahubwo bibyara umusaruro mwiza ku gihugu bigatanga icyerekezo kizana ibisubizo.

Mugisha kandi avuga ko muri rusange ikibazo gihari atari ubwisanzure, ahubwo ari ubumenyi n'ubushobozi abantu bafite mu gutanga ibitekerezo, iyi akaba ari nayo mpamvu RMC iri gushishikariza Leta kwigisha abantu itangazamakuru n'imikorere yaryo no kumenya amakuru bakabaye batambutsa yabafasha ubwabo kandi akagirira n'igihugu akamaro. 

Mu gihe hagitegerejwe ko iki gitekerezo gishyirwa muri politike y'itangazamakuru irimo kuvugururwa, RMC n'abandi bafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bise 'Awareness Campaign' by'umwihariko mu nzego z'ibanze, bugamije kuganiriza abantu itangazamakuru n'imikorere yaryo, gufasha abanyamakuru kubona amakuru n'ibindi kandi bikomeje gutinyura benshi gukora umwuga w'itangazamakuru.


RMC yatangaje ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite ubwisanzure buhagije, ikibazo ari ubumenyi bucye bw'abanyamakuru  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND