Hari abasesenguzi bajya kure mu muziki bakavuga ko kugira umwanditsi mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ibizwi nka “Label” ari nko kugira umuganga mu bitaro. Kuko akamaro ka muganga ni ugusuzuma umurwayi akamuha imiti ijyanye n’indwara amubonyemo.
Ariko
umurwayi niwe umenya ko indwara imufashe akajya kwa muganga, atahasanze muganga
akahasanga imiti yafata iyo abonye, yamwica, yamukiza ntabizi.
Kugira
muganga ntibiha uburenganzira umurwayi kutikurikirana, kuko ahubwo uba ubashije
kubona ukubwira uko uhagaze bishingiye ku kuntu wiyumvaga, uba usabwa
kwikurikirana no kurusha muganga.
Ibi ni nako
bikwiye kugenda muri ‘Label’, kuko inzu nyinshi zakomeye mu mateka y’umuziki,
usanga zarashyize imbere kugabanya imirimo abantu banyuranye. Ugasanga hari
umujyanama ushinzwe ibijyanye n’amafaranga, ushinzwe ibitaramo, uwandika indirimbo,
umenya ibyo umuhanzi avugira mu itangazamakuru, umujyanama mpuzamahanga kenshi
ukorera mu bindi bihugu n’ibindi.
Nibyo
umuhanzi ashobora kugira aho akenera umwanditsi nabwo ariko ntibibe buri gihe,
maze n’igihe yamubonye bagakorana kuko burya mu buhanzi (impano) buri kintu
agira umwihariko we.
Mu kiganiro
aherutse gutambutsa kuri shene ya Youtube ya 1:55 AM, Producer Element yavuze
ko Niyo Bosco ari mu banditsi bamufashije mu kunogereza indirimbo ‘Fou de Toi’
yakoranye na Ross Kana ndetse na Bruce Melodie.
Nubwo
bimeze gutya ariko ntiyigeze amugaragaza mu bahanzi bayigizemo uruhare. Yavuze
ko kutamugaragaza ahanini byaturutse ku kuba hari umubare munini w’abahanzi
bagize uruhare kuri iriya ndirimbo mu ikorwa ryayo.
Element Ati
"Umuziki ntabwo wavuga ngo uyu ni umuntu wa hatali, ahubwo ni urugendo. Icyo
gihe, twahamagaye Niyo Bosco, Okkama... Niyo Bosco yari ahari, nahamagaye Rumaga,
Christopher nyine abantu bose nari nshoboye, kuko abazaga bazaga baje gukora
indirimbo zabo, nkabumvisha ngo iyi ndirimbo murayumva gute? bakayumva agahita
yongeramo akantu ke bikagenda gutyo, ariko abo bantu bose ninjya kwandika
abayigizeho uruhare ntabwo wabandika
"Niyo
mpamvu nabonye Niyo Bosco ari kuvuga ngo ntitwamushyimiye (Credits). Nta
'credits' ntamuha, kuko umwanditsi Mukuru yari Rumaga, ariko sinatesha agaciro ibyo
yakoze, gusa ndashima uruhare yagize, impamvu 'Fou de Toi' nyita iyanjye, ni
uko ari iyanjye."
Niyo Bosco
yagize uruhare rukomeye mu kwandika indirimbo z’abahanzi Nyarwanda
batandukanye, mu bihe bitandukanye. Ndetse, amakuru avuga ko ari umwe mu
banditsi beza bahenze gukorana nabo, kuko indirimbo imwe ashobora kuyandikira
amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 500 Frw.
Ariko hari bamwe mu bahanzi yagiye yandikira indirimbo akazibaha nk’impano. Uyu musore niwe watumye impano ya Vestine na Dorcas imenyekana, ku buryo imibare igaragaza ko hafi 95% by’indirimbo aba bakobwa bakubiye kuri Album y’abo ya mbere zanditswe na Niyo Bosco.
Hari abagaragaza ko Label ya 1:55 AM ikeneye umwanditsi w'indirimbo nka Niyo Bosco- Element aherutse kuvuga ko yamwifashishije mu kwandika 'Fou de Toi'
Mu Kuboza
2023, Murindahabi yabwiye itangazamakuru ko uruhare rwa Niyo Bosco mu rwego
rw’umuziki wa Vestine na Dorcas no kuzamura izina rya sosiyete ye y’umuziki ya MI
Empire yashinze ari ‘runini’.
Yavuze ko
Niyo Bosco afite ubuhanga mu kwandika indirimbo, akamenya kuziririmba n’uko
agomba kwitwara ku rubyiniro kandi afite ubumuga bwo kutabona. Ati “Ni impano
rero y’agatangaza. Twishimira kandi dukunda cyane.”
Yunganiwe
na Kamikazi Dorcas wavuze ko Niyo Bosco yababereye urufatiro rw’umuziki wabo.
Avuga ko afite icyizere cyinshi cy’uko imirimo yabakoreye Imana izayimuhembera.
Ati "Yakoze ibintu byiza cyane. Turanamushimira."
Niyo Bosco
niwe wanditse nyinshi mu ndirimbo umuhanzikazi Bwiza yakubiye kuri Album ye ya
mbere, yakoranye kandi na Aline Gahongayire n’abandi.
Umukono mu
myandikire y’indirimbo itangarirwa na benshi bumvikanisha ko Niyo Bosco yaba
umwanditsi mwiza w’abahanzi bababarizwa muri 1:55 AM.
Iriya Label
ya 1:55 AM isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie umaze umwaka adasohora indirimbo,
Ross Kana uheruka indirimbo muri Gashyantare ndetse na Element uheruka
indirimbo muri Gicurasi 2023.
Iyi Label
kandi iherutse gutangaza ko yasinyishije Kompressor, nka Producer mushya
wiyongera kuri Element.
Ni izihe nyungu Label ibona iyo ifite umwanditsi w’indirimbo
Danny Vumbi
ni umwe mu banditsi b’indirimbo bakomeye mu Rwanda. Uyu mugabo mu myaka irenga
15 ishize ari mu muziki, yarambitse ikiganza ku ndirimbo z’abahanzi benshi
yanditse, nubwo hari ababivuga n’abandi batabivuga.
Aherutse
kuvuga ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kuvuga abahanzi yandikira indirimbo
kubera ko hari abatabikunda.
Ati “Kugeza
ubu nafashe icyemezo cyo kutazongera kuvuga indirimbo nandikiye abandi bahanzi,
kubera ko hanze aha hari abo wumva bavuga ngo runaka ntabwo ari umuhanzi
yandikirwa indirimbo, ni umuswa ngo uriya ntabwo ari umuhanzi ni umuririmbyi
gusa, mbese ukumva basa n’abamutesha agaciro kandi kwandikirwa indirimbo ari ibintu
bisanzwe biba mu muziki.”
“Njye
nzanjya mbikora n’ubu ndazibandikira rwose bakanyishyura neza ariko bizajya
biguma ari ibanga ryanjye, keretse we (uwo yandikiye indirimbo) nahitamo kubyivugira,
njye narabiretse.”
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyo Label ifite umwanditsi cyangwa se
igura indirimbo zanditswe n’abandi bahanzi biyiha gukomera. Kandi igira
ibihangano bifatika ikabasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Anavuga ko bifasha
Label kubahiriza ingengabihe ku mikorere yayo kuko ‘ntiyabura ndirimbo igihe
ikenewe’.
Danny Vumbi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ni Danger’ aherutse gusubiramo afatanyije na
Bwiza, yumvikanishije ko iyo Label ifite umwanditsi bifasha mu kubahiriza icyerekezo
cyahawe umuhanzi, ku buryo adashobora kuririmba ibyo yishakiye.
Ati
“Icyerekezo cyahawe umuhanzi kirubahirizwa, niba umuhanzi atemerewe kuririmba
ibishegu ni urugero, aho umwanditsi abimufashamo.’
Danny
yavuze ko iyo umuhanzi afite ubushobozi bwo kwiyandikira indirimbo biramufasha
we na ‘Label’ ye kuko kwandikisha indirimbo birahenda.
Yungamo ati
“Bidakuyeho ko wumvise indirimbo ahandi ikakuryohera kuyigura byaba
inyongeragaciro ku buhanzi bwawe’.”
Yumvikanishije ko uwandikisha indirimbo nziza bimuha kugira ibihangano byiza nubwo bimusaba
amafaranga menshi.
Ati “Umusaruro
uri ku mpande zombi. Uwiyandikira neza yazigama akanakora ‘Hit, uwandikisha
agira ibihangano byiza nubwo bimutwara amafaranga.”
Kugira umwanditsi muri ‘Label’ ni nko kugira umuganga mu bitaro
Kwandika
indirimbo z’abahanzi ni umwe mu mirimo itunze benshi mu Rwanda no hanze nubwo
hari ababikora mu buryo bw’ibanga ku buryo umuhanzi aba atemerewe kumuvugira
muri rubanda ko uburyohe bw’igihangano cye ari we abukesha.
Binyuze mu
bwumvikane bw’aba bombi, umuhanzi yishyura uwamwandikiye indirimbo bakumvikana
niba ashobora kuzamuvuga mu itangazamakuru cyangwa se ntabikore.
Hari
abahanzi baterwa ipfumwe no kuvugira mu ruhame ko indirimbo ye iri kuri ‘hit’
yayandikiwe. Ahanini abikora agamije kugira ngo umubare w’abafana wamuyobotse
utajora ubuhanga bwe.
Uretse
kwandikirwa indirimbo, hari n’abahanzi batajya bavuga ababafashije mu
kuyitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ababyinnyi n’ibindi.
Uretse
Danny Vumbi wavuzwe cyane mu itangazamakuru hari abandi banditsi b’indirimbo
batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo zikomeye hanze
aha.
Abo barimo
umusizi Rumaga umaze igihe kinini yandika ibisigo akabiherekeresha amashusho
akoze neza, rimwe na rimwe akifashisha abahanzi n’abandi.
Amaze
kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n’impano idasanzwe
agaragaza haba mu biganiro bye muganira ndetse no mu bihangano bye ‘Ibisigo’
aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga bwo
kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.
Uyu musore amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kugira umwanditsi w’indirimbo muri ‘Label’
abigereranya n’ibitaro bifite umuganga.
Yavuze ko
no mu buzima bwa buri munsi, umuntu akenera abamwunganira mu kazi ke ngo ‘karusheho
kunoga ariko ntawe usimbura nyiri umurimo ngo icyo gihe abarwe nk’ukiwurimo’.
Ati “Ni nko
kumbaza ngo byafasha iki kuba ikipe yagira umuganga! Ni ukurinda ikipe kuba
yakinisha umukinnyi urwaye, cyangwa kuba hari uwarwara bikagorana kuvurwa.”
Rumaga
asobanura ko iyo ikipe ifite umuganga irya neza, yitoza neza, ikina neza- muri
make iratsinda (irahatana). Ati “Kuko iba ifite ubuzima buzima bw’icyo ikora.”
Yavuze ko ‘Label’
kugira umwanditsi ni nko kugira Producer, abafasha gutekereza ingingo zo
guhangaho ‘mutatekereje yewe no kunoza izo mwatekereje’.
Rumaga
avuga ko ari ibishoboka ‘Label’ yakabaye ifite abantu b’ingenzi: Umushoramari,
Producer ukora ‘Audio’ na Video, umwanditsi ndetse n’umunyamategeko.
Bruce Melodie ari mu ba mbere binjiye muri Label ya 1: 55 AM y'umunyemari Coach Gael
Element
yatangajwe nka Producer wa mbere muri iyi Label iri mu nshya ku isoko
Producer
Kompressor aherutse kwinjira mu muryango wa 1:55 AM
Umuhanzi
Ross Kana aheruka gusohora indirimbo muri Gashyantare 2024
Kenny Sol
aherutse gutangazwa nk'umuhanzi mushya winjiye muri iyi Label
TANGA IGITECYEREZO