Uko bwije n'uko bukeye hagenda haza impano nshya z'abahanzi bo ku Mugabane wa Afurika, bigatanga icyizere cy'uko ntakabuza umuziki nyafurika ukomeje gutera imbere uri mu biganza byiza by'abahanzi bashya badahwema gukaragaza ishyaka n'impano zihariye bafite.
Abakurikiranira hafi iterambere ry'umuziki, bavugako umuziki nyafurika urimo kugenda wigarurira isoko mpuzamahanga ari nako wunguka abafana bashya bo mu bihugu bitandukanye ku Isi. Ibi bitizwa umurindi n'abahanzi bakomeye muri Afurika basa nkaho aribo bahetse uyu muziki barimo nka Burna Boy, Davido, Tiwa Savage, Wizkid, Black Sherif, Sarkodie n'abandi benshi.
Nubwo Afurika ifite aba bahanzi bamaze gutera imbere, imaze no kugenda yunguka abahanzi bashya bafite impano batanga icyizero cy'uko bazazamura umuziki nyafurika kurusha bakuru babo.
Dore abahanzi nyafurika 10 bashya bahagaze neza mu 2024:
1. Odumodublvck
Tochukwu Ojogwu umaze kumenyekana ku izina rya Odumodublvck mu muziki, ni umunyempano nyinshi dore ko ari umuraperi mwiza, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ari mu bahagaze neza muri Nigeria ndetse amaze no kwamamara mu ndirimbo zirimo nka 'Picanto', 'Declan Rice' n'izindi.
2. Andrea Fortuin
Ku myaka 19 y'amavuko umuhanzikazi Andrea Fortuin amaze kwerekana impano idasanzwe yo kuririmba. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Afurika y'Epfo, yamenyekanye cyane kuva mu 2023 ubwo yasohoraga indirimbo nka 'Feel What I Feel', 'Energy' n'izindi. Andrea kandi aherutse gukora igitaramo ahitwa 'Grand Arena' yerekana ko abashije kuririmba mu buryo bwa 'Live'.
3. Moliy
Ntagihe kinini kirashira Molly Ama Montgomery uzwi nka Moliy yinjiye mu muziki bya kinyamwuga. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Ghana azwiho kuvanga injyana ya 'Afro Beat' na 'Trap' ndetse amaze gukorana n'abahanzi bakomeye nka Darkovibes na Amaarae.
4. Njeri
Mu gihe abahanzi nyafurika benshi usanga bakururwa no gukora injyana zirimo 'Afro Beat' na 'Amapiano', umuhanzikazi Njeri Kariuki we yibanda ku njyana ya 'R&B' dore ko anafite ijwi riryoheye amatwi. Njeri kugeza ubu ari mu bahanzi bashya bahagaze neza muri Kenya.
5. Soraia Ramos
Umuhanzikazi Soraia Ramos ukomoka muri Cape Verde, ari mu bahanzi bashya bagezweho mu bihugu byo mu birwa bya Caribean, yakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Mama', 'Nha Terra' n'izindi.
6. Lize Ehlers
Ari mu bahanzikazi bake banitunganyiriza indirimbo dore ko asanzwe ari umu 'Producer' ugezweho muri Namibia. Lize Ehlers wakunzwe mu ndirimbo 'Happy' amaze kwerekana ubuhanga mu njyana ya 'Pop' idakorwa cyane n'abahanzi nyafurika.
7. Msafes
Umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Msafes ukomoka muri Angola, ari mu bahanzi bashya bakunzwe muri iki gihugu. Azwiho kwandika imirongo ikarishye.
8. Lioness
Umuhanzikazi Lioness ugezweho mu gihugu cya Namibia, yakundiwe impano yo kuririmba mu njyana ya 'R&B'. Yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Queen of the Jungle', 'Dreams' n'izindi.
9. Bloody Civilian
Umuhanzikazi Emoseh Khamofu umaze kumenyekana ku izina rya 'Bloody Civilian', asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo akaba n'uzitunganya (Producer). Yazamukiye kuri album ye ya mbere yise 'Anger Management', yasohotseho indirimbo zakunzwe nka 'Family Meeting', 'Mad Apology' n'izindi.
10. Buruklyn Boyz
Itsinda ry'abaraperi babiri Mr Right na Ajay bise 'Buruklyn Boyz', bazwiho kuba bakora injyana ya 'Drill' neza kandi banakunze kuririmba ku bibazo by'ubuzima bituma bakundwa. Bari mu baraperi bashya bagezweho muri Kenya.
TANGA IGITECYEREZO