RFL
Kigali

Vision FC yatsinze AS Muhanga yakuye itike mu Rukiko - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/05/2024 18:35
0


Ikipe ya Vision FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino ubanza w'imikino ya kamarampaka yo kujya mu cyiciro cya mbere.



Wari umukino wabereye kuri sitade ya Mumena, utangira ku isaha ya saa 15:00 PM AS Muhanga yagiye muri uyu mukino nyuma yo kubona itike yari ifitwe na Espoir FC ariko ikaza guterwa mpaga.

Uko umukino wagenze mu nshamake

Ku munota wa 2 gusa, ikipe ya Vision FC yabonye amahirwe y'igitego ku mupira wari utewe Nizeyimana Abdou Umusifuzi avuga ko Mutebi yaraririye.

Vision FC yari yakomeje gusirisimba imbere y'izamu rya AS Muhanga, ku munota wa 21 yaje kubona igitego ku mupira wazakanwe na nimero 20 Akeeni Choi Carang ahereza neza nimero 17 Mbanjineza Radjabu wahise atereka umupira mu izamu.

Nyuma y'iminota mike cyane ku munota 26, Vision FC yabonye igitego cya kabiri kuri koroneri yari itewe na Harerimana Jean Claude, isanga Nizeyimana Omar wari mu rubuga rw'amahina ahita atereka umupira mu izamu.

Ku munota wa 30, Muhanga yaje gusa n'ikangutse ibona igitego cya mbere ku mupira waturutse muri koroneri Gihozo Chaste ahita atereka mu izamu.

AS Muhanga nta guhagarara ku munota wa 32 yahise ukora impinduka, nimero 10 Munyemana Alexandre yinjira mu kibuga asimbuye Ineza Janvier umukino wari wagoye.

Nyuma yaho uyu musore wa AS Muhanga yinjiriye mu kibuga, Muhanga nayo yatangiye gukina ndetse no kwiganza mu kibuga hagati.

Iminota 45 y'umukino isanzwe yarangiye ari ibitego 2 bya Vision FC kuri 1 cya AS Muhanga umusifuzi yongeraho iminota 2 nayo itangira nta mpinduka zibaye, amakipe ahita ajya kuruhuka.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, Vision FC yakoze impinduka, Akeeni Choi ava mu kibuga hinjira Ishimwe Kevin. Ku munota wa 49 AS Muhanga yabonye amahirwe y'igitego ku mupira ukomeye watewe na Iramuremye Christian ariko umunyezamu wa Vision FC umupira awushyira muri koroneri.


Ku munota wa 60, ikipe ya AS Muhanga itozwa na Mbarushimana Abdou yakoze impinduka, nimero 7 Munyurangabo Cedric na nimero 9 Munezero Olivier binjiye mu kibuga Iyamuremye Christian na Brian Junior barasohoka.

Ku munota wa 64 umunyezamu wa Vision FC Shyaka Regis yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukubita umugeri wo munda umukinnyi wa AS Muhanga, abantu benshi bakaba bavugaga ko yari ikarita y'umutuku.

Ku munota wa 70 Mutebi yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira yari ahawe na Mukunzi Vivens ahita atera ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande.
Uko iminota yagendaga yocuma umutoza wa Vision FC yatangiye gukina arwana no gutahana amanota 3 ndetse iminota 90 irangira Vision FC ikiri imbere mu n'ibitego 2-1.

Undi mukino wabereye i Shyorongi, ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Intare FC ubusa ku busa.

Indi mikino y'umunsi wa kabiri izaba tariki 25 Gicurasi 2024, Vision FC yakira Intare FC na AS Muhanga yakire Rutsiro FC.

Abakinnyi 11 Vision FC yabanje mu kibuga

Shyaka Regis GK

Nsengimana Richard C

Biraro Younius

Shimiye Laurent

Irambona Patrick

Ishimwe Fabrice

Nizeyimana Omar

Harerimana Jean Claude

Mutebi Rashid

Mbanjineza Radjabu

Akeeni Choi Garang

Abakinnyi 11 Muhanga FC yabanje mu kibuga

Micomyiza Jules Yankis GK

Niyonkuru Aman

Abumuremyi

Gihozo Chaste C

Kubwimana Olivier

Iradukunda Siradji

Omirambe Brian Junior

Ineza Janvier

Nizeyimana Abdu

Aksante Lulihoshi Dieu Merci

Iyamuremyi Christian













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND