RFL
Kigali

Afro Gako, injyana igiye gutabara umuziki Nyarwanda cyangwa barashwanira mu bitazera?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2024 7:14
0


Umuhanzi Ruti Joel aherutse gushyira hanze amashusho amugaragaza abyina Kinyarwanda ari kumwe n’izindi ntore, avuga ko injyana ari Gakondo, ibindi ‘byo mucire birarura’. N’ubwo aterura, ariko imvugo ye yumvikanisha ko umuziki w’u Rwanda uzagera ku rwego buri wese yifuza mu gihe abahanzi bazakora umuziki wubakiye gakondo.



‘Afro’ ni ijambo rikunze gukoreshwa bashaka kuvuga Afurika, ibikomoka muri Afurika, ibinyafurika. Urugero: Afrobeat/ Afromusic- injyana, mbese indirimbo nyafurika. Afro dance (imbyino nyafurika), Afro Culture (Umuco Nyafurika), n'ibindi.

‘Gako’ buri wese ashobora gutekereza ko bashakaga kuvuga ‘Gakondo’. Waba umuco gakondo, imbyino gakondo, imyambarire Gakondo, indirimbo gakondo. Bamwe bavuga ko "Afro-Gako" ari injyana nyafurika bashyiramo bimwe mu bicurangisho bya hano mu Rwanda. Urugero, inanga, iningiri, umuduri, ingoma n'ibindi.

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bumva bashaka kuba nk’abanyamahanga mu gihe Abanyamahanga bo bifuza nibura kwitirirwa ko ari Abanyarwanda.

‘Afro Gako’ ni injyana isa n'ishaka kugaragaza ko u Rwanda narwo rufite ibyo rwakwerekana mu ruhando mpuzamahanga bibaye bikozwe neza kuva kuri ‘Production’ kugeza kuri ‘Promotion’ cyane cyane ko abarimo kuyikora ari abantu bari mu bihe byoroshye byo kwamamaza ibikorwa byabo kubera internet.


Rwabuze gica hagati ya Element na Noopja!

Element aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye kumurikira Isi imikorere y’injyana idasanzwe ya ‘Afro Gako’ yahanze.

Uyu musore w’i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.

Yavuze ati “Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n’umuco w’u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina "Afro Gako". Nubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.”

Yavuze ibi nyuma y’uko ku wa 7 Gicurasi 2024, Country Records yari yasohoye itangazo ivuga ko injyana ya ‘Afro Gako’ ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.

Yavuze ko “Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry’uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’ 

Country Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya ‘Afro Gako’, bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo ‘ndetse n’uwashyizeho ikirango cy’injyana’. Bati “Ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’

InyaRwanda yakusanyije ibitekerezo by’abantu banyuranye bafite aho bakuriye n’umuziki bagaragaza ko ‘Afro Gako’ ari igitekerezo gikwiriye gushyigikirwa, ariko kandi bavuga ko ari umushinga ushobora gupfira mu iterura mu gihe cyose abavuga ko bahimbye iyi njyana ‘babishwaniramo’.

Umuraperi Mr Kagame yabwiye InyaRwanda ko ashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza ‘Afro Gako’ ariko afite impungenge mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ahanini biturutse mu kuba buri wese agaragaza ko ari iye, aho guhuriza imbaraga hamwe ngo hakorwe ikintu kizima cyatuma umuziki w’u Rwanda ugera ku rwego Mpuzamahanga.

Yavuze ko injyana ya ‘Amapiano’ muri iki gihe igarukwaho cyane n’abanyamuziki ku Isi, ahanini bitewe n’uko buri wese agenda ayongerera uburyohe. 

Ati “Turamutse dukoze ‘Afro Gako’ ni ibintu byadufasha kugera kure cyane. Ni ibintu nshyigikiye 100%. Mbese buri mu Producer wese agiye akora indirimbo mu buryo bwe ariko ashingiye kuri ‘Afro Gako’ yaba ari ukunda ‘Gakondo’ yaba ari ukunda ibigezweho, ariko akajya avangamo ‘Amapiano’ byaba ari ikintu gikomeye cyane’.

Akomeza ati “Uzareba nka ‘Amapiano’ akorwamo indirimbo cyane usanga atari ay’umwimerere wo muri Afurika y’Epfo, usanga umuhanzi yarabyumvise ahubwo akongeramo ibirungo bye, ugasanga indirimbo iciye ibintu. Icyo nzi ni uko injyana gakondo ya buri gihugu ikundwa cyane”

Yunganirwa na Eric Mucyo avuga ko guhuza imbaraga kw’abahanzi Nyarwanda ari byo bizatuma ‘Afro Gako’ igera ku ntego z’abayitangije. Mucyo yumvikanishije umuco w’u Rwanda wihariye, ari nayo mpamvu aho imbyino gakondo ziserutse zitahana ishema.

Eric Mucyo yavuze ko kugirango ‘Afro Gako’ itange umusaruro, ariko abahanzi bose bahuza imbaraga, ariko kandi atekereza ko iyi njyana ikwiriye guhindurirwa izina.

Ati “Reka dushyiremo imbaraga duhitemo injyana imwe twese tugiye gukora, hanyuma buri muntu wese ashyiremo ubuhanga bwe, turebe ko hari ikintu cyakorwa. Gusa, igitekerezo cyanjye ni uko tutayita ‘Afro Gako’ ahubwo tuyishakire izina ry’umwihariko rya Kinyarwanda.”


Yagaragaza umwihariko w’umuziki w’u Rwanda

Emmanuel ni umwe mu bafatanyije na Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ gukora no gutunganya injyana bise ‘Afro Gako’. Uyu mugabo yagerageje gukorana na Producer Element biranga, akorana na Pakkage ari nawe warangije umushinga wa ‘Afro Gako’ Noopja yashakaga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Emmanuel yavuze ko Afro Gako ishyizwemo imbaraga igakorwa n’abahanzi benshi, ni kimwe mu byagaragaza umwihariko w’umuziki w’u Rwanda kuko ‘Afrobeat si injyana kavukire ariko gukora ‘amerioration’ ishyizwemo ikirango kibicurangisho gakondo by'u Rwanda ni umwihariko nyine gusa ku Rwanda’.

Yavuze ko nta muntu ukwiye gushidikanya ko ‘Afro Gako’ izazamura umuziki w’u Rwanda, kuko kwita ku by’iwacu ‘ukaba aribyo wubakiraho bikuzanira umwihariko mu bandi kandi icyo n’icyo umuziki w'u Rwanda ukeneye’.

Ati “Numva rero ‘Afro Gako’ ari kimwe mu byatugeza mu ruhando Mpuzamahanga dufite umwihariko kimwe n'ibindi byinshi byashingirwaho n'umuziki w’u Rwanda.”

“Kuba injyana yaba ihari ni kimwe ariko no kumenya kugira umwimerere w’bihangano ni ikindi kuko indirimbo iba igizwe na byinshi harimo uwo muziki uko ucuranze, harimo ubutumwa umuhanzi aririmba mu gihangano ke, harimo ijwi ry'umuhanzi, harimo uko wa muziki uyunguruye n'ibindi.”

“Kuba rero ‘Afro Gako’ yaba ikirango n’impurirane z'ibintu byinshi ariko bikozwe neza birashoboka. Kandi erega abantu bakwiye kubaho duhanga udushya ibintu byose biba ari ukugerageza kuzana ibishya rero injyana ikozwe kandi igakorwa neza birashoboka cyane kandi hari n’ibindi byinshi mu muziki byagaragaza ‘Brand’ yacu mu muzinki w'u Rwanda. Urugero: Uzumve ibyo Michal Makembe acuranga bifite umwimerere w’u Rwanda.”

Nta gishya bavumbuye!

Producer Jimmy wagize uruhare rukomeye mu gutunganya nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi, yabwiye InyaRwanda ko kenshi usanga buri gihugu kigira injyana yacyo, kandi n’abo usanga bavanga injyana y’abo n’izindi nyafurika.

Atekereza ko ashingiye ku bavuga ko bazanye iyi njyana batari kuyita ‘Afro Gako’ kuko ivangiyemo izindi njyana.

Ati “Ese aho ntawasanga abo biyitirira Afro Gako, baratekereje ko Afrobeat ari injyana zo muri Nigeria gusa? Ko akenshi ingero batanze wumvamo injyana gakondo ya nigeria (AfroNaija beat)?”

“Ese ko Afro beat yahozeho n'injyana gakondo igahoraho, ubwo gufata injyana y'igihugu kimwe ku kigero cya 85% ukumvikanishamo ibyo wita iby'iwanyu ku kigero cya 15%, ubwo uzavuga ko wavumbuye? Iki? Gute?”

Hanyuma uku guhūza (combination) izi njyana zombi ku busumbane bungana gutya, ubwo uzaba uri kuzamura muzika yawe? Ku ruhe rwego? Ninde uzamenya umwimerere w'injyana yawe mbere y'uko ubivanga? Ko ahubwo tuzaba turi gutakaza na kakandi gake bamwe bakirwana no kugira ngo katazima?”

Uyu mugabo yavuze ko yaba Element na Noopja nta n’umwe wari ukwiriye gushwana na mugenzi we agaragaza ko ariwe wazanye iyi njyana, ahubwo bagashyizeho hamawe bagakora, umusaruro w’ibikorwa by’abo akaba ariwo wivugira.

Ati “Ahubwo bakore, ibikorwa byivugire. Hato abanyamahanga batazasobanukirwa ibyo turi kwirirwa duteranira amagambo bakaduseka! Nta gishyashya bazanye, ntacyo bahimbye pe! Nibakore ubushakashatsi barebe ko bazavumbura ibitahimbwe cyangwa ibitariho aho wenda tuzabyemera. Hanyuma kandi byazaba bibabaje, biteye isoni n'agahinda mu gihe iriya mpumeko imaze iminsi ya ‘Afro Gako’ yaba ari ugutwika gusa (mu mvugo z'ubu).”

Ugendeye ku bivugwa n’abantu banyuranye batanga ibisobanuro bagaragaza ko ‘Afro Gako’ ari injyana yakozwe kuva cyera.

Kuri Jimmy ati “Ntabwo uzafata itafari, ngo ushyireho agacanga, wongere ugerekeho irindi tafari...gutyo gutyo, igikuta nicyuzura uvuge ngo wahimbye ikintu kidasanzwe! Ibikuta byarubatswe, kandi n'ubu birubakwa ndetse bizanubakwa, bitandukanywe n'ishusho yabyo gusa.”


Agapingane gashobora kuzatuma tutabona iyi njyana

Umunyamakuru Dj Adams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yabwiye InyaRwanda ko ‘Afro Gako’ ari igitekerezo cyiza gishobora gutuma umuziki w’u Rwanda ugera ku rwego Mpuzamahanga, ariko ikibazo n’uko hari abashobora kuzatuma itarenga umutaru ‘kubera agapingane k’abayiyitirira’.

Ati “Ushobora gusanga batatanyije imbaraga mu kuyizamura batirengagije ko nta numwe wayita iye (Nkuko na Kandt wavumbuye Kigali n'abandi bavumbuye utundi duce atari bo bawitiriwe kuko twari duhari n'ubundi (utundi duce)”

“Ahubwo abavumbuye indwara, imiti ndetse n'ibindi bikaze muri ‘Science’ bo barabyitirwa kuko nta wundi wabikoze mbere ntanuwabivuguruje nyuma. Wenda icyo umuntu yakora ni ukongeraho ibigezweho bishya ariko ntiyibagirwa aho bikomoka.”

Adams yavuze ko mu gihe abavuga ko bazanye iyi njyana bahangana mu kugaragaza ubuhanga mu kuyikora byafasha mu kuyizamura, bityo abanyamahanga bagenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye bakaba bayijyana iwabo.

Ati “Bityo ‘Afro Gako’ ibe urwibutso kuri bo ari nako igenda yamamara kugeza igihe muzika Nyarwanda izaba zishobora nayo ubwayo kuba ari uruganda rufitiye igihugu akamaro.”

Ariko kandi asobanura ko ‘Afro Gako’ ari akantu gato cyane ugereranyije na muzika Nyarwanda kuko ‘Afro’ bisobanuye injyana Nyafurika by’umwihariko izihuta n’ubwo hari izituje zirimo noneho na ‘Gako’ bisobanuye ‘Gakondo’ ariko Gakondo nayo ikaba irimo injyana nyinshi cyane. Ikinimba, igishakamba, ikinyemera, umushyayayo n'izindi.       

Adams akomeza ati “Rero, barapfa ibintu buri muswa wese yakora kandi hari ibirimo ubuhanga bakwepa kuko batabishoboye ariko bakaba bashaka kubarirwa ku bahanga ku buryo bavumbuye ikintu runaka ariko bakibagirwa ko ari agatonyanga mu nyanja ku bisigaye ari nabyo tumenyereye ko bituranga kuko iyo Afro Gako barimo kuvuga n’ubundi iravoma Nigeria, igice kinini kurusha uko ivoma mu Rwanda.”

“Biragoranye kumvisha abantu batanazi gukora injyana nibura imwe neza bavuga ko bavumbuye ibintu byabayeho kuva u Rwanda rwabaho biranga umuco n'imigenzereze binyuze mu midiho itandukanye igize injyana zitandukanye zo mu Rwanda.”

Element aherutse kuvuga ko amaze iminsi abona aba Producer bavuga ko 'Afro Gako' ari iyabo, kandi benshi muri bo ntabwo abazi. Yavuze ko atagamije kwiharira iyi njyana, ahubwo arashaka ko abantu bose bayikora mu rwego rwo kwagura umuziki w'u Rwanda.

Yavuze ko yamuritse iyi njyana mu buryo bwihariye, nyamara abavuga ko ari iyabo 'ntibigize bayimurika'.

Element yasobanuye ko Mike Makembe yari mu murongo wo gukora 'Afro Gako' nk'uko abishaka, ndetse bagiye bakorana mu bihe bitandukanye amusaba amwe mu majwi yari akeneye. Ati " Afro Gako ni iy'Abanyarwanda twese... Ntabwo irasohoka, ariko nisohoka bazabikunda... Nizera ko Afro Gako bazayikunda."

Yavuze ko imyaka ine ishize agerageza gukora iyi njyana, kandi mu bihe bitandukanye yagize atsindwa ubwo yabaga ashaka gushyira hanze iyi njyana, akavuga ko igihe kigeze kugirango abanyarwanda babone ibyo amaze igihe ari gutegura. 


'Noopja' washinze Country Records, avuga ko ariwe wagize iyerekwa rya 'Afro Gako'


Mr Kagame yavuze ko kuba 'Amapiano' yaramamaye ku Isi, byaturutse mu kuba ntawayishyize ku bitugu, ahubwo buri wese yayifashishaga mu kugera ku gihangano ashaka


Umuhanzi Eric Mucyo yavuze ko 'Afro Gako' ikwiye guhindurirwa izina, abahanzi bakagira igitekerezo kimwe ku izina rikwiye 


Itangazo rya Country Records, riha ikaze aba Producer bose bashaka gukora 'Afro Gako'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND