Umuhanzi Ruti Joel aherutse gushyira hanze amashusho amugaragaza abyina Kinyarwanda ari kumwe n’izindi ntore, avuga ko injyana ari Gakondo, ibindi ‘byo mucire birarura’. N’ubwo aterura, ariko imvugo ye yumvikanisha ko umuziki w’u Rwanda uzagera ku rwego buri wese yifuza mu gihe abahanzi bazakora umuziki wubakiye gakondo.
‘Afro’ ni
ijambo rikunze gukoreshwa bashaka kuvuga Afurika, ibikomoka muri Afurika, ibinyafurika.
Urugero: Afrobeat/ Afromusic- injyana, mbese indirimbo nyafurika. Afro dance
(imbyino nyafurika), Afro Culture (Umuco Nyafurika), n'ibindi.
‘Gako’ buri
wese ashobora gutekereza ko bashakaga kuvuga ‘Gakondo’. Waba umuco gakondo,
imbyino gakondo, imyambarire Gakondo, indirimbo gakondo. Bamwe bavuga ko
"Afro-Gako" ari injyana nyafurika bashyiramo bimwe mu bicurangisho
bya hano mu Rwanda. Urugero, inanga, iningiri, umuduri, ingoma n'ibindi.
Bamwe mu
bahanzi Nyarwanda bumva bashaka kuba nk’abanyamahanga mu gihe Abanyamahanga bo
bifuza nibura kwitirirwa ko ari Abanyarwanda.
‘Afro Gako’
ni injyana isa n'ishaka kugaragaza ko u Rwanda narwo rufite ibyo rwakwerekana
mu ruhando mpuzamahanga bibaye bikozwe neza kuva kuri ‘Production’ kugeza kuri ‘Promotion’
cyane cyane ko abarimo kuyikora ari abantu bari mu bihe byoroshye byo kwamamaza
ibikorwa byabo kubera internet.
Rwabuze gica hagati ya Element na Noopja!
Element
aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko
afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye
kumurikira Isi imikorere y’injyana idasanzwe ya ‘Afro Gako’ yahanze.
Uyu musore
w’i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi
ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.
Yavuze ati
“Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n’umuco w’u Rwanda (Gakondo) na
Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina "Afro
Gako". Nubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba
uri hafi.”
Yavuze ibi
nyuma y’uko ku wa 7 Gicurasi 2024, Country Records yari yasohoye itangazo ivuga
ko injyana ya ‘Afro Gako’ ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul
wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.
Yavuze ko
“Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry’uwatangije studio (Noopja),
ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha
tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’
Country
Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya ‘Afro
Gako’, bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo ‘ndetse
n’uwashyizeho ikirango cy’injyana’. Bati “Ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’
InyaRwanda
yakusanyije ibitekerezo by’abantu banyuranye bafite aho bakuriye n’umuziki
bagaragaza ko ‘Afro Gako’ ari igitekerezo gikwiriye gushyigikirwa, ariko kandi bavuga
ko ari umushinga ushobora gupfira mu iterura mu gihe cyose abavuga ko bahimbye
iyi njyana ‘babishwaniramo’.
Umuraperi
Mr Kagame yabwiye InyaRwanda ko ashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza ‘Afro
Gako’ ariko afite impungenge mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ahanini biturutse mu
kuba buri wese agaragaza ko ari iye, aho guhuriza imbaraga hamwe ngo hakorwe
ikintu kizima cyatuma umuziki w’u Rwanda ugera ku rwego Mpuzamahanga.
Yavuze ko injyana ya ‘Amapiano’ muri iki gihe igarukwaho cyane n’abanyamuziki ku Isi, ahanini bitewe n’uko buri wese agenda ayongerera uburyohe.
Ati “Turamutse
dukoze ‘Afro Gako’ ni ibintu byadufasha kugera kure cyane. Ni ibintu
nshyigikiye 100%. Mbese buri mu Producer wese agiye akora indirimbo mu buryo
bwe ariko ashingiye kuri ‘Afro Gako’ yaba ari ukunda ‘Gakondo’ yaba ari ukunda
ibigezweho, ariko akajya avangamo ‘Amapiano’ byaba ari ikintu gikomeye cyane’.
Akomeza ati
“Uzareba nka ‘Amapiano’ akorwamo indirimbo cyane usanga atari ay’umwimerere wo
muri Afurika y’Epfo, usanga umuhanzi yarabyumvise ahubwo akongeramo ibirungo
bye, ugasanga indirimbo iciye ibintu. Icyo nzi ni uko injyana gakondo ya buri
gihugu ikundwa cyane”
Yunganirwa
na Eric Mucyo avuga ko guhuza imbaraga kw’abahanzi Nyarwanda ari byo bizatuma ‘Afro
Gako’ igera ku ntego z’abayitangije. Mucyo yumvikanishije umuco w’u Rwanda
wihariye, ari nayo mpamvu aho imbyino gakondo ziserutse zitahana ishema.
Eric Mucyo
yavuze ko kugirango ‘Afro Gako’ itange umusaruro, ariko abahanzi bose bahuza
imbaraga, ariko kandi atekereza ko iyi njyana ikwiriye guhindurirwa izina.
Ati “Reka
dushyiremo imbaraga duhitemo injyana imwe twese tugiye gukora, hanyuma buri
muntu wese ashyiremo ubuhanga bwe, turebe ko hari ikintu cyakorwa. Gusa,
igitekerezo cyanjye ni uko tutayita ‘Afro Gako’ ahubwo tuyishakire izina ry’umwihariko
rya Kinyarwanda.”
Yagaragaza umwihariko w’umuziki w’u Rwanda
Emmanuel ni
umwe mu bafatanyije na Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ gukora no gutunganya
injyana bise ‘Afro Gako’. Uyu mugabo yagerageje gukorana na Producer Element
biranga, akorana na Pakkage ari nawe warangije umushinga wa ‘Afro Gako’ Noopja
yashakaga.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Emmanuel yavuze ko Afro Gako ishyizwemo imbaraga
igakorwa n’abahanzi benshi, ni kimwe mu byagaragaza umwihariko w’umuziki w’u
Rwanda kuko ‘Afrobeat si injyana kavukire ariko gukora ‘amerioration’
ishyizwemo ikirango kibicurangisho gakondo by'u Rwanda ni umwihariko nyine gusa
ku Rwanda’.
Yavuze ko
nta muntu ukwiye gushidikanya ko ‘Afro Gako’ izazamura umuziki w’u Rwanda, kuko
kwita ku by’iwacu ‘ukaba aribyo wubakiraho bikuzanira umwihariko mu bandi kandi
icyo n’icyo umuziki w'u Rwanda ukeneye’.
Ati “Numva
rero ‘Afro Gako’ ari kimwe mu byatugeza mu ruhando Mpuzamahanga dufite
umwihariko kimwe n'ibindi byinshi byashingirwaho n'umuziki w’u Rwanda.”
“Kuba
injyana yaba ihari ni kimwe ariko no kumenya kugira umwimerere w’bihangano ni
ikindi kuko indirimbo iba igizwe na byinshi harimo uwo muziki uko ucuranze,
harimo ubutumwa umuhanzi aririmba mu gihangano ke, harimo ijwi ry'umuhanzi, harimo
uko wa muziki uyunguruye n'ibindi.”
“Kuba rero ‘Afro
Gako’ yaba ikirango n’impurirane z'ibintu byinshi ariko bikozwe neza
birashoboka. Kandi erega abantu bakwiye kubaho duhanga udushya ibintu byose
biba ari ukugerageza kuzana ibishya rero injyana ikozwe kandi igakorwa neza
birashoboka cyane kandi hari n’ibindi byinshi mu muziki byagaragaza ‘Brand’
yacu mu muzinki w'u Rwanda. Urugero: Uzumve ibyo Michal Makembe acuranga bifite
umwimerere w’u Rwanda.”
Nta gishya bavumbuye!
Producer
Jimmy wagize uruhare rukomeye mu gutunganya nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi,
yabwiye InyaRwanda ko kenshi usanga buri gihugu kigira injyana yacyo, kandi n’abo
usanga bavanga injyana y’abo n’izindi nyafurika.
Atekereza
ko ashingiye ku bavuga ko bazanye iyi njyana batari kuyita ‘Afro Gako’ kuko
ivangiyemo izindi njyana.
Ati “Ese
aho ntawasanga abo biyitirira Afro Gako, baratekereje ko Afrobeat ari injyana
zo muri Nigeria gusa? Ko akenshi ingero batanze wumvamo injyana gakondo ya
nigeria (AfroNaija beat)?”
“Ese ko
Afro beat yahozeho n'injyana gakondo igahoraho, ubwo gufata injyana y'igihugu
kimwe ku kigero cya 85% ukumvikanishamo ibyo wita iby'iwanyu ku kigero cya 15%,
ubwo uzavuga ko wavumbuye? Iki? Gute?”
“Hanyuma uku guhūza (combination) izi njyana zombi ku busumbane
bungana gutya, ubwo uzaba uri kuzamura muzika yawe? Ku ruhe rwego? Ninde uzamenya
umwimerere w'injyana yawe mbere y'uko ubivanga? Ko ahubwo tuzaba turi gutakaza
na kakandi gake bamwe bakirwana no kugira ngo katazima?”
Uyu mugabo
yavuze ko yaba Element na Noopja nta n’umwe wari ukwiriye gushwana na mugenzi
we agaragaza ko ariwe wazanye iyi njyana, ahubwo bagashyizeho hamawe bagakora,
umusaruro w’ibikorwa by’abo akaba ariwo wivugira.
Ati “Ahubwo
bakore, ibikorwa byivugire. Hato abanyamahanga batazasobanukirwa ibyo turi
kwirirwa duteranira amagambo bakaduseka! Nta
gishyashya bazanye, ntacyo bahimbye pe! Nibakore ubushakashatsi barebe ko
bazavumbura ibitahimbwe cyangwa ibitariho aho wenda tuzabyemera. Hanyuma kandi byazaba
bibabaje, biteye isoni n'agahinda mu gihe iriya mpumeko imaze iminsi ya ‘Afro Gako’
yaba ari ugutwika gusa (mu mvugo z'ubu).”
Ugendeye ku
bivugwa n’abantu banyuranye batanga ibisobanuro bagaragaza ko ‘Afro Gako’ ari
injyana yakozwe kuva cyera.
Kuri Jimmy
ati “Ntabwo uzafata itafari, ngo ushyireho agacanga, wongere ugerekeho irindi
tafari...gutyo gutyo, igikuta nicyuzura uvuge ngo wahimbye ikintu kidasanzwe!
Ibikuta byarubatswe, kandi n'ubu birubakwa ndetse bizanubakwa, bitandukanywe
n'ishusho yabyo gusa.”
Agapingane gashobora kuzatuma tutabona iyi njyana
Umunyamakuru
Dj Adams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yabwiye InyaRwanda ko ‘Afro
Gako’ ari igitekerezo cyiza gishobora gutuma umuziki w’u Rwanda ugera ku rwego
Mpuzamahanga, ariko ikibazo n’uko hari abashobora kuzatuma itarenga umutaru ‘kubera
agapingane k’abayiyitirira’.
Ati “Ushobora
gusanga batatanyije imbaraga mu kuyizamura batirengagije ko nta numwe wayita
iye (Nkuko na Kandt wavumbuye Kigali n'abandi bavumbuye utundi duce atari bo bawitiriwe
kuko twari duhari n'ubundi (utundi duce)”
“Ahubwo
abavumbuye indwara, imiti ndetse n'ibindi bikaze muri ‘Science’ bo barabyitirwa
kuko nta wundi wabikoze mbere ntanuwabivuguruje nyuma. Wenda icyo umuntu yakora
ni ukongeraho ibigezweho bishya ariko ntiyibagirwa aho bikomoka.”
Adams
yavuze ko mu gihe abavuga ko bazanye iyi njyana bahangana mu kugaragaza ubuhanga
mu kuyikora byafasha mu kuyizamura, bityo abanyamahanga bagenderera u Rwanda mu
bihe bitandukanye bakaba bayijyana iwabo.
Ati “Bityo ‘Afro
Gako’ ibe urwibutso kuri bo ari nako igenda yamamara kugeza igihe muzika
Nyarwanda izaba zishobora nayo ubwayo kuba ari uruganda rufitiye igihugu
akamaro.”
Ariko kandi asobanura ko ‘Afro Gako’ ari akantu gato cyane ugereranyije na muzika Nyarwanda kuko ‘Afro’ bisobanuye injyana Nyafurika by’umwihariko izihuta n’ubwo hari izituje zirimo noneho na ‘Gako’ bisobanuye ‘Gakondo’ ariko Gakondo nayo ikaba irimo injyana nyinshi cyane. Ikinimba, igishakamba, ikinyemera, umushyayayo n'izindi.
Adams
akomeza ati “Rero, barapfa ibintu buri muswa wese yakora kandi hari ibirimo
ubuhanga bakwepa kuko batabishoboye ariko bakaba bashaka kubarirwa ku bahanga
ku buryo bavumbuye ikintu runaka ariko bakibagirwa ko ari agatonyanga mu nyanja
ku bisigaye ari nabyo tumenyereye ko bituranga kuko iyo Afro Gako barimo kuvuga
n’ubundi iravoma Nigeria, igice kinini kurusha uko ivoma mu Rwanda.”
“Biragoranye
kumvisha abantu batanazi gukora injyana nibura imwe neza bavuga ko bavumbuye
ibintu byabayeho kuva u Rwanda rwabaho biranga umuco n'imigenzereze binyuze mu
midiho itandukanye igize injyana zitandukanye zo mu Rwanda.”
Element
aherutse kuvuga ko amaze iminsi abona aba Producer bavuga ko 'Afro Gako' ari
iyabo, kandi benshi muri bo ntabwo abazi. Yavuze ko atagamije kwiharira iyi
njyana, ahubwo arashaka ko abantu bose bayikora mu rwego rwo kwagura umuziki
w'u Rwanda.
Yavuze ko
yamuritse iyi njyana mu buryo bwihariye, nyamara abavuga ko ari iyabo
'ntibigize bayimurika'.
Element
yasobanuye ko Mike Makembe yari mu murongo wo gukora 'Afro Gako' nk'uko
abishaka, ndetse bagiye bakorana mu bihe bitandukanye amusaba amwe mu majwi
yari akeneye. Ati " Afro Gako ni iy'Abanyarwanda twese... Ntabwo
irasohoka, ariko nisohoka bazabikunda... Nizera ko Afro Gako bazayikunda."
Yavuze ko imyaka ine ishize agerageza gukora iyi njyana, kandi mu bihe bitandukanye yagize atsindwa ubwo yabaga ashaka gushyira hanze iyi njyana, akavuga ko igihe kigeze kugirango abanyarwanda babone ibyo amaze igihe ari gutegura.
'Noopja' washinze Country Records, avuga ko ariwe wagize iyerekwa rya 'Afro Gako'
Mr Kagame yavuze ko kuba 'Amapiano' yaramamaye ku Isi, byaturutse mu kuba ntawayishyize ku bitugu, ahubwo buri wese yayifashishaga mu kugera ku gihangano ashaka
Umuhanzi Eric Mucyo yavuze ko 'Afro Gako' ikwiye guhindurirwa izina, abahanzi bakagira igitekerezo kimwe ku izina rikwiye
Itangazo rya Country Records, riha ikaze aba Producer bose bashaka gukora 'Afro Gako'
TANGA IGITECYEREZO