Nyuma yo kubona ko ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu gusenya igihugu bityo ko bukwiye no kugira uruhare mu kucyubaka, umuhanzi Musinga Joe yateguye igikorwa ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko kikazajya gikorwa mu buryo bwa gihanzi.
Umuhanzi Ndayishimiye Musinga Joseph [Musinga Joe] yatangaje ko iki gitaramo yise ‘Mudaheranwa 30’ yacyitiriye album ye nshya igaragaraho indirimbo 12 zirimo n'iyo yamenyekanyeho cyane yise 'Mwakire Indabo' zikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gitaramo kizakorwa mu
rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi,
hanizihizwa imyaka 30 u Rwanda ruri mu maboko meza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda
iyobore n’Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ‘hishimirwa
ubuzima bwiza n’amahoro abanyarwanda bakuye mu bise by’Inkotanyi.’
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Musinga Joe yagarutse ku bijyanye n’igitaramo cye yise 'Mudaheranwa' kigiye kuba ku nshuro ya mbere, ati: “Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari Abatutsi biswe amazina menshi abatesha agaciro nk’inzoka, inyenzi n’ibindi.
Njyewe rero nk’umuhanzi nabonye izina rikwiriye ari
Mudaheranwa, noneho nkaza kugaragaza icyo wa Mudaheranwa umaze imyaka 30 yagezeho
nubwo yaciye mu bikomeye, urugendo rwe rwo kwiyubaka no kudaheranwa, no kwigira
ku babishoboye bigafasha abakiri mu nzira kumva ko bishoboka.
Iyo ngiye kwibuka hirya
no hino mu gihugu, usanga abarokotse Jenoside bakubwira ko bafite imyaka 30 kuko indi
yabo ya mbere bayimaze bari mu mvururu, guteshwa agaciro, kuvangurwa n'ibindi
bibi abatutsi bakorewe, kandi ni n’ubwa mbere mu Rwanda imyaka 30 ishize turi
mu mahoro. Ubu rero Mudaheranwa30 ni igikorwa kizakorwa mu rwego rwo kwibuka,
ariko na none dushima uruhare rw’Inkotanyi mu kubohora igihugu.”
Yakomeje avuga ko muri
iki gitaramo abazitabira bazaba bizihiza imyaka 30 izaba ishize abanyarwanda
babayeho mu mutekano nta vangura rirangwa mu mashuri, ntawihishahisha, ntawe uhigwa,
ntagutesha agaciro ikiremwamuntu, hizihizwa ubudasa bw’u Rwanda n’abanyarwanda
n’ituze n’amahoro mu gihugu.
Musinga Joe yavuze ko iki
gikorwa azajya agikora buri mwaka, aho abazajya bacyitabira bazajya basangizanya
aho bageze mu rugendo rw’ubudaheranwa ari na ko basindagiza abakiri mu nziza
kugira ngo nabo batere intambwe idasubira inyuma.
Yakanguriye urubyiruko
gushishikarira kumenya amateka yabo nk’abanyarwanda, bagahangana n’abahakana n’abapfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ababikorera ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari ho
urugamba rwimukiye. Yabasabye kandi gukurikira impanuro z’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu,
bakumva neza icyerekezo cy’igihugu cyabo.
Mudaheranwa30 igiye kuba ku nshuro ya mbere, izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ku ya 09 Kamena 2024 guhera i saa kumi z’umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro.
Kwinjira kuri uwo munsi bizaba ari ubuntu, ariko abazitabira barasabwa kuzitwaza inkunga yo gushyigikira iki gikorwa kugira ngo kizabashe gukomeza gukorwa no mu myaka iri imbere. Mu minsi iri imbere ni bwo azatangaza abahanzi bandi bazafatanya muri iki gitaramo kidasanzwe.
Musinga Joe ni muntu ki?
Yavukiye i Burundi aho
ababyeyi be bari barahungiye, ariko aza gukurira mu Rwanda. Amashuri abanza
yayize mu Karere ka Nyanza, ayisumbuye ayiga i Huye ari na ho yize Kaminuza muri
Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’Icungamari.
Yinjiye mu muziki nyuma y’uko
ababyeyi be bamubwiye amateka mabi yaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe
Abatutsi, no kumva ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye igihugu. Icyo gihe, yahise
yiyemeza gukoresha ubuhanzi mu gutanga umusanzu we mu gusana imitima y’abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akiri umunyeshuri, ni bwo
yatangiye guhanga indirimbo z’ihumure n’isanamitima, yiyemeza kubwira isi yose
ububi bwa Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Umuhanzi Musinga Joe, azwi cyane mu ndirimbo zirimo "Mwakire
Indabo", "Ibaruwa", "Mbwira", "Peter&Ritha" n’izindi.
Musinga Joe yateguye igitaramo gishingiye ku #Kwibuka30 no kwishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 rumaze rubohowe
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimo "Mwakire Indabo"
Igitaramo yise 'Mudaheranwa 30' kizajya kiba buri mwaka
Muri iki gitaramo cya Musinga Joe hazatangirwamo ibiganiro ku mateka mabi yaranze igihugu ndetse n'ubutumwa bw'Ubudaheranwa
Kanda hano urebe indirimbo 'Mwakire Indabo' ya Musinga Joe
TANGA IGITECYEREZO